Digiqole ad

ITEGEKO NSHINGA uzatora muri Referendum: Ingingo ya 35 – 52

 ITEGEKO NSHINGA uzatora muri Referendum: Ingingo ya 35 – 52

Mu bihe bishize, Perezida Kagame ateruye igitabo cy’Itegeko Nshinga

Muri gahunda yo kubamenyesha Itegeko Nshinga rivuguruye Abanyarwanda bazatora, bemera cyangwa banga, muri Referendum ya tariki ya 17 na 18 Ukuboza, tugeze ku ngingo ya 35 kugeza kuya 52.

Mu bihe bishize, Perezida Kagame ateruye igitabo cy'Itegeko Nshinga
Mu bihe bishize, Perezida Kagame ateruye igitabo cy’Itegeko Nshinga

Ingingo ya 35: Uburenganzira ku mutungo bwite w’ubutaka
Umutungo bwite w’ubutaka n’ubundi burenganzira ku butaka bitangwa na Leta.
Itegeko rigena uburyo bwo gutanga, guhererekanya no gukoresha ubutaka.

Ingingo ya 36: Uburenganzira ku biteza imbere umuco w’Igihugu
Umunyarwanda wese afite uburenganzira ku biteza imbere umuco w’Igihugu n’inshingano yo kuwuteza imbere.

Ingingo ya 37: Ubwisanzure mu mitekerereze no mu myemerere
Ubwisanzure mu bitekerezo, mu kubigaragaza, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko.
Kwamamaza ivangura rishingiye ku isanomuzi, ku karere, ku bwoko cyangwa ku macakubiri ayo ari yo yose bihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 38: Ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo guhabwa amakuru
Ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta.
Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, kurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we.
Uko ubwo bwisanzure bukoreshwa n’iyubahirizwa ryabwo biteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 39: Uburenganzira bwo kwishyira hamwe
Uburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya.
Ubwo burenganzira bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 40: Uburenganzira bwo guteranira hamwe
Uburenganzira bwo guteranira mu nama z’ituze kandi nta ntwaro buremewe.
Ubwo burenganzira bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
Ubwo burenganzira ntibubanza gusabirwa uruhushya keretse igihe biteganyijwe n’amategeko.

Ingingo ya 41: Aho uburenganzira n’ubwisanzure bigarukira
Mu gukoresha uburenganzira n’ubwisanzure, buri wese azitirwa gusa n’itegeko rigamije kwemera no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bw’abandi ndetse n’imyitwarire iboneye, umutuzo rusange n’imibereho myiza muri rusange biranga Igihugu kigendera kuri demokarasi.
Icyiciro cya 2: Guteza imbere no kurinda uburenganzira n’ubwisanzure

Ingingo ya 42: Guteza imbere uburenganzira bwa Muntu
Guteza imbere uburenganzira bwa muntu ni inshingano ya Leta. Bishinzwe by’umwihariko Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu. Iyo Komisiyo irigenga.

Ingingo ya 43: Kurinda uburenganzira n’ubwisanzure
Ubutegetsi bw’Ubucamanza ni bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Iyo nshingano yubahirizwa mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.
UMUTWE WA V: INSHINGANO ZA LETA N’IZ’ABENEGIHUGU

Ingingo ya 44: kubaha umutungo wa Leta
Buri wese agomba kubaha umutungo wa Leta.
Umutungo wa Leta ugizwe n’umutungo rusange n’umutungo bwite wa Leta ndetse n’umutungo rusange n’umutungo bwite w’inzego z’ubutegetsi bw’ibanze za Leta n’uw’Ibigo bya Leta bifite ubuzimagatozi.
Umutungo rusange w’Igihugu ntushobora gutangwa keretse ubanje gushyirwa mu mutungo bwite wa Leta hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
Igikorwa cyose kigamije konona, gusenya, kurigisa, gusesagura no kwangiza umutungo wa Leta gihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 45: Guteza imbere ibikorwa bigamije ubuzima bwiza
Leta ifite inshingano zo gukangurira abenegihugu ibikorwa bigamije ubuzima bwiza no kubafasha kubigeraho.
Buri Munyarwanda afite inshingano zo kwitabira ibikorwa bigamije ubuzima bwiza.

Ingingo ya 46: Kubana neza n’abandi
Umunyarwanda wese afite inshingano zo kutagira uwo avangura no kugirana na bagenzi be imibanire igamije kubumbatira, guharanira no gushimangira ubwubahane, ubufatanye n’ubworoherane hagati yabo.

Ingingo ya 47: Kurengera no guteza imbere umuco w’Igihugu
Leta ifite inshingano zo kurengera no guteza imbere indangagaciro z’Igihugu zishingiye ku mibereho no ku mitekerereze ndangamuco ndetse no ku biranga umuco w’Igihugu muri rusange, mu gihe bitabangamiye uburenganzira bwa muntu, ituze rusange n’imyifatire ndangabupfura.
Leta ifite kandi inshingano yo kwita ku mutungo ndangamurage w’Igihugu.

Ingingo ya 48: Kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu
Leta ifite inshingano yo gushyiraho uburyo bwo guteza imbere abanegihugu.
Abanyarwanda bose bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bitabira umurimo, babumbatira amahoro, demokarasi, ubutabera n’uburinganire mu mibereho y’abaturage no kugira uruhare mu kurengera Igihugu cyabo.
Itegeko rigena ibyerekeye gukorera Igihugu mu bwitange.

Ingingo ya 49: Kubaha Itegeko Nshinga n’andi mategeko
Umunyarwanda wese afite inshingano yo kubaha Itegeko Nshinga n’andi mategeko y’Igihugu.
Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kudakurikiza amabwiriza ahawe n’umutegeka mu gihe ayo mabwiriza abangamiye ku buryo bukomeye kandi bugaragara uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu.

Ingingo ya 50: Kwita ku mibereho y’abatishoboye bacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Leta, mu bushobozi bwayo, ifite inshingano zo guteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza y’abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda kuva ku wa 1 Ukwakira 1990 kugeza ku wa 31 Ukuboza 1994.

Ingingo ya 51: Kwita ku mibereho y’abafite ubumuga n’abandi batishoboye
Leta ifite inshingano yo gushyiraho uburyo bwihariye bworohereza abantu bafite ubumuga kwiga.
Leta, mu bushobozi bwayo, ifite kandi inshingano yo guteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga.
Leta ifite na none inshingano, mu bushobozi bwayo, yo guteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza y’abatishoboye, abageze mu zabukuru n’abandi batagira kivurira.

Ingingo ya 52: Kubungabunga inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi
Leta na buri muntu bafite inshingano yo kubungabunga no kurinda inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish