Digiqole ad

Tito Rutaremara yabwiye urubyiruko impamvu hari abavuga ‘Double Jenoside’

 Tito Rutaremara yabwiye urubyiruko impamvu hari abavuga ‘Double Jenoside’

Ikiganiro cya Hon Rutaremara n’abanyeshuri ba TCT cyarimo kubazanya no gusubizanya ku mpande zombi

Rulindo – Mu kiganiro yatanze ku mugoroba wo kuwa gatatu ku ishuri rya Tumba college of Technology Senateri Tito Rutaremara yasubije ibibazo bitandukanye abanyeshuri benshi bari muri iki kiganiro bamubajije ku bigendanye na Jenoside ku kiganiro cyagarukaga ku munsi mpuzamahanga wo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside. Anababwira impamvu mu Rwanda hari abakivuga ko habayeho ‘Double Jenoside’.

Ikiganiro cya Hon Rutaremara n'abanyeshuri ba TCT cyarimo kubazanya no gusubizanya ku mpande zombi
Ikiganiro cya Hon Rutaremara n’abanyeshuri ba TCT cyarimo kubazanya no gusubizanya ku mpande zombi

Urubyiruko rwiga amasomo y’ubumenyi ngiro mu ikoranabuhanga n’isakazabumenyi mu ishuri rya Tumba College of Technology rwari rwitabiriye cyane iki kiganiro na Senateri Tito Rutaremera, umwe mu nararibonye kandi mu bavuga rikijyana muri Politiki y’u Rwanda mu myaka 21 ishize. Rwinshi muri uru rubyiruko ni abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amatsiko ni menshi ku byo bayumvaho.

Yabanje kubasobanurira ko Jenoside ari umugambi w’ubwicanyi, utegurwa, ugashyirwa mu bikorwa na nyuma yawo hakabaho uburyo bwo kuwuhakana.

Avuga ko Jenoside ari icyaha cyo kwambura ubuzima ubigambiriye itsinda ry’abantu bahuriye ku bwoko, ku bitekerezo bimwe,ku myemerere, kubashyira mu buzima bubi, gushyiraho uburyo bubuza iryo tsinda kubyara, kwambura iryo tsinda abana babo bagahabwa irindi tsinda n’ibindi bifite aho bihuriye n’ibi.

Umwe muri uru rubyiruko rw’abanyeshuri yabajije Hon Tito Rutaremara impamvu yumva hari abavuga ko mu Rwanda habayeho ‘Double Jenoside’, Hon Rutaremara aramusubiza.

Hon Rutaremara ati “Jenoside ni umugambi utegurwa, hakicwa abantu bakuru hakicwa abana hakicwa n’abana bataravuka bakabavana mu nda y aba nyina nk’uko byagenze mu Rwanda. Ibyo bitandukanye n’ibyaha by’intambara. Niba umusirikare yaraje bakamwereka abakekwa ko bishe abe akabajyamo akabarasa, kandi benshi barabihaniwe, ibyo ni ibyaha by’intambara ntabwo ari umugambi wateguwe.

Abakoze Jenoside nibo bazanye ijambo ‘Double Jenoside’ barikwirakwiza mu nshuti zabo no mu binyamakuru, bavuga ngo nabo barishwe. Ariko niba baranishwe ntabwo ari Jenoside ibyo ni ibyaha by’intambara, hari n’ababihaniwe benshi. N’abatarabihaniwe ni uko hatabonetse ababibaregera kuko ntiwahana umuntu ntawamureze.

Abanyeshuri baganira na Hon Tito Rutaremara
Abanyeshuri baganira na Hon Tito Rutaremara

Hon Rutaremara avuga ko abashaka gupfobya bakoze bitwaza ko habayeho Double Jenoside kugira ngo bahishe umugambi wabo wa Jenoside bitiranye ibyaha by’intambara na Jenoside.

Rutaremara yavuze ko RPF-Inkotanyi ku rugamba abasirikare bayo bahaniwe ibyaha by’intambara, ndetse ngo hari n’abahanirwaga gutunga imbunda umuturage gusa, n’abarashwe kubera kwihorera. Ibyo bahanirwaga ngo ni ibyaha by’intambara bakoze ntabwo ari Jenoside bateguye.

Eng. Pascal Hatabazi umuyobozi w’ishuri rya Tumba college of Technology yashimiye Hon Rutaremara ku kiganiro yahaye uru rubyiruko kuri Jenoside benshi batabonye iba ariko babonye ingaruka zayo, avuga ko ibi ari ingenzi kugira ngo n’abato basobanukirwe Jenoside banayitandukanye n’ibyabaye nyuma yayo kandi hagamijwe kwirinda ko yasubira ukundi.

Bamwe mu banyeshuri n'abayobozi bitabiriye iki kiganiro
Bamwe mu banyeshuri n’abayobozi bitabiriye iki kiganiro
Eng. Gatabazi Pascal atanga ubutumwa ku banyeshuri
Eng. Gatabazi Pascal atanga ubutumwa ku banyeshuri
Bakurikiye ikiganiro kuri Jenoside
Bakurikiye ikiganiro kuri Jenoside
Hon Rutaremara yabwiye uru rubyiruko ko nta kintu kindi gikwiye kwitiranywa na Jenoside hagamijwe kuyipfobya ngo bo bicecekere
Hon Rutaremara yabwiye uru rubyiruko ko nta kintu kindi gikwiye kwitiranywa na Jenoside hagamijwe kuyipfobya ngo bo bicecekere

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ubushize umwana yarambajije ati “Ko twumva ngo Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi ni bande? Ni abameze bate? Bishwe nabande? babazizaga iki? Ibi nibibazo bisa nibyoroshye gusubiza ariko iyo ubitekerejeho neza usanga nanone bikomeye cyane. Namubajije niba kwishuli ntacyo mwarimu yabibabwiyeho ati shwi da! Nuko mbuze icyo mvuga, nti tegereza, nukura uzajya mungando, uzigishwa indanga-gaciro za kirazira, na ndi umunyarwanda. inyigisho nizitakunyura uzababaze ibyo umbajije bazagusubiza. Ngayo nguko.

  • Hahahaaa, Tito nawe urasetsa rwose, ngo: “…n’abatarabihaniwe ni uko hatabonetse ababibaregera kuko ntiwahana umuntu ntawamureze..” !

    Iyi nteruro ivuzwe na Senator w’inararibonye iraremereye cyane !

    • Ntirusha iyabahishe abakoze genocide bari mu bihugu bimwe na bimwe kdi bidegembya,cg abiribwa bapfobya genocide des tutsi,ikindi kwihorera no kugambira des 1973_1994 plus d une vingtaine d annees kwica abantu ca se compare pas et ce qui esr surtt minables c est souvent d ecouter ou lire les idees extremistes voir mm vouloi nier la verite en le connaissant de certaines personnes ,cela montre que les actes de 94 n ont pas du tt servi de lecons!!u Rwanda rufite akazi.

      • Bati: Niba indege yarahanuwe na FPR amateka ya jenoside agomba kuzandikwa yose bundi bushya.

  • Muri uru rubyiruko ko ndeba hari abarimo guhisha amaso ni ukubera iki ?

  • Akumiro ni amavunja koko.hari abantu wagira ngo kubeshya babyonse mu mashereka ya ba nyina kabisa.

    • So what then give the true version of the facts!

  • TITO RUTAREMARA AKEKA YUKO ABANYARWANDA ALI IKI? BUCYANAYANDI NI MWENE NDE?

Comments are closed.

en_USEnglish