Abagore b’Inteko y’u Rwanda batwaye igikombe muri Volleyball
Mu mikino iri guhuza amakipe y’Inteko zishinga amategeko zo mu karere i Kigali, kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2015, kuri peti stade i Remera umukino wa nyuma muri Volley ball y’abagore wahuje u Rwanda rutsinda Kenya seti ebyiri ku busa.
Wari umukino ukomeye, urimo ishyaka rikomeye ku mpande zombi. Seti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25 kuri 16, iseti ya kabiri u Rwanda ruyitsinda ku manota 25 kuri 21.
Mudahinyuka Christophe umutoza w’ikipe y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda y’abagore avuga ko uyu mukino utaboroheye nk’uko uko imikino yabanje byagenze.
Yagize ati “ kuva twatangira iri rushanwa ntitwatsinzwe umukino n’umwe ndatekereza ko iki gikombe twari ttugikwiye. Ariko, umukino wa nyuma bisa nk’ibyatugoye. Kenya yaje yiteguye neza, kandi abakinnyi bayo basa n’abakiri bato, ariko natwe turakomeye. Abakinnyi bacu nubwo bakuze, Volley ball ni umukino wabo bakinnye mu bwana bwabo.”
U Rwanda rwagaragaje volley yo ku rwego rwo ghejuru muri iyi mikino kuko rufite abasenateri babiri bakinnye ku rwego mpuzamahanga bakiri bato.
Abo ni; Hon Uwimana Consolee na Hon Mukazibera Agnes (wigeze no kuba umunyamabanga muri MINISPOC) bakiniye ASEC Mimosas volleyball Club muri Cote d’Ivoire mu myaka ya 1989 ari abanyeshuri.
Hon Mukazibera wari Kampiteni w’iyi kipe ati “iri rushanwa ritwibukije ibihe byacu njye na Consolee twakinnye volley ku rwego rwa Afurika, twakiniye ASEC Mimossa yo muri Cote d’Ivoire mu myaka 25 ishize nicyo cyadufashije muri iyi mikino. ubuhanga ntaho bwagiye, imbaraga nizo ziba ari ikibazo.”
Senateri Agnes avuga ko ibyishimo ari iby’ikipe yose ndetse na Kenya batsinze kuko ngo iyi mikino ikiba kigamijwe ahanini ari uguhuza urugwiro n’imibanire.
Ati “Nubwo tubatsinze ubonye ko nyuma y’umukino bafashije kubyina intsinzi.”
Phtos/Umuseke
UM– USEKE.RW
1 Comment
iyi ntsinzi turayishimiye rwose bayobozi bacu mukomereze aho
Comments are closed.