Kirehe: Impunzi z’Abarundi ntizishimiye Serivise z’ibitaro by’Akarere

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, Intara y’iburasirazuba ngo zibangamiwe bikomeye n’uburyo zakirwa ku bitaro by’Akarere iyo zoherejwe kwivurizayo mu gihe uburwayi bunaniranye kuvurirwa ku kigo nderabuzima kiri mu nkambi, mu gihe ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe bwo buhakana ibi bivugwa n’izi mpunzi. Izi mpunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya […]Irambuye

Huye: Abahinzi bateze byinshi ku mihanda ibahuza n’amasoko bubakiwe

Hirya no hino mu Karere ka Huye hubatswe imihanda ihuze ibice bikorerwamo ubuhinzi by’imusozi n’ibishanga, abaturage bo mu bice binyuranye iyi mihanda ihuza abahinzi n’amasoko inyuramo ngo bizeye ko mu minsi iri imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ugiye kurushaho kugira agaciro, kandi n’ibiciro ku masoko bikaba byagabanyuka. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi […]Irambuye

Gitwe: Abadepite basabye abaturage gutora Itegeko Nshinga rishya 100%

Muri gahunda y’imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2015, abaturage bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana basobanuriwe ibyahindutse mu Itegeko Nshinga rishya rya Repubulika y’u Rwanda, maze basabwa kuzariha umugisha baritora 100%. Kuri uyu wa kabiri Hon. Manirarora Anoncée na Hon. Mporanyi Theobald baherekejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere […]Irambuye

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda nta mugabane wacurujwe

Raporo y’umunsi itangwa n’ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exchange (RSE)” iragaragaza ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukuboza, 2015 nta mugabane n’umwe wacurujwe. Kuba nta mugabane wacurujwe ku isoko ry’u Rwanda rikishakisha birashoboka ndetse bimaze kuba akenshi, kubera ko Abanyarwanda benshi batarumva ko Isoko ry’Imari n’Imigabane ari isoko nk’andi, gusa […]Irambuye

U Rwanda ni urwa mbere ku Isi rwateje imbere imibereho

Raporo y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rita ku iterambere “Human Development Index” y’uyu mwaka wa 2015 yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwahuye n’ibibazo mu 1994, ubu nicyo gihugu cya mbere cyateje imbere imibereho, akazi n’iterambere rusange mu bumenyi. Iyi raporo yamuritswe ku mugaragaro yashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere, ivuga ko muri rusange mu myaka 25 […]Irambuye

ITEGEKO NSHINGA rivuguruye uzatora muri Referendum: Ingingo ya 124 >>

Muri gahunda yo kubamenyesha Itegeko Nshinga rivuguruye Abanyarwanda bazatora, bemera cyangwa banga, muri Referendum yo kuya tariki 17 na 18 Ukuboza, tugeze ku ngingo ya 124 kugeza kuya 140. Iri tegeko Nshinga ryose hamwe rigizwe n’ingingo zose hamwe 177. Ingingo ya 124: Ukuvaho kwa Minisitiri w’Intebe n’ishyirwaho ry’indi Guverinoma Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho […]Irambuye

Gicumbi: Ku myaka 7 Martha arazwi mu Karere, arota kuzaba

Uwagiwenimana Martha, w’imyaka irindwi (7), yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu Murenge rwa Rushaki, mu Karere ka Gicumbi ari naho avuka. Uretse ubuhanga mu ishuri, ni icyitegererezo mu Karere ka Gicumbi gusoma vuba, ndetse akaba yaranatinyutse kwandika inkuru ze zishimisha abana. Muri uyu mwaka w’amashuri ngo yabaye uwa gatandatu ku mwaka, akaba yitegura […]Irambuye

ICTR yagabanyirije igihano Nyiramasuhuko n’umuhungu we bakatirwa imyaka 47

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukuboza, Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwagabanyirije igihano uwahoze ari Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Pauline Nyiramasuhuko, umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali, Elie Ndayambaje wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Muganza bari bakatiwe igifungo cya burundu rubahanisha igifungo cy’imyaka 47. “Urukiko kandi rwategetse ko Joseph Kanyabashi na Sylvain […]Irambuye

Gicumbi: Umuryango UMUHUZA uri kubaka umuco wo gusoma mu basaga

Abana n’ababyeyi babo basaga ibihumbi 25, bo mu mirenge irindwi y’Akarere ka Gicumbi ikorerwamo n’Umuryango UMUHUZA barishimira ko gahunda yo gutoza abana n’ababyeyi babo umuco wo gusoma urimo kuzamura imitsindire n’imibereho yabo. Mu nama murikabikorwa yahuje ubuyobozi bw’umuryango UMUHUZA, umuryango “Save the Children” bakorana, n’abayobozi ku nzego zinyuranye bashinzwe uburezi n’imibereho myiza y’abaturage mu Karere […]Irambuye

Mahama: Ambasaderi w’Ububiligi Pauwels asaba u Rwanda kurushaho gufasha impunzi

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda Arnout Pauwels n’intumwa z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM) basuye impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama,mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba, Ambasaderi akaba yavuze ko urufunguzo rw’ibibazo byinshi impunzi zigaragaza biganjyemo iby’imibereho n’ubuvuzi rufitwe na Leta z’ibihugu zahungiyemo. Intumwa za PAM, na Ambasaderi Pauwels beretswe bimwe mubikorwa bateramo inkunga […]Irambuye

en_USEnglish