Digiqole ad

Kirehe: Umugabo yishe umugore bari bafitanye abana 4 amutemye

 Kirehe: Umugabo yishe umugore bari bafitanye abana 4 amutemye

Umugabo witwa Hakuzimana Jean Baptiste arakekwaho kwica umugore we Oliva Mukabasingiza w’imyaka 29 bari bafitanye abana bane amutemye n’umuhoro mu ijoro ryo kuwa kane ahagana saa tatu n’igice z’ijoro.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe.

IRAGABA Felix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina yadutangarije ko Hakuzimana Jean Baptiste n’umugore we Oliva Mukabasingiza yiyiciye, bari barashakanye mu mwaka wa 2005 ndetse barasezerana byemewe n’amatego.

Nyuma y’igihe gito babanye, ngo hadutse amakimbira ashingiye ku businzi bw’umugabo no ku mitungo; Ngo ubuyobozi bwagiye bubunga ariko bigera aho uyu mugabo (Hakuzimana) ahiga kuzica umugore we.

IRAGABA ati “Mu byumweru bitatu bishize twari twafashe ingamba nk’ubuyobizi zo kumuhiiga, aragenda yigira mu ishyamba ahunga urugo rwe, yibera iyo akajya arara mu kigunda yihishahisha.”

Muri uko gukomeza kwihishahisha ubuyobozi, mu masaha y’ijoro ryo kuwa kane nibwo yaje mu gihe umugore we yari mu gikoni cy’iwabo aho yari yarahukaniye, amusangamo aramwica.

Ati “Yamusanze kwa nyina (kwa Nyirabukwe), niho (umugore we) yari yarahukaniye n’abana bose. Nyakwigendera yari atetse ahetse umwana w’uruhinja w’amezi ane, aramwururutsa arabanza amushyira hasi, atangira ku mutema. Yamutemye rimwe ahita agenda, ariruka arahunga.”

Uyu muryango wari ufitanye abana bane, umukuru akaba afite imyaka umunani (8) naho umuto akaba afite amezi ane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kigina IRAGABA Felix agasaba abaturage kudashakira igisubizo mu kwica uwo mwagiranye ikibazo, ahubwo igisubizo ari ugushaka uko amakimbirane yarangira.

Ati “Ikindi uriya muntu ntarafatwa kugeza aya magingo, bakomeze kuduha amakuru aho yaba aherereye, uwaba azi aho aherereye yaduha amakuru.”

Uyu muyobozi agasaba abaturage ko mu gihe habaye ikibazo cy’amakimbirane, abaturage bakwiye kujya batanga amakuru amazi atararenga inkombe kandi bakitabira inama z’abaturage n’utugoroba tw’ababyeyi kugira ngo bumve impanuro.

Nyuma y’ibyabaye, ubuyobozi bw’Umurenge ngo bwahise bukorana inama n’abaturage burabahumuriza kugira ngo bumve ko ubuyobozi buri hafi kandi bwafashe ingamba kugira ngo ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we abashe gufatwa.

Ku birebana n’abana basigaye ari imfubyi, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigina bwijeje Nyirakuru basigaranye ko buzakomeza kubaba hafi, ndetse ngo n’ikibazo icyo aricyo cyose cyabaho kijyanye n’uko abo bana babaho cyangwa bakwiga, ngo Umurenge uzakomeza kubaba hafi igihe icyo aricyo cyose kugira ngo abo bana babone uburere bukwiye.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibi nurukoza soni biradusebya nkabanyarwanda, abantu nkaba ntibakwiye kuba muri society ya banyarwanda. Uyumugabo akwiye gushakishwa agahanwa byintangarugero muruhame. Abo bana na nyirakuru wabo nabo bacungirwe ukutekano.

  • OMG!!! This is terrible

  • Mana dutabare.

    Ariko se Mana yange abanyarwanda niki cyaduteye kweli?

    uranyumvira koko. Ngo yururutsa umwa umushyira hasi arangije atema nyina.

    Interahamwe we, Bakurikirane barasanga uwo muntu yari yarababariwe icyaha cya Genocide. Wamugabowe unteye agahinda mumutima kubera ko warenganyije uwakubyariye abana. Nawe Imana ikugize ikivume, ntamahoro uzagira kuriyisi, kandi uzapfa wangara, aho azajya hose bazakuvugiriza induru. Uzapha uribwe nibwa zo kugasozi.

Comments are closed.

en_USEnglish