Danny Vumbi yataramiye impunzi i Mahama

Kuri uyu wa gatatu, umuhanzi Danny Vumbi yataramiye impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi y’i Mahama, mu rwego rwo kuzifuriza iminsi mikuru isoza umwaka myiza. Iyi gahunda yateguwe mu nkambi z’impunzi zitandukanye mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano (MIDIMAR) n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo kwifatanya […]Irambuye

Somalia : Leta yavanyeho ibirori bya Noheli mu murwa mukuru

Kuri uyu wa gatatu, Leta ya Somalia yatangaje ko nta biroro byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli byemewe mu murwa mukuru Mogadishu, kubera gutinya ko ababa babirimo bagabwaho ibitero n’umutwe w’abarwanyi ba Kisilamu wa Al-shabab. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Sheikh Muhamed Khayrow, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’idini muri Somalia yavuze kwizihiza iminsi nka Noheli […]Irambuye

Brussels Airlines igiye kongera ingendo ziva Kigali

Ikompanyi y’Ababiligi itwara abantu mu ndege yatangaje ko guhera muri Mata 2016, izongera ingendo z’indege ziva Kigali zerekeza mu Bubiligi zikaba esheshatu. Mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo hagamijwe gushing imizi ku mugabane wa Afurika urimo gukura cyane mu bukungu, Brussels Airlines igiye kugura indi ndege ya cyenda yo mu bwoko bwa Airbus A330, yiyongera […]Irambuye

Diaspora Nyarwanda irateganya gushora mu Rwanda arenga Miliyoni 8 $

Binyuze mu bigo by’ishoramari na za Kompanyi bashinze, Abanyarwanda baba mu mahanga barateganya gushora imari ya Miliyoni 8 z’Amadolari ya Amerika mu kubaka inzu zo guturamo, ngo bikazaherekezwa no gushora imari mu bindi bikorwa no mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda. Alice Cyusa Kabagire, utuye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]Irambuye

Ni iki Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 isigiye Abanyarwanda ?

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 13 yari imaze iminsi ibiri, ihuza abayobozi mu nzego zinyuranye z’igihugu, ba rwiyemeza mirimo n’abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga muri rusange isize igihugu cyihaye inshingano zirimo izo gushyiraho icyerekezo 2050, gukemura ibibazo by’inguzanyo zihabwa abanyeshuri muri Kaminuza, gukemura ikibazo cy’imihanda ihuza uturere n’ibindi. Umunsi wa mbere w’iyi nama waranzwe […]Irambuye

Amajwi ya nyuma ya Referendum: abatoye YEGO ni 98.3% abatoye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi ya nyuma y’ibyavuye mu matora ya referendum yabaye ku matariki 17-18 Ukuboza 2015, aho abatoye YEGO babaye 98.3%, naho abatoye OYA bakaba 1.7%. Itangazo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasohoye riragaragaza ko mu Banyarwanda 6,392,867 bari bitezwe kwitabira amatora ya referendum 6,266,490 bangana na 98% […]Irambuye

Kenya: Abasilamu batabaye Abakristu banga kwitandukanya nabo

Kenya – Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imodoka itwara abagenzi yagabweho igitero n’abarwanyi bo mu mutwe wa Al-shabab, Abayisilamu bari muri iyo modoka banga kwitandukanya n’Abakilisitu ngo kuko babonaga ko bagiye kwicwa, maze wicamo abantu babiri, batatu barakomereka cyane. Abarwanyibinjiye muri Bus itwara abagenzi yavaga mu murwa mukuru Nairobi yerekeza mu Mujyi wa […]Irambuye

Live: Abanyarwanda batoye YEGO ku Itegeko Nshinga bagera kuri 98,3%

Ivuguruye: Imibare y’agateganyo irimo gutangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora iragaragaza ko mu Turere 30 twamaze gutangaza amajwi yavuye mu ibarura, Abanyarwanda batoye YEGO ni 99,7%. Mu Banyarwanda baba mu mahanga, Canada, UAE, Djibouti na Tanzania bo batoye YEGO 100%. Umubare w’Abanyarwanda bose bagombaga gutora ungana na 6,392,867 na ho abatoye bakangana na 6,282,335. Imibare iragaragaza ko […]Irambuye

Kicukiro: Umunyemari Makuza, Prof Chrysologue,…bifatanyije n’abaturage mu matora

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali abayobozi banyuranye n’abaturage bazindukiye ku biro by’itora rya Referendum, kubwabo ngo aya matora ni uguhitambo ejo hazaza h’u Rwanda. Umunyemari Makuza Bertin, Senateri karangwa chrysologue, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere Evode Imena, Rosa Mukankomeye, umuyobozi wa REMA, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro […]Irambuye

Gasabo: Abaturage bishimiye gutora kuko ngo bazi ibyiza Kagame yabagejejeho

Kuri uyu wa gatanu mu gihugu hose abaturage bazindukiye mu matora, agamije kwemeza cyangwa kwanga ihinduka ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda; Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri ya Mbere, kuri Site y’itora ya APAPER, abaturage baganiriye n’UM– USEKE bamaze gutora bagaragaje ibyishimo, ko bamaze gutora ibizabagirira akamaro. Bamwe mu baturage twaganiriye bazi ko batoye […]Irambuye

en_USEnglish