Nta gitutu twashyizweho na RPF ku itariki ya Referendum – Komisiyo y’Amatora
*Mu gutora Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu 2015 ni “Yego” cyagngwa “Hoya”
*Kuwa 21 Ukuboza; Abanyarwanda bazaba bamenye niba Iri tegeko Nshinga ryatowe cyangwa ritatowe
*Komisiyo y’amatora ivuga ko itashyizweho igitutu na RPF-Inkotanyi mu kugena Itariki y’amatora;
*Miliyari 2.2 z’amafaranga y’u Rwanda niyo azakoreshwa muri aya matora.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa kane, agaragaza imyiteguro y’amatora ya ‘Referendum’ ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe n’Inteko Ishinga amategeko ibisabwe n’abaturage Prof. Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’amatora yavuze ko imvugo ya Kamarampaka idakwiye gukoreshwa kuko nta mpaka zihari kuko ibigiye gukorwa ari abanyarwanda bayisabiye.
Ku cyumweru, mu nama ya Biro Politiki y’Ishyaka riri ku butegetsi rya RPF-Inkotanyi, abanyamuryango bayo basabye ko tariki 18 Ukuboza bifuza ko ari bwo habaho Referendum kuri iri tegeko Nshinga rivuguru, Perezida Kagame abemerera ko umwanzuro utazajya kure y’ikifuzo cyabo, bucyeye Inama y’Abaminisitiri yemeza iyi tariki ya 18 Ukuboza, hasigaye iminsi 10 gusa.
Abibajijwe n’abanyamakuru, uyu muyobozi yashimangiye kandi ko Komisiyo ayoboye itigezweho ishyirwaho igitutu n’ishyaka RPF-Inkotanyi mu gushyiraho itariki y’iri tora ku Itegeko Nshinga rivuguruye, kuko ngo bagendaga bitegura ko hashobora kubaho amatora bakurikije uko babonaga iki gikorwa cyo kuvugurura Itegeko Nshinga cyagendaga.
Prof. Mbanda ati “ …natwe twabigizemo uruhare kuko baratubaza bati bibaye iki gihe mwabona igihe cyo kubikora? Tuti rwose twabikora. Nta gitutu cyahabaye natwe twabiganiriye n’abo bireba kugira ngo tubahe icyeizere cy’uko twabikora.”
Prof. Mbanda avuga ko n’ubwo itariki y’aya matora yavugiwe bwa mbere mu nama yari yahuje Abarwanashyaka ba RPF ariko ko atari yo yari yayigennye ndetse ko kuvugirwa muri iriya nama nta gitangaza kibirimo.
Ati “…ntawadushyizeho imbaraga, ntabwo ari RPF, ni inzego z’igihugu zabyemeje, burya byageze mu nama ya RPF ariko inzego bireba zarabiganiriyeho.”
Prof. Kalisa Mbanda avuga ko igiteganyijwe kuri aya matariki atari kamarampaka nk’uko bamwe babyumva.
Ati “…ni Referendum ntabwo ari kamarampaka kuko nta mpaka zihari, iri jambo ryakoreshejwe mu bihe byari bikomeye mu gihe cya Independence y’igihugu, ariko ubu ni referendum kuko ni Abanyarwanda babishatse bazihitiramo YEGO cyangwa OYA ku ivugurura ry’Itegeko Nshinga.”
Ibyavuye muri aya matora ateganyijwe kuwa kane (ku banyarwanda baba mu mahanga) no kuwa gatanu w’icyumweru gitaha mu Rwanda, ngo bizatangazwa nyuma y’iminsi ibiri gusa amatora abaye.
Amashyaka yemerewe gukoresha ‘Campaign’ ya “yego” cyangwa “Oya”
Komisiyo y’amatora yavuze ko amashyaka yemerewe gukoresha Ubukangurambaga ubwo ari bwo bwose, ariko hakubahirizwa amategeko.
Nyuma yo gitsindwa amatora, ishyaka Riharanira Demokarasi no kubungabunga ibidukikije” Green Party” ryavuze ko rizatakambira Perezida Kagame agahagarika ibikorwa byariho bikorwa byo kuvugurura Itegeko Nshinga atabumva bakazakoresha Ubukangurambaga bwo gutora “Oya”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza yavuze ko ubukangurambaga kuri aya matora bufunguye kuri buri wese ubifitiye ububasha n’uburenganzi kugeza ku munsi umwe mbere y’umunsi w’itora.
Munyaneza ati “…Green Party n’andi mashyaka abyifuza yemerewe kujya abarwanashyaka bayo uko bifuza amatora yazakorwa, icyo tubategerejeho ni ukuzabakangurira gutora, baba bakangurira gutora YEGO cyangwa OYA.”
Gusa iri shyaka rya Green Party rikaba rikaba ryaratangaje kuwa gatatu ko ritakibashije gukoresha iyo ‘campaign’ ryateganyaga kuko ngo iminsi ari micye cyane yo kuyitegura kuri bo kubera ko iyi Referendum yashyizwe ku matariki ya vuba cyane.
Komisiyo y’amatora ivuga ko aya matora azatwara miliyari 2.2, abazayitabira (abazatora) babarirwa kuri miliniyoni 6 n’ibihumbi 400, barimo 46% b’igitsina gabo, na 54% b’igitsinagore.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ariko rero sinumva ukuntu iyi referendum bayiihutishije badafashe umwanya wo gusobanurira abanyarwanda ibizatorwa ibyo aribyo. Ndetse no ku\wikarita yitora nta bisobanuro bihari
ibini nabyo byiyongereye mu mateka y’u Rwanda! Abanyarwanda bakunda ubutegetsi bakanabuharanira bitakunda bakabumaranira!
Wajyaho ukavuga NGO RPF yadushyizeho igitugu
ibintu byose biri kugenda neza ahubwo igihe kiradutindiye ngo twitorere yego muri referendum
Gukoresha referendum kungufu muburyo butunguranye ntangaruka nziza bishobora kugira kugihugu. Ese ubundi byabaye he ko itariki ya referendum igenwa n’ishyaka riri kubutegetsi? ibi ni nko kwikirigita ugaseka ntacyo bizatanga.
Ummurundi aca umugani ngo ubwenge bw umwe burayobera
Comments are closed.