Digiqole ad

Africa dukwiye guhera kubyo dufite tukihesha agaciro aho kuririra abazungu – Kagame

 Africa dukwiye guhera kubyo dufite tukihesha agaciro aho kuririra abazungu – Kagame

Perezida Paul Kagame aganiriza uru rubyiruko.

Kigali – Mu biganiro n’urubyiruko runyuranye rw’Abanyarwanda bitegurwa n’Imbuto Foundation, mu ijoro ryo kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame yakanguriye urubyiruko gukorera ku ntego kandi bagaharanira kwihesha agaciro, aho gutekereza ko bahabwa amabwiriza n’imfashanyo n’amahanga.

Perezida Paul Kagame n'umufasha we bakurikirana ibiganiro by'urubyiruko .
Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame n’abandi bayobozi banyuranye bakurikirana ibiganiro by’urubyiruko .

Muri ibi biganiro byitwa “Youth Forum Series“, abantu banyuranye barimo umunyamakuru uzwi cyane mu karere Andrew Mwenda wo muri Uganda basangije urubyiruko ibitekerezo byibanze cyane ku kureba aho Africa igeze mu miyoborere, Demokarasi, Politike nyafurika, ububanyi n’amahanga, icyo urubyiruko rukora kugira ngo rutange umusanzu warwo mu kubaka ibihugu n’ibindi.

Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko rwiganjemo abayobozi, ba rwiyemezamirimo n’abashoramari bakiri bato, abahanzi, abanyeshuri n’abandi, Perezida Paul Kagame yabashimiye kuba urubyiruko rw’u Rwanda rwicara hamwe rukaganira uruhare rwarwo n’icyo rukwiye gukora mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Perezida yabwiye uru rubyiruko ko iterambere, Demokarasi, uburenganzira bunyuranye n’ibindi byose batekereza bazabigeraho ari uko bihaye agaciro, ndetse bakumva ko bagomba gufata inshingano (responsibility).

Ati “U Rwanda ruzaba icyo dushaka ko ruba cyo mu gihe dukomeje gukorera ku ntego twihaye,…kandi tugakorera hamwe kugira ngo tugere kuri ejo hazaza dushaka.”

Agendeye ku rugero rw’ibyo abakuru b’ibihugu bya Afurika bakora kandi aribo bakabaye baha urugero urubyiruko, ngo haracyari intambwe ndende mu kwiha agaciro muri Afurika.

Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko akenshi inama abayobozi bihutira kwitabira ziba zatumijwe na Leta Zunze Ubumwe za America, Ubuhinde, Ubushinwa n’abandi, ngo usanga bamwe na bamwe bazigeramo bakarira, bagasabiriza nkaho batabonye ubufasha bwacya bapfa.

Ati “ Wagira ngo twe ntacyo dufite cyo kubaha, wagira ngo ni impuhwe barimo kutugirira, ni uko hari ibyo dufite bakeneye nabo, ni iki bakeneye Africa idafite? Dufite abantu, umutungo kamere, ikirere,…kuki tubura uko guhuza ibyo byiza dufite ngo twirememo ikizere gituma tugera kucyo dushaka, ndetse tukabyubakiraho tukagera ku mwanya utagira agaciro twakabaye dufite, n’agaciro.”

Perezida Kagame kandi yaganirije uru rubyiruko kuri Politike ndetse na Demokarasi, aho yibanze cyane ku kubasobanurira ko Demokarasi n’imiyoborere atari ibintu biterurwa ahandi ngo biterekwe mu kindi gihugu uko byakabaye, ahubwo ari ibintu bijyana n’imico n’imibereho ya buri gihugu, ndetse atanga urugero rw’ibihugu cyane cyane iby’abarabu abazungu bashatse kwinjizamo icyo bo bita Demokarasi none bikaba byarabaye indiri y’intambara.

Perezida kandi yabwiye urubyiruko ku mpungenge zituruka ku kuba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bihora byumva ko byaha amabwiriza n’amategeko Africa, ndetse no gushaka guhitiramo abaturage b’ibihugu bya Afurika nk’aho babafitiye impuhwe kandi ntazo.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo iyo myumvire ihinduke, ndetse n’ejo hazaza abanyafurika bashaka bahagere bisaba kwisuzuma no kuganira hagati y’abanyafurika n’abanyarwanda by’umwihariko, ku buryo bafata mu biganza inshingano ku buzima bwabo.

