Digiqole ad

Ethiopia yiyunze ku muhora wa ruguru

 Ethiopia yiyunze ku muhora wa ruguru

Ifoto y’urwibutso y’abayobozi bakuru bitabiriye iyi nama y’umuhora wa ruguru.

Inama ya 12 yahuje abakuru b’ibihugu bihuriye ku mishinga migari y’umuhora wa ruguru kuwa kane, yakiriye igihugu cya Ethiopia cyagaragaje ubushake bwo kwifatanya n’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo ku mishinga migari igamije guteza imbere akarere.

Ifoto y'urwibutso y'abayobozi bakuru bitabiriye iyi nama y'umuhora wa ruguru.
Ifoto y’urwibutso y’abayobozi bakuru bitabiriye iyi nama y’umuhora wa ruguru.

Iyi nama ku rwego rw’akarere yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda rwayakiriye, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Umujyanama ku bukungu wa Perezida wa Sudani y’Epfo, Aggrey Tisa Sabuni, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ethiopia Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu cya DR Congo nacyo gishaka kwifatanya n’umuhora wa ruguru, Dr Richard Sezibera uyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abahagarariye Tanzania n’u Burundi, n’abandi.

Itangazo ry’ibyavuye muri iyi nama ya 12 rigaragaza ko higiwemo byinshi, cyane cyane byibanze ku kureba aho imishinga y’ibikorwa-remezo, iyo guhuza gahusato, korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibindi bigeze, ubumwe bwa gisirikare mu karere, n’ibindi.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha imishinga y’umuhora wa ruguru ku mpande zose, hasabwe ko mu mwaka hajya haba inama nyinshi zihuza ibihugu byo mu muhora wa ruguru ku rwego rw’abatekinisiye n’abaminisitiri kugira ngo basuzume kenshi uko ibikorwa bigenda kandi barusheho gukorana bya hafi.

Abakuru b’ibihugu kandi bakiriye mu muhora wa ruguru igihugu cya Ethiopia nyuma y’ubusabe bw’icyo gihugu bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wacyo Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus; Bavuze ko kwakira Ethiopia bigaragaza akamaro ko kwishyira hamwe mu buryo bwagutse hagamijwe iterambere ry’akarere.

Ku muhanda wa Gariyamoshi, abakuru b’ibihugu bishimiye ko ibikorwa byo kubaka igice kiva Mombasa-Nairobi birimo kugenda neza, iki gice ngo kigeze kuri 60%, igice cya Nairobi-Naivasha nacyo ngo cyamaze kubona Banki y’Ubushinwa “EXIM Bank” izatera inkunga uyu mushinga, ndetse ngo n’ibindi bice hari imishinga ikiri mu nyigo yo kubibonera uburyo bwo kubyubaka.

Abakuru b’ibihugu bahaye inshingano abaminisitiri yo kurangiza umushinga ushobora gukurura amabanki agashora amafaranga mu gice cy’uyu muhanda kizava Mirama-Kigali.

Mu ikoranabuhanga, abakuru b’ibihugu basabye ko habaho imikoranire ya za Guverinoma n’abikorera mu guteza imbere ibikorwa-remezo ndetse n’urwego rw’ikoranbuhanga muri rusange.

Inama itaha ikazebera i Kampala muri Uganda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish