Digiqole ad

Mu myaka 3 Leta izaba yatuje neza imiryango ibihumbi 370 ituye nabi mu cyaro

 Mu myaka 3 Leta izaba yatuje neza imiryango ibihumbi 370 ituye nabi mu cyaro

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire mu Rwanda kivuga ko mu cyaro cy’u Rwanda hari ingo ibihumbi 360 zituye nabi, n’izindi ibihumbi 10 zituye ku manegeka, aba bose kandi ngo bagomba kuba batujwe neza bitarenze umwaka wa 2018.

Eng. Didier Sagashya, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire mu Rwanda.
Eng. Didier Sagashya, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane cyibanze cyane cyane ku myubakire n’imiturire mu mijyi n’ibyaro by’u Rwanda. Muri iki kiganiro, Eng. Didier Sagashya, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire mu Rwanda yavuze ko mu byaro byose by’igihugu hari ingo ibihumbi 360 zituye mu buryo butajyanye n’amabwiriza ajyanye n’imiturire aherutse kuvugururwa mu mwaka ushize wa 2015.

Eng.Sagashya akavuga ko byanze bikunze igihe cyagenwe kizagera bose baramaze kwimurwa.

Yagize ati “Birasaba ko uyu mwaka (2016) tuzimura byibuze imiryango ibihumbi 120, umwaka ukurikiyeho tugakora iyindi 120, undi mwaka iyindi 120 ku buryo myaka itatu bya bihumbi 360 byose bizabe byatujwe mu midugudu iboneye,…ifite ibikorwaremezo nk’imihanda, amazi, amashayanyarazi n’ibindi byose bikenewe.”

Iyi gahunda yo kwimura abantu batuye nabi, izanajyana no kwimura indi miryango ibihumbi 10 ituye ku manegeka bikazarangirira rimwe.

Iki gikorwa ngo kirimo abafatanyabikorwa batandukanye barimo REMA, abagiraneza, abaikorera, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi banyuranye.

Inzu ziciriritse mu mijyi

Ku birebana n’imiturire mu mijyi ho ngo Leta ihanganye no kunoza imyubakire y’ibikorwaremezo n’inyubako zizaramba igihe kinini.

Eng.Sagashya ariko akavuga ko imbaraga nyinshi zirimo gushyirwa ku kubonera abaturage inzu ziciritse. Aha inzu iciriritse ngo zigenewe abantu binjiza hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 – 200, n’abandi binjiza hagati y’ibihumbi 200 – 600 ku kwezi.

Kugeza ubu Leta yashyizeho amategeko yorohereza abantu bifuza gushora imari mu kubaka inzu ziciritse, nk’abagabanyiriza imisoro aho ubu uwinjije ibikoresho byo kubaka inzu ziciriritse ngo asoreshwa 15% aho kuba 30%, ndetse Leta ikaba yaranemeye gushyira ibikorwaremezo by’ibanze ahagomba kubakwa inzu ziciritse bifite agaciro ka 40% by’inzu izajya yubakwa.

Sagashya avuga ko amacumbi aciriritse ari “amacumbi umuntu ashobora kubona akoresheje kimwe cya gatatu (1/3) cy’amafaranga yinjiza ku mwaka cyangwa ku kwezi.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017, ngo Leta ikazashora Miliyari zigera ku munani z’amafaranga y’u Rwanda ( frw 8 000 000 000) mu gushyira ibikorwaremezo ahazubakwa inzu ziciritse nka Busanza, Ndera n’ahandi hanyuranye mu Mujyi wa Kigali, no mu mijyi ya kabiri yunganira umurwa mukuru.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire mu Rwanda kikavuga ko hari imishinga myinshi yo kubaka amacumbi aciriritse iri bugufi, nk’umushinga w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize “RSSB” kizubaka inzu zifite agaciro kari hagati ya Miliyoni 15 na 25 muri Batsinda II, ahazubakwa amazu 536.

Eng. Didier Sagashya, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyubakire mu Rwanda avuga ko kugeza ubu bataranoza uburyo ariya macumbi azatangwamo mu gihe azaba yuzuye.

Gusa, ngo bamaze gusaba intonde z’abantu bifuza kuzahabwa ariya macumbi aciritse mu nzego n’ibigo bya Leta, ku buryo aribo bizaheraho mu rwego rwo gufata abakozi ba Leta ntibakomeze kujarajara bahindaguranya imirimo.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • ikibabaje hari form zohererezwa ibigo bya leta ngo abakozi buzuze mu rwego rwo kuzahabwa ayo mazu, ARIKO UBONA NTA COORDINATION IBIRIMO RWOSE!!!!!!!!!!

  • Nibyiza.

  • Ibi turabimenyereye. Iyo mumaze guhaga mutangira kutubeshya, uti gute? Ni kuva ryari Leta mupanga imishinga nyuma mukatubwira ko bihindutse? None se Kivu Watt Gaz metahene imaze imyaka ingahe, Karisimbi, Stade ya Kicukiro,ikiyovu cy’abakene, umuhanda uhuza mu mujyi na Kacyiru. Ibi nta gihe mutazabivuga. None se ntiwerekana niba mwaratangiye, ntabwo uvuga aho amafaranga ari. Ubwo abakozi dutyaze amenyo ngu tuzarya Ruhaya, byahe bo kajya.

  • Mwiriwe, ariko ntabwo njya mbasha kumva priority y’ibikorwa Remezo ! Icya mbere ni ukubanza kubaka imihanda ndetse hakagera amazi n’amashanyarazi, ariko ndemeza ko ibi nta nubwo biratangira, naho byakozwe , hamwe na hamwe ubuziranenge bwabyo buracyemangwa!

    Ikindi nimubanze murebe ayo mazu aciriritse mwubacyiye abarescape ba Genocide, yose yarangiritse agomba gusubirwamo ! Ubwo koko wanyemenza ko ibyo mutakoreye neza abo b’abavandimwe b’intege nke kandi amafaranga yari ahari ubu nibwo muzabikora harimo inguzanyo n’inyungu zumurengera banki yaka abaguza ayo mafaranga !

    Mudusobanurire!

    • Umvugiyibintu kbs, ejobundi nibababaza uko byagenze bazohereza dasso zijye gusenyera abo bantu babameneshe maze berekane ko ntawugituye mumanegeka.

      Ubuse konzi imiryango yimutse ngoabari mumanegeka bakaba baragiye iyomumidugudu ngo bazabagezaho ibikorwaremezo none hashizimyaka irenga 5 amaso yaraheze mukirere amazi bakora ibirometero birenga 2 agiye kuvoma kandi aho mumanegeka bari baturiye isoko.

  • byari byiza bishyizwe mu bikorwa, ariko abantu ba mbere batuye nabi ni abari munsi y’mihanda minini ku buryo imodoka iyo iyobye gato yurira inzu abayirimo bose bagapfa( ingero: i Nyamyumba aho yuriye urusengero abarurimo bagapfa, i Mukamira aho umugore n’umugabo ikamyo yaburiye biryamoye,….), bityo abantu bose batuye kuri ubwo buryo babakiriza amagara yabo hakiri kare. Aba mushobora kubongeraho ingo zubatse mu bishanga zigahora zugarijwe n’indwara zibikomokaho( malariya,….)

  • Wowe Nganizi ibyo uvuga sibyo,nka Gaz Methane yatangiye kubyazwa amashanyarazi i karongi (25MW)uzaze urebe.

  • Niyo ugerageje kubaka ibikomeye mudugudu arakubwira ngo nakibazo nzagufasha yakumaraho utwawe agahamara dasso na Gitifu bakayikubita amafuni yuzuye bareba,bayica iruhande,musangira burimunsi,emwe bakanakurangira nabafundi ngo yuzure vubaha ukirya ikimara umugore nabana bagahora kumvange nazo zitagira isupu ngo barashaka kuva mubukode!!nawe uti Mudugudu arshyigikiye naribi Dasso zaza bamuhamagara ngo nagiye munama kdi uwo muturage namugiriye inama arananira muteguza ko tuzamusenyera natubahiriza amtegeko!!ibaze kweri namugiriye inama yaramuriye utwe akanamuha abafundi ngo yuzure vuba batarabimenya!!!

  • Nzoba ndeba Rwanda we!
    Vison c na Mudugudu na Gitifu bazaguca tuyigeraho??
    Nimwihangane mufashe abaturage nkuko babatoye ngo mubavuganire batere imbere
    Ahokubarya nutwabo mugerekeho gusenya
    Wowe usenyera umuturage ndakekako utaranyagirirwa munzu imvura igwa kdi urimunzu!!!

Comments are closed.

en_USEnglish