Kuki rubyiruko rwa Afurika rushishikajwe no kwiga ndetse no kuba mu bihugu by’i Burayi na Amerika?

Muri ibi biganiro, urubyiruko runyuranye rwibajije impamvu usanga bagenzi babo, cyangwa bamwe muribo bashishikajwe no kujya kwiga cyangwa kuba muri Amerika n’i Burayi.

Perezida Paul Kagame we yavuze ko hagomba gushakwa impamvu ituma bagenda igakemurwa, ariko n’abize cyangwa ababaye hanze y’u Rwanda batagomba kubigayirwa bose kuko hari abagiyeyo batanabishaka, n’abandi batari bafite amahitamo kuko ariho bavukiye kubera amateka y’igihugu.

Ati “Nta muntu ukwiye kwiyumva nk’uri mu cyaha, Nta wukwiye kugayirwa ko yize hanze y’u Rwanda cyangwa mu Burengerazuba bw’Isi akaba yaranabashije kugaruka, ahubwo hanengwa abajyayo ntibagaruke.”

Aha, yavuze ko kuba bagenda bagiye gushaka ubumenyi bivuze ko u Rwanda na Afurika muri rusange bagomba kubaka ubushobozi bw’amashuri na za Kaminuza by’imbere mu bihigu; hanyuma kandi hagashakishwa aho ikibazo kiri kubagenda ku zindi mpamvu zitari ugushaka ubumenyi.

Umunyamakuru Andrew Mwenda yavuze ko kujya kwiga cyangwa gukorera ibigo by’i Burayi na Amerika nta kibazo, gusa avuga ko bashatse bahindura imyumvire kuko amahirwe yo gutera imbere ari muri Afurika basiga.

Mwenda, yabwiye urubyiruko ko iyo mpamyi yo kujya mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ngo biterwa n’imyumvire y’ikinyoma babiba binyuze mu itangazamakuru ko iwabo hari imiyoborere myiza, Demokarasi, imibereho myiza n’ibindi.

Madame Jeannette Kagame niwe wafunguye ibi biganiro ku mugaragaro.
Madame Jeannette Kagame niwe wafunguye ibi biganiro ku mugaragaro.
Abayobozi banyuranye, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louis Mushikiwabo (hagati) na Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana (ku ruhande rw'iburyo), n'umunyarwenya Diogene Ntarindwa bakunda kwita Atome cyangwa Gasumuni nabo bari bahari.
Abayobozi banyuranye, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo (hagati) na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana (ku ruhande rw’iburyo), n’umunyarwenya Diogene Ntarindwa (ibumoso) bakunda kwita Atome nabo bari bahari.
Umukobwa wa Perezida Ange Kagame nawe yari yitabiriye ibi biganiro.
Umukobwa wa Perezida Ange Kagame nawe yari yitabiriye ibi biganiro.

Photos/V.Kamanzi/Umuseke

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • abazungu twabavuga tutabavuga badufite mumuntoki isaha iyariyoyose dushaka twareka kujya twihagararaho bagasunika imfashanyo nyinshi tukarebako rubanda rugufi natwe twazamuka ngontarutugu rwakuze ngorusumbe ijosi.

    • shishoza neza urebe uzasanga abazungu atari intugu zacu kandi nitwe tubiha ntabwo badufite! Africa twishinga kwakira ntitwibuke gukora ngo twihe, uzi ko hari ibihugu utazumva bivugirwamo kandi bya Africa kuko bimaze kwihaza hafi 100% muri budget yabyo.

  • Mani, ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika avuga ni ukuri, nubwo hari benshi badashaka kubyumva. Nta mfashanyo y’ubuntu ibaho, kandi ntawe uzagufasha ngo akuvane mu bukene. Abashinwa baravuga ngo aho guhora uha umuntu ifi, mwigishe yirobera.Muri (1972-1973), Nyakwigendera Perezida Mobutu Sese Seko, muri LONI, yabwiye abazungu ngo ” qui aide qui?” aha yerekanye ko iyo baguhaye “imfashanyo ya 1US$, iwabo basubiranayo 10US$ bakuye muri Afurika. Ntacyo tudafite rero, ikibura ni ubushake bwo gukora, abafite imitungo bakayishora mu Gihugu, bagatanga akazi ku rubyiruko, kuko ururubyiruko rurahari, kandi rufite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora. Dusabe rero Abanyarwanda bafite amafaranga, bayashore mu gihugu, bahange imirimo, dukore dutere imbere, aho kujya kuyahunika mu mahanga, ntagire icyo atumarira kandi bayakuye mu Rwanda. RRA n’ urwego rw’Umuvunyi, ni bahaguruke bakurikirane abakora ” fraude fiscal” basahura igihugu, bakajya gukiza amahanga,aho gukiza Abanyarwanda. Murakoze.

  • Nyamara twari dukwiye kujya twumva inama ibihugu by’inshuti bitugira. Nta mugabo umwe. Yego kwigira no kwihesha agaciro ni byiza, ariko tugomba no ukorana n’abandi. “Rwanda is not an island. We are part of the world and the world has an influence on us, believe it or not”

  • Ibyo HE avuga ni ukuri pe. Ikibazo nuko tubizi tukaguma kwakira imfashanyo baduha tuzi neza ko haba hari ibindi byihishe inyuma yazo akenshi usanga atari byiza?!!!

  • Ahaaaaaaaaaaaa

  • @mani: uri mani koko! shikama rero upfukame amavi akoboke, utakambe baguhe imfashanyo nyinshi kuko wumva nyine udateze gukura. Mbega imyumvire! Wowe n’abatekereza nkawe mukwiriye guhaguruka mugakora mugaharanira kwibeshaho aho kurarama usabiriza ngo nibagufashe nka masikini. Ninde se ugushinzwe? Ese nubu nturumva ko usibye n’abazungu na nyoko wakubyaye akonsa igihe kikagera akagucutsa ndetse bikazagera aho usabwa kumuvira mu rugo ukajya kubaka urwawe? Ikibazo kiri mu mutwe “mani”.

  • NARI KUMUSHIMA IYO ABABWIRAKO KWIKUBIRA UBUTEGETSI BIKURURA INTAMBARA MUGIHUGU KD NGIYO YAJE PEEEEE hirya no hino mumasengesho IMANA irabivuga. kd na kagame arabizi

  • ANGEL KAGAME nimwiza pe . imfurakazi yuzuye

    • Ese nimero ye umuntu yayibona gute?

  • rizinde we kereka niba ari wowe ugiye kuyitera iyo ntambara uvuga ,kandi ni wowe wenyine izahitana,lol,mwarangiza mukitwaza Imana ngo yabiberetse mu ma sengesho,lol iyo musenga iyi si Imana y i Rwanda kuko iyacu yatubwiyeko turi kumwe, kandi tuzahinga tukarya ibyo twejeje mu mahoro mu izina rya Yesu,mwe mwarasaze n intambara mu mitwe yanyu,ubu koko murambiwe amahoro,lol ariko ngirango abandika nkawe ni babandi baba hanze bababazwa n ibyo tugezeho,lol mubabare rero cyanee kuko tutasonga mbele ma Baba wetu wa mbiguni,na Muzeh kijana Paul. naho @ mani we urababaje kuba utekereza utyo,ntibadufasha nitwe tubafasha kuko baradusahura ibikubye inshuro nyinshi izo mfashanyo zabo,kandi imfashanyo ziri muburyo bwo kudu comtrol igihe rero uziga ukihangira umurimo ugaha n abandi uzaba utsinze abo bakoroni kandi ntibabishaka,niyi mpamvu bahagurukira gusenya ibyo twagezeho bakoresheje imitwe y iterabwoba barangiza bakabyitirira islam,uzarebe Kenya idahwema gusenywa na al shababu wibwirako se arinde ufasha uwo mutwe atari abazungu? uzarene al quaida yasenye libya iri kumwe na NaTo ,bakica Kadaffi wayoboye neza Libya akayigeza aharuta kure ibihugu by abazungu bakamugirira ishyari bati turakwica tubasahure tubagire imbata z imfashanyo zacu tubone uko tuba control dutwara n ibyanyu,urebe Syria ibiri kuberamo si rutuku waremye agatoza agaha intwaro ISIS? yewe wowe ntuzi ibibera mu isi koko.ariko ndagirango nkubwire ko bishoboka cyane rwose ko wakwihaza mu byo ufite imfashanyo zabo zikabura isoko

  • mumaze guhaga nabumvishe mwebwe

Comments are closed.

en_USEnglish