Kirehe: Umugabo yishe umugore bari bafitanye abana 4 amutemye

Umugabo witwa Hakuzimana Jean Baptiste arakekwaho kwica umugore we Oliva Mukabasingiza w’imyaka 29 bari bafitanye abana bane amutemye n’umuhoro mu ijoro ryo kuwa kane ahagana saa tatu n’igice z’ijoro. Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe. IRAGABA Felix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina yadutangarije ko Hakuzimana […]Irambuye

Rutahizamu mushya yatsindiye Rayon ibitego 2 biyihesheja intsinzi

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Ismaila Diarra yafashije ikipe ye kwegukana amanota atatu y’umunsi wa 10 wa shampiyona itsinze Gicumbi FC ibitego 2-0. Igice cya mbere cyagoye cyane Rayon sports yari yasuye Gicumbi ku kibuga kibi. Ibi bihamywa no kuba igice cya mbere nta buryo bukomeye bwo kubona igitego ikipe zombi zabonye, kugeza ku […]Irambuye

Ndera: Imibereho ku gasanteri ko ku Gisima

Ku Gasima ni agasanteri ni agasanteri kari ku mbibe z’Umurenge wa Ndera n’uwa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, hakaba ahantu hashyuha cyane ndetse harimo kugenda hatera imbere nubwo ari icyaro cy’umujyi. Kuva i Remera muri Gare ugerayo na bus (bisi) rusange zitwara abagenzi ni amafaranga y’u Rwanda 300, bus zererezayo niho zikatira […]Irambuye

Habyarimana Innocent yagizwe Kapiteni mushya wa Police FC

Police FC irimo kwitegura umukino nyafurika “CAF Confederations Cup” kuri uyu wa gatandatu izakina n’ikipe ya Atlabara FC yo muri Sudan y’Epfo, yagize Habyarimana Innocent Kapiteni wabo mushya, asimbuye Jacques Tuyisenge waguzwe na Gor Mahia FC yo muri Kenya. Police FC yatwaye igikombe cy’amahoro cya 2015, itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma igitego 1-0, […]Irambuye

Kirehe: Abaturage 300 bamaze imyaka 5 batarahabwa amashanyarazi bishyuye

Abaturage basaga 300 bo mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe barataka ko hashize imyaka hafi itanu batanze amafaranga yo gukurura umuriro w’amashanyarazi mu kagari kabo nyamara kugeza n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere, ndetse ngo ntibatazi n’aho amafaranga batanze yarengeye kuko batanasubijwe. Abaturage basaga magana atatu, buri umwe yatanze amafaranga […]Irambuye

CHUK: Inzobere zavuye mu Bwongereza n’Ubudage mu kubaga abantu 27

Inzobere z’abaganga bavuye mu Bwongereza n’Ubudage zigiye kuvura abarwayi 27 bari bamaze igihe kirekire bategereje kubagwa Kanseri, ubushye n’izindi inkovu zidakira. Kuri yu wa kane, ukaba umunsi wa gatatu w’iki gikorwa kirimo kubera mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali “CHUK”, inzobere zari zimaze kubagwa abarwayi 18, mu gihe batenya kubaga abarwayi 27 bitarenze iki cyumweru. […]Irambuye

Nje gukomezanya na Rayon urugendo rw’igikombe turimo – Kwizera Pierrot

Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports Kwizera Pierrot yamaze kugera mu myitozo y’ikipe ye nyuma y’iminsi bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Vital’O y’iwabo mu Burundi. Kwizera Pierrot w’imyaka 25 yaherukaga muri Rayon Sports mu Gushyingo 2015, ubwo yitabiraga ubutumire bw’ikipe y’igihugu cye Intamba mu rugamba. Aha hari mbere ya CECAFA y’ibihugu yabereye muri Ethiopia. Uku kumara […]Irambuye

Mu myaka 3 Leta izaba yatuje neza imiryango ibihumbi 370

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire mu Rwanda kivuga ko mu cyaro cy’u Rwanda hari ingo ibihumbi 360 zituye nabi, n’izindi ibihumbi 10 zituye ku manegeka, aba bose kandi ngo bagomba kuba batujwe neza bitarenze umwaka wa 2018. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane cyibanze cyane cyane ku myubakire n’imiturire mu mijyi n’ibyaro by’u […]Irambuye

Muhanga: ADEPR yanze kumuzamura mu ntera kuko akekwaho ubusambanyi

Emmanuel Mulisa ni umuyobozi w’ikigo Itorero ADEPR rikoreramo amahugurwa (CEFOCA) akaba anayobora ikigo cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Christian Integrated Polytechnic) byose biherereye ku mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga. Abayobozi muri ADEPR banze kumusengera ngo azamurwe mu ntera kuko avugwaho ubusambanyi. Ku itariki 09 Mutarama 2016, Mulisa na bagenzi be bane bagombaga guhabwa inshingano […]Irambuye

Nyuma y’itemwa ry’abantu 11 ubwoba buracyari bwose i Ndera

Mu ijoro ryo ku itariki ya 01 Gashyantare abantu batazwi biraye mungo zinyuranye mu midugudu ya Kinunga na Runyonza, mu Kagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo batema ndetse bagakomeretsa abantu 11, nyuma y’ibyabaye ngo ubwoba buracyari bwose. UM– USEKE wasuye bamwe mu batemwe Imana igakinga akaboko ntibapfe n’abaturanyi babo kugira ngo […]Irambuye

en_USEnglish