Nyuma y’itemwa ry’abantu 11 ubwoba buracyari bwose i Ndera
Mu ijoro ryo ku itariki ya 01 Gashyantare abantu batazwi biraye mungo zinyuranye mu midugudu ya Kinunga na Runyonza, mu Kagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo batema ndetse bagakomeretsa abantu 11, nyuma y’ibyabaye ngo ubwoba buracyari bwose.
UM– USEKE wasuye bamwe mu batemwe Imana igakinga akaboko ntibapfe n’abaturanyi babo kugira ngo imenye uko umutekano ubu wifashe.
Nyirambarushimana Appolinariya aturanye n’umwe mubatemwe, ndetse nawe ngo yakubiswe icyuma cya Ferabeto ( Fer à béton) mu rubavu, avuga ko ibyabaye byabatunguye kuko mu Kagari kabo basanzwe barara amarondo.
Ati “Ni ibintu byaje bitunguranye ntabwo tuzi icyo byari bigamije, kuko iyo biba ubujura gusa uretse amafaranga ibihumbi 20 na Telefone batwaye baba baranatwaye igare n’ihene byari munzu.”
Kuradusenge Jean de Dieu, nawe utuye mu Mudugudu wa Runyonza we yatubwiye ko urebye aho ibintu byabereye, abantu ngo baracyahungabanye ku buryo ngo nko ku mugoroba iyo bwije abantu bose baba bafite ubwoba n’impungenge ko nabo bashobora kubatera.
Yagize ati “…,ntabwo umuntu aba atekanye ku buryo buhagije, usanga na nimugoroba uhura n’umuntu ati reka njye mu rugo hakiri kare ntahura nabo. Nk’iyo uri ku kabari uba ufite n’ubwoba uvuga uti reka ngere mu rugo kare,(agacupa) ukakanywa uvuga uti reka nibura ngerageze gutaha hakiri kare, kandi n’iyo uri mu kabari uba wumva ufite ubwoba udatuje, uti babantu baduteraho n’ibitero.”
Kuradusenge avuga ko nubwo bagifite ubwoba, ngo bizeye umutekano kuko nyuma y’uko buriya bugome bubaye basigaye babona abasirikare n’abapolisi batembera hafi y’ingo zabo amanwa n’ijoro, bakarushaho kugira imbaraga n’icyizere.
Kubwa Kuradusenge, ngo abaje ntibari abajura nk’abandi basanzwe kuko ngo ubusanzwe abajura bazaga bakiba insinga, cyangwa n’abinjiye mu nzu bakiba, ariko ntibagire uwo bakomeretsa, nawe ngo “akeka ko baba bataragenzwaga n’ubujura gusa”.
Umwe mu batemwe, Akimana Rachel watemwe ku kuboko no ku kuguru, n’ubu aracyapfutse. Ngo yamaze kwa muganga iminsi ibiri ahita asubira murugo.
Uretse nawe, umukuru mu bana be babiri ngo ntakijya kuryama atari kumwe na nyina kubera ko nawe ngo ahora yikanga ababatemye bagarutse.
Yagize ati “Mu mutima ubwoba ntabwo bwabura, cyane cyane iyo umuntu aryamye akumva ikintu gikomye ahita abashushanya mu maso ye agahita ababo, umwe ni we wantemye ariko binjiye ari benshi, bakubise ikibuye ku rugi bahita binjira batema.”
Akimana yatubwiye ko kwa muganga ngo bitaweho neza, gusa ngo ubufasha bashakaga ku Murenge ntabwo babashije kububona.
Bizimana Daniel, we wari watemwe mu mutwe akaza ngo kumara iminsi itatu mu bitaro. Uyu mugabo ngo akazi ke ka buri munsi akora ni ako gucunga irondo mu baturage, ndetse akaba yaratemwe atabara aho barimo bavuza induru.
Nyuma y’ibyo yahuriye nabyo mu kazi, ndetse no kuba ngo umurenge utaramwitayeho nk’umukozi wawo, ngo ntazasubira mu kazi k’irondo.
Ati “…,impungenge zirahari kuko nyuma y’iminsi (batemwe) hafi aha ngo hari abo baherutse gufata bafite ferabeto, n’imihoro, hari ngo n’uwo bakomerekeje hirya aha w’umupangayi.”
Bizimana na bagenzi be banenga Umurenge kuba utarabafashije ngo ubahe ubufasha (bw’amafaranga) bari bawusabye mu gihe bakirwaye.
Uretse ubwoba buterwa n’ibyabaye, yaba abatemwe n’abaturanyi babo basabwa ko bahabwa ubutabera.
Akimana Rachel “Nta kintu batubwira usibye kumva ngo hari abo bagenda bafata, ariko nta nubwo banaberekana, urumva ko nta cyizere ko babafashe batabatwereka.”
Umusaza witwa Myasiro Zariyasi twasanze ku gasanteri ko ku Gisima, ashima Leta yahise ibazanira ingabo zacu na Police.
Ati “Ubu nibo (ingabo na Police) baturinze. Icyakora Leta izi ubwenge ntabwo mwari kubadushyira mu maso (ashaka kuvuga ko wenda nabo bari kwihorera kubera agahinda).”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Ndanga Patrice yatubwiye ko nyuma y’ibaye ngo abari bafite ikibazo babavuje, dore ko ngo harimo n’udafite ubwisungane mu kwivuza umurenge wavuje.
Abandi nabo bajyaga kwivuza ngo bahawe amafaranga y’urugendo (transport), ndetse ngo hari n’abahawe imodoka ikabajyana kwivuza.
Ku kirebana n’umutekano ndetse n’ituze mu baturage, Ndanga yatubwiye ko ubu umutekano umeze neza cyane, ndetse abaturage bahumurijwe ku buryo nta bwoba bafite.
Ati “Bari bazi ko ari abagizi ba nabi bari binjiye muri Ndera, ariko twaje gusanga atari bo, ni amabandi yazaga kwiba nk’uko bisanzwe urutse ko kuri uriya munsi babakomereje, bagira ubwoba ariko barahumurijwe bagirwa inama, nta kibazo.”
Arongera ati “Abatekereza ko ari abagizi ba nabi basanzwe, abongabo bafite aho babikura,…iyo habaye akantu gato abantu bivugira ibyo bashatse. Ukuri ni uko umutekano umeze neza, abaturage bameze neza.
N’abari hanze ya Ndera ntibumve ko hari ibintu byacitse, nta mwanzi winjiye muri iki gihugu, nta mwanzi winjiye muri ndera, ni abaturage b’ibisambo bamwe batagifite umuco wa Kinyarwanda,…nicyo cyatumye bariya bantu bakomereka ariko muri rusange umutekano umeze neza nta byacitse ihari.”
Ku birebana no gukurikirana babikoze, uyu Munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko Polise hari abo yagiye ita muri yombi bagikorwaho iperereza, bityo ngo baracyategereje ko niba hari abafashwe bari muri kiriya gitero nyir’izina Polisi ibitumenyesha.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
16 Comments
ntibyoroshye.
Ntabwo abantu bivugira ibyobashatse kuko uyu abisobanura.muzumve ibyo polisi nabasulikare batangaje naho murasangamo urujijo.
Biragaragarako ababantu baje bakajujubya ababaturage babatema babakubita, kandi ntihagure numwe bamenya ko bari baje babigambiriye kandi ko bigaragarako bashobora kuba arabantu banyuze mugisoda.Kuko bibonekako icyabagenzaga nyamukuru atarukwiba bariya baturage.
Mwiriwe basomyi, njye numva Executif wumurenge atakagombye kubeshya abaturage kuko nta makuru afite y’ibyabaye kuko ntiyari yaraye mu murenge ikindi harigihe bafata abantu bakabaha inshingano badakwiriye mu byukuri umuntu wananiwe kuyobora Akagari mu murenge wa Kacyiru bakamuha Umurenge?
Hari ikindi abayoboyi bamuzamuye mu ntera batazi njye uyumuyobozi twakorenye igisirikare yari umunyabwoba ndetse kugeza aho yaje no kugitoroka njye nabonye ari umuyobozi nyoberwa uwamuhaye ubuyobzi ese iyo umuntu yatorotse igisirikare ahembwa kuba umuyobozi atanabishoboye koko? muzabaze yinjiye 1994 igikurutu akirangiza 1995 nyuma aza no kugutotoka mu ntambara ya CONGO ajya kwiga, njye muzi neza yari muri Regiment yitwaga LIMA OC wayo yari demob KAGINA icyigihe ya 2LT abarimu bamwigishije harimo Uwitwa Erasto ubu ni Capt n’abandi uwitwa MUJINYA njye biranshobora guha ubuyobozi umuntu nk’uyu wabaye ikigwari babona ko yashobora kurwanya amabandi nawe ubwe atashobora kwirwanya?
Ndibutsa abayobozi batanga imirimo kujya babanza kureba abantu baha imirimo abo ari bo. Umuntu arabeshya ngo njyewe nari umusirikare kandi ari deserter kuko aba yarashuguritse ikarita ya demobilization bakumvako yabaye umusirikare koko ntibamenye ko yabaye ikigwari agata abandi ku rugamba!
Nabaha urugero hari ingero nyinshi z’abantu bagiye bahabwa imirimo kandi batagakwiriye bazagende barebe muri documents za kera nubwo twandikaga kumakoma n’impapuro zisanzwe UWITWA RUCAKABUNGO PASCAL ni president wa NJYANAMA y’UMURENGE wa RUBAVU YATOROTSE TURI MU RUGANO twarabanaga nawe nageze GISENYI mubonye ari umuyobozi ndumirwa peee!!! namubajije ko anyibuka mu rugano arabyemera gusa nirinda kubimubwira ngo atabyumva nabi!
Mwagiye mugaha abantu b’intwari bakoze bitanga batizigamye kandi b’imfura ko bahari ndetse bize koko? izingaruka nazo ziri mubiterwa no kuba umuntu yaratorotse urugamba akabeshya ko yatashye kuko afite ikarita yashuguritse!
Ngaho bayobozi nimubona ubu butumwa mukurikirane murasanga intandaro y’ubu bugizi bwa nabi buturuka ku buyobozi budashinga kandi umurenge ufite inzego zose ese mufata umuntu mukamuha umwanya atapiganiye ngo akore n’ikizamini. Yari Kacyiru k’umurenge ari umuyobozi w’Akagari azamurwa n’umuntumwe yahoraga agurira ntashaka kuvuga izina muzikorere ubugenzuzi byose muzabimenya uyi DESERTER mumufate mumufunge kuko ntakwiriye guhembwa ubuyobozi!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Eeeee uramumanutse baaaaaaasi!
Ubwo twabwirwa n’iki ko ntacyo mupfa ukaba umubeshyera?
Yenda isambu zanyu zikaba zegeranye cg yararongoye umugore wateretaga?
@Victor nkuko uyu muvandimwe arangiza abivuga ushaka kumuhinyuza nukujya gusuzuma ingingo yatanze zose kandi ndumva bitagoye.
MUJYE MUGABANYA AMASHYALI NAMATIKU
uyu muntu n umunyeshyari!!! ibyo uvuze ntaho bihuriye na topic yari iriho!! gutoroka igisirikare akaguma mu gihugu cye akagikorera numva bitatuma umuvangira bigezaho !! gabanya ishyari reka mugenzi wawe yibereho di!! nawe ibyiza biri imbere! ego ko umucyiye umutwe neza neza! ubwo nuko mwakoranye none akaba yaragusize mu by isi! mureke rwose yibereho.
Ndumva urimo uvanga ibintu kuko umuntu ashobora kunanirwa iki ariko agashobora kiriya. Tanga igitekerezo ku cyakorwa
Iki kibazo gishobora kuba kimaze igihe uretse ko kitavugwa kandi ngo gishakirwe umuti. Nikigaragazwe niba hari ababyihishe inyuma bagaragare kuko umutekano w’abanyarwanda ari ishingiro ry’iterambere ryacu
Erega ikibazo mwere kugishakira kuri uriya muyobozi w’Umurenge ahubwo niba muba muru Rwanda rwacu usanga umuntu yikanga undi kuba leta ifata abari abasirikare ukabaha imirