Kagame yemereye RPF-Inkotanyi ko referendum yaba tariki 18/12

Kuri iki cyumweru tariki 06 Ukuboza; Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari utegerejweho umwanzuro kuri referendum izaha umwanya Abanyarwanda wo gutora umushinga mushya w’Itegeko Nshinga, yemeye ikifuzo cy’inama ya Biro Politike yaguye ya RPF-Inkotanyi cyo gushyira amatora ya referendum tariki 18 Ukuboza 2015 gusa ko bizafatwaho umwanzuro n’inama y’abaminisitiri kandi umwanzuro wayo utazajya kure y’iki […]Irambuye

Habaye impinduka mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki 04 Ukuboza, habaye impinduka mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba akaba ariwe watorewe kuyobora inama nkuru y’Abepisikopi, ndetse akaba ari nawe uhita aba umuvugizi wayo. Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyoseze ya Butare yasimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri Mbonyintege Smaragde uyobora Diyoseze ya Kabgayi. Akazungirizwa na Musenyeri […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw asaga Miliyoni 3

Kuri uyu wa gatanu tariki 04 Ukuboza, ku isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane igera ku 17 300 y’ibigo binyuranye, yose hamwe ifite agaciro ka Miliyoni zisaga Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Raporo y’Isoko ry’Imari n’Imigabane yo kuri uyu munsi yagaragaje ko hacurujwe imigabane 2,100 ya Banki ya Kigali (BK), 15,200 ya Bralirwa […]Irambuye

Abagore basigaye bitabira gukora Politiki kuko yavuyemo akajagari kayihozemo- Prof

Mu gihe u Rwanda rwitegura inama Nyafurika iziga ku burenganzira bwa muntu, Demokarasi n’imiyoborere kuva kuwa mbere tariki 7-8 Ukuboza, Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) yatangaje ko intambwe u Rwanda rwateye muri Politiki yatumye buri munyarwanda wese cyane cyane abagore bayitinyaga nabo bayiyumvamo. Iyi nama Nyafurika yabanjirijwe n’ihuriro ry’urubyiruko ryatangiye kuri […]Irambuye

Hari abateguye Jenoside bafashwe nk’ibyana by’ingagi nyamara abayirokotse babara ubukeye-

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston mucyo yita iyobera ry’umuryango w’Abibumbye, asanga haratekerejwe uruhande rumwe mu gishyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, kuko batatekereje ku ndishyi n’imibereho by’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro na Minisitiri Busingye Johnston, yatubwiye ko mu myubakire y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) […]Irambuye

ActionAid irimo gufasha abagore basaga ibihumbi 19 kwiteza imbere

Umuryango mpuzamahanga w’Abaongereza “ActionAid International” ishami ry’u Rwanda rurishimira ko nyuma y’imyaka 10 batangiye gushyira imbaraga nyinshi mu gufasha abagore kwiteza imbere, ndetse no guharanira uburenganzira bwabo ngo ubu bamaze gufasha abagore bagera ku 19,666. Kugeza ubu ActionAid mu Rwanda, ikorera mu turere 5 gusa, aritwo Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Karongi na Musanze, ikibanda cyane ku […]Irambuye

Abakinnyi 3 ba ‘Team Rwanda’ barahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza muri

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare “Team Rwanda” Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean-Bosco na Uwizeyimana Bonaventure bari ku rutonde rw’abakinnyi 20 muri Afurika barimo guhatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika.   Umuhango wo gutanga iki gihembo uzaba muri uku kwezi, tariki 17 Ukuboza, mu gihugu cya Gabon ari naho gitegurirwa kuva mu mwaka wa 2012. Uyu muhango […]Irambuye

Gitwe: Kubura amafaranga agiye kuva muri Kaminuza yarageze mu mwaka

Uwimana Collette, umukobwa wigaga mu Ishuri rikuru ry’i Gitwe ISPG, mu mwaka wa gatatu agiye kuva mu ishuri bitewe no kubura amafaranga y’ishuri, ni mu gihe mu myaka ibiri yose ishize yafashwaga n’abagiraneza. Hari mu mwaka 2013, ubwo uyu mukobwa yahagurukaga i Musanze, Akarere akomokamo maze ajya kwiga mu ishami ry’ubuganga (Medicine) mu ishuri rikuru […]Irambuye

Paris: Gahunda z’u Rwanda zose zizirikana ibidukikije – Min.Biruta

Mu nama mpuzamahanga igamije gushakira umuti ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe irimo kubera i Paris mu Bufaransa, Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yagaragarije isi ko u Rwanda muri gahunda zarwo z’iterambere zose rudasiga inyuma ibidukikije. Mu biganiro ku mushinga mwiza uba wemerewe inkunga n’ikigega mpuzamahanga kigamije kurengera ibidukikije “Green Climate Fund (GCF)”; Minisitiri yagaragaje bimwe mubyo […]Irambuye

en_USEnglish