Digiqole ad

Wari uzi ko Hon Christophe Bazivamo yakiniye Rayon Sports FC?

 Wari uzi ko Hon Christophe Bazivamo yakiniye Rayon Sports FC?

-Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2015, nibwo hasojwe imikino yahuzaga Inteko zishinga amategeko zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba;

-Mu mupira w’amaguru igikombe cyegukanywe n’Inteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ‘EALA FC’.

Kapiteni w’ikipe ya EALA Hon. Bazivamo Christopher wagaragaje umupira wo ku rwego rwo hejuru yatangaje ko amaze imyaka myinshi akina ruhago, ndetse ko akiri muto yanakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arimo na Rayon Sports yo mu kiciro cya mbere.

Hon.Bazivamo Christophe Kapite w'ikipe ya EALA.
Hon.Bazivamo Christophe Kapite w’ikipe ya EALA.

Bazivamo wakinnye inyuma ya rutahizamu aho bita ku 10, yagaragaje ubuhanga buhanitse mu kuyobora umukino wa EALA akoresheje amapase meza yahaga ba rutahizamu be.

Nyuma yo kwegukana igikombe n’ikipe ye ya EALA, Bazivamo yabwiye itangazamakuru ko ubuhanga yagaragaje bushingiye ku kuba yarakinnye iruhande rw’abakinnyi b’ibihangange bari muri Rayon Sports mu myaka yo ha mbere.

Amateka ye muri ruhego benshi mu Banyarwanda batari bazi, ni uko hagati y’umwaka wa 1985-87, Bazivamo ngo yakiniye ikipe y’i Nyanza Rayon Sports FC.

Bazivamo aganira n'abanyamakuru.
Bazivamo aganira n’abanyamakuru.

Hon. Bazivamo Christopher yagize ati “Ubuhanga mu mupira w’amaguru si ubwa none. Nakinnye muri Rayon Sports mu myaka yo ha mbere. Se wa Mayor Abdallah, ba Dusange Poku, ba Ndiki bose twarakinanye. Nakinnye muri Rayon Sports itwara ibikombe,…abatoza bayo nibo bantoranyije kuko nari maze imyaka ibiri nkina mu kiciro cya kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda (aho yigaga).

Abajijwe niba n’ubu agikurikirana ubuzima bwa Rayon Sports, yasubije ko nta mazi ashyuha ngo yibagirwe iwabo wa mbeho, bityo ngo arayikurikirana cyane kandi ni nayo afana. Nubwo azirikana ko na APR FC n’Amavubi kuko nazo ngo ari ikipe nziza nazo akunda.

Abajijwe inama yagira abasore bato bakina ruhago ubu, yavuze ko bakwiye gukunda umupira, bagaha agaciro amahirwe bagize yo kuwukina waramaze kuba umwuga, ariko ntibabe aribyo bashyira imbere gusa, ahubwo urukundo rw’umukino rukayobora byose.

Hon. Bazivamo Christophe ahagarariye u Rwanda mu Nteko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ndetse akaba ari n’umuyobozi mukuru wungirije (Vice-chairman) w’sihyaka RPF-Inkotanyi.

Ikipe ya EALA yegukanye igikombe.
Ikipe ya EALA yegukanye igikombe.
Bazivamo avugana n'umutoza we mu ikipe ya EALA.
Bazivamo avugana n’umutoza we mu ikipe ya EALA.
Chritopha Bazivamo yafashije ikipe ye kwitwara neza.
Chritopha Bazivamo yafashije ikipe ye kwitwara neza.
Bazivamo wanakiniye Rayon Sports aracyibuka kugaconga.
Bazivamo wanakiniye Rayon Sports aracyibuka kugaconga.
Amakipe anyuranye yishimira intsinzi, n'uko irushanwa ryagenze muri rusange.
Amakipe anyuranye yishimira intsinzi, n’uko irushanwa ryagenze muri rusange.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ese ubwo iyo phot mwayihagaritse?

  • ariko kuki abashaka kwiyamamaza bose babunza ama… kuri rayon? nafane apr ave kuri rayon

  • Rayon ni n’a rukusanya

  • None se mirima we, rayon ni umwihariko wawe wenyine?

  • Wenda koko Bazivamwo yakinnye muri Gikundiro. Ariko ibyo kuyifana byo nbayihorere. Ntabwo bishoboka gufana Rayon unafana APR! Wari wumva umuntu ufana Real akanafana na Barca?

  • Ntabwo yaba yarakinnye muri rayon ngo bibe bitazwi, ibyo ntibibaho kuri rayon. Maze n’abatoragura imipira muri rayon igihugu cyose kiba kibazi, nkanswe uwajyaga mu kibuga. Reka reka. Ati nkunda APR ni ikipe nziza hahahaha, none ngo rayon.

  • Iyo avuze Ndiki, Poku, wakagombye kwemera. Ababihakana ni abamenye Rayon vuba, cyangwa bafana izina gusa!! Gufana kandi si ugutukana no kurwana, ushobora gukunda abakinnyi n’amakipe meza. Ibyo ni byo byitwa gukunda football.

  • Areke kubeshya Dusange JP poko NDIKI, Rutabingwa , Mugemana……., uyu mubeshyi Bazivamo ko tuvuka Inyanza yakinye muri Rayon ryari azabeshye abavuye hanze nkuko ahora ababeshya ntagashwaze Rayon … keretse niba yarakinye muri Mukungwa FC.,
    ARASWHAYEEEE

  • areke gushwaza aba rayon doreko yigize rubeshyi tuvuka inyanza ntiyigeze aba no mubaherekezaga cg batoraguraraga imipira ntaza tubeshyere keretse nibayarakiniye MUKUNGWA FC. AZABESHYE MWE MWAVUYE HANZE

  • hhhh

    Mushwane njye ntacyo nakwemeza nta n’icyo nahakana.

    Igihe avuga na ovule yambyaye yari itarabaho, urumva rero, keretse abakinannye nibo bagira icyo bahakana.

    Gusa no kuba yayiyitirira nabyo birashimishije bigaragaza ubushongore n’ubukaka bw’igikundiro cya Rayon Sport.

    Nyikunda bucece kuko ntako nayivuga ibigwi, ariko ni ikipe izingiyemo amateka nyakuri y’uRwanda.

    Gikundiro Ganza!

  • Ese ko muvuga ngo batwaye igikombe ntimuvuge ibitego. Ese uwo Nyakubahwa yatsinze bingahe? Ese icyari kigendewe ni ukwamamaza umuntu cg ni ugutanga report y’uko match yagenze? Mujye mugerageza kugaragaza ubunyamwuga mubyo mukora.

    • Yoooo, niko se Manzi wari he igihe amakuru yo mu binyamakuru mu minsi ishize yavugaga ko hazabaho imikino y’inteko zishinga amategeko!?!?! ahubwo ugaragaje ko ujya kuri net wabonye ibiceli gake ugasanga amakuru yaragusize none uri kwishongora sha, ahubwo wowe subira muri archive umenye ibyabaye mbere n’uko byarangiye, naho ubu iyi nkuru igendereye kuvuga umuntu umwe muri icyo gihe cyahise cy’iyi mikino, nkuko hari igihe bavuga amasiganwa y’imodoka par exemple, hanyuma bakagaruka ku makuru y’umukinnyi umwe. Ibyo nytabyo usanzwe uzi mu buzima ko bibaho???

Comments are closed.

en_USEnglish