Digiqole ad

Kirehe: Abaturage 300 bamaze imyaka 5 batarahabwa amashanyarazi bishyuye

 Kirehe: Abaturage 300 bamaze imyaka 5 batarahabwa amashanyarazi bishyuye

Abaturage basaga 300 bo mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe barataka ko hashize imyaka hafi itanu batanze amafaranga yo gukurura umuriro w’amashanyarazi mu kagari kabo nyamara kugeza n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere, ndetse ngo ntibatazi n’aho amafaranga batanze yarengeye kuko batanasubijwe.

Abaturage basaga magana atatu, buri umwe yatanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 58, gusa ngo hari na bamwe bari bamaze gutanga igice. Bakavuga ko kuva mu kwezi kw’Ukwakira 2010, bari bamaze gutanga agera kuri Miliyoni enye (Frw 4 000 000), n’ubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatore bwo buvuga asaga Miliyoni imwe gusa.

Abaturage twaganiriye bakifuza ko amazina yabo atatangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo, bavuga ko bafite ishavu kubera ko igikorwaremezo cy’iterambere bari bifuje ko bagiramo uruhare kikabagezwaho batarakibona.

Umwe muri bo yagize ati “Twagiye duterateranya dutanga amafaranga, gusa kugeza ubu abayariye barabuze, ntituzi ngo ari mu buyobozi, mbese ntituzi n’aho twabariza ikibazo cyacu, ahubwo mudufashe.”

Aba baturage baravuga ko kuba hashize igihe kingana gutya baratanze amafaranga yabo ariko ntibahabwe umuriro bahombye cyane, dore ko ngo hari abari bagurishije amatungo kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura.

Mu byifuzo byabo, barasaba ko ubuyobozi bwabafasha bakabona umuriro w’amashanyarazi bifuje cyangwa amafaranga batanze bakayasubizwa niba amashanyarazi adashoboye kuboneka.

Kanzayire Consolée, umuyobozi w’Umurenge wa Gatore aravuga ko iki kibazo bakinjiyemo nk’ubuyobozi, kugeza ubu amafaranga yari ngo yaranyerejwe agera ku bihumbi 500 muri Mililiyoni isaga akaba yaramaze kugaruzwa.

Yagize ati “Iki kibazo nakinjiyemo nsanga (kuyo abaturage batanze) harabura amafaranga 542,670, nahise mbasaba ko bagomba kwishyura amafaranga y’abaturage kugeza ubu yose yamaze kwishyurwa ari muri SACCO.”

Kanzayire akizeza abaturage ko kuwa gatatu w’icyumweru gitaha (tariki 17 Gashyantare) bazagirana inama, bityo bamenyeshwe ko amafaranga yabo yabonetse; Hanyuma abaturage bahitemo gukomeza umushinga cyangwa gusubizwa amafaranga yabo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatore bukavuga ko nibahitamo gukomeza umushinga, buzahita butangira kugirana ibiganiro n’abawutanga kugira ngo harebwe uko wazabageraho.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • “Abaturage twaganiriye bakifuza ko amazina yabo atatangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo”. Iyi mvugo iramenyerewe mu itangazamakuru ryacu. Abantu ntibakirirwa banayibazaho, yabaye agasanzwe.

    • Muri kino gihugu byabaye umuco kuko iyurebye nabi bakunyuza murihumye

Comments are closed.

en_USEnglish