Muhanga: ADEPR yanze kumuzamura mu ntera kuko akekwaho ubusambanyi
Emmanuel Mulisa ni umuyobozi w’ikigo Itorero ADEPR rikoreramo amahugurwa (CEFOCA) akaba anayobora ikigo cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Christian Integrated Polytechnic) byose biherereye ku mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga. Abayobozi muri ADEPR banze kumusengera ngo azamurwe mu ntera kuko avugwaho ubusambanyi.
Ku itariki 09 Mutarama 2016, Mulisa na bagenzi be bane bagombaga guhabwa inshingano zo kuba abakuru b’itorero, ariko ngo kuko Mulisa akekwaho ubusambanyi yaje gukurwa ku rutonde iminsi itatu mbere y’uko basengerwa.
Bamwe mu Bakristo, ababyeyi n’abayobozi bo muri iri torero bavuganye n’Umunyamakuru w’Umuseke bavuze ko kuva uyu Mulisa yatangira imirimo ye muri ADEPR Paruwasi ya Nyabisindu, yagiye avugwaho ingeso zo gusambanya abana b’ababkobwa, hagira ubimubaza akavuga ko nta muntu agomba ibisobanuro.
Abakristo bavuga ko byageze aho umwe mu bakobwa wakoreraga stage (kwimenyereza umwuga) yo kurangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo ayobora, ngo Mulisa yamusabye ko baryamana ariko ngo umukobwa arabyanga anabibwira nyina ko Mulisa ari kumutesha umutwe amusaba ko baryamana.
Umubyeyi w’uyu mwana w’umukobwa twaganiriye ariko utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko umwana we yamubwiye inshuro nyinshi ko ashobora kubura amanota bitewe n’uko yanze kuryamana na Mulisa.
Nyina amusabye gushaka ibimenyetso bigaragaza ko ibyo avuga ari byo, uwo mwana w’umukobwa yigiriye inama yo gufata amajwi Mulisa akoresheje telefone ye igendanwa, ikiganiro yise ko ari kibi bagiranye na Mulisa agishyira kuri CD maze ayumvisha umubyeyi we.
Umuseke ufite aya majwi bivugwa ko ari aya Mulisa asaba uriya mwana w’umukobwa ko baryamana.
Umubyeyi ati “Kuva aho umwana atangiye kubimbwirira nagize impungenge nyinshi mbibwira Abapasiteri bakora iperereza ryimbitse, ntumbaze icyo ryagezeho naje kumva bambwiye ko bamuvanye ku rutonde gusa ntibihagije niba afite iyo ngeso.”
Emmanuel Mulisa ushinjwa ibi byaha, yemera ko gukekwaho icyaha cy’ubusambanyi ari byo byatumye avanwa ku rutonde rwa bagenzi be, ariko ko byatewe n’abantu bamugirira ishyari kuko ngo n’uwo mukobwa bamushinja atamuzi, kandi ko abacuze uyu mugambi ari abasanzwe barwanya ubuyobozi n’inzego nkuru z’itorero ADEPR batifuza ko yatera imbere.
Mulisa akavuga ko yaje gukorera muri Paruwasi ya Nyabisindu mu gihe itorero ryarimo umwuka mubi, n’amakimbirane ya hato na hato.
Akavuga ko akunze gufasha impfubyi n’abapfakazi bo muri iri torero, ku buryo atatinyuka gukora icyaha cy’ubusambanyi kandi ngo imirimo myiza ariyo bamuziza.
Yagize ati “Iyo CD bavuga ko ari ijwi ryanjye irimo ijwi ry’abagabo babiri (baganira), none se uwo banshinja ni umukobwa waba ufite ijwi ringana gutyo.”
Pasiteri Jean Damscène Mudenge wayoboraga Paruwasi ya Nyabisindu mu kwezi gushize ubu akaba yarimuriwe mu Karere ka Kamonyi, avuga ko mu bantu batanu itorero ryari ryatanze yaje kubwirwa n’inzego zimukuriye mu itorero ko Mulisa agomba kuvanwa ku rutonde kubera ko ngo hari amakuru y’icyaha cy’ubusambanyi bamukekaho, bityo ko badashobora kwirengagiza aya makuru ngo bamuhe inshingano zo kuyobora abakristo.
Ati “Twagiye twakira amakuru kenshi ko Mulisa akekwaho iki cyaha, jye namusabye ko yazana urugo rwe i Muhanga aho akorera arabyanga, kandi nagiraga ngo aya makuru adakomeza kumuvugwaho.”
Kugeza ubu benshi mu babyeyi barerera ku ishuri “Christian Integrated Polytechnic” baribaza uko umuntu itorero ryanze gusengera kubera ibyaha akomeza kuyobora ibigo itorero rifite mu nshingano.
Umuyobozi mu Karere ka Muhanga ushinzwe uburezi Claude Sebashi avuga ko nabo bari gukora iperereza kugira ngo bamenye neza niba ibyo Mulisa ashinjwa bifite ishingiro, ubundi bafate icyemezo hakurikijwe amategeko.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
10 Comments
Haba akazakora ku muntu!
Mukozi w’Imana uzumvire pasteri wawe uzane umugore wawe aho ukorera utazazira ijipo. kandi uri umunru w’ umugabo kandi wumva uba mu nzu y” Imana , nubwo abaza mu nzu y’ Imana abenshi tuba tudakijijwe neza tukiri abo gusindagizwa
Niba koko byaragaragaye ko Mulisa ari umushurashuzi usambanya abana agomba kwirukanwa burundu kuri kariya kazi nta yandi mananiza! Bene bariya bagabo bahora baca inyuma abagore babo nibo bahora bakwirakwiza SIDA mu rubyiruko ari nako babatera inda z’indaro. Uruterasoni gusa!
Uyu munyamakuru azasubireyo abaze Animatrice w’ikigo MULISA abereye Umuyobozi maze uzumve ukuntu atakamba kubera ko amtesha umutwe yirirwa amusaba buri munsi yanze kumuha ngabo abakoi bifuza gusengerwa Imana itabare kabisa
ARIKO Mana yanjye ubu se ADEPR yarigiye gusengera uyu munu yirengagije icyaha cy’ubusambanyi ashinjwa ubanza mu matorero imyanya isigaye igurishwa kabisa yaaaayaaaaa.
Perezida wacu atabare rwose adukize aba bantu.
izi nkuru uwazisoma yagirango ni ukuri!!! mujye mubanza mubaze neza abantu bahakora kuko twe duturanye nicyo kigo nabo bantu bose muvuga turabazi ariko iyi nkuru irimo amakabyankuru menshi cyane hamwe n’ibinyoma byinshi…..nk’ibyo bya animatrice koko nawe mumubajije mwasanga ari ibinyoma uwo mwana w’umukobwa gusa mutangiye gushyira murayo matiku atanazi!!! nimujya gukora inkuru nkiyi mujye muhera ku mizi kuko harababa babyihishe inyuma kubw’inyungu zabo…
ibyo bintu ni ukuri kuzuye. Abamushyigikiye bamuzanye gukorera hariya bahawe iyo CD barabizi neza. Bashakaga no kumusengera ku ngufu ariko babona abantu bazagumuka barahumiriza bamukura k’urutonde. Kuvuga rero ngo bazahamukura byo sinzi ko byashoboka. Ahubwo ubuyobozi bwa Leta ni buhaguruke buhagarare.Naho ubundi abana bacu kubazana ahongaho ntibizatwrohera.
Ibyo bintu koko nukuri?
Haa, muzabaze ahantu yagiye kwigisha mu rusengero umuhanuzi akamumanura ku ruhimbi, akamwicaza hepfoooo ati icara aho! byabaye ku manywa mw’iteraniro kandi ni kera utagira ngo ni ubu. Kubera icyo cyaha kandi. Umuhanuzi niwe yahuye n’akaga bati ibyo ukoze ni ibiki? Hhaha, Bahanuzi mwe, umurimo urakomeye pe! Uyu mugabo natihana, muzaba munyumvira ibye kabisa. Ihane, Imana itaratuma ujya mu buroko ukumva uko bumeze!
icyo nzicyo nuko ibi bintu birimo ubugambanyi kuko ari icyo bagendeyeho hari benshi banakwirukana… none se igihe basengeye abantu mu kwa mbere ndumva uyu munyamakuru nawe atagendanye nigihe yakerewe kubivuga cg yaragitekinika. ibyikigihe mbona arukwitonda gushinja umuntu ibintu utazi neza ko ari ukuri mu ba pastors habamo ishyari rikomeye kuburyo utapfa kwemeza ko ibi bintu ari ukuri
Comments are closed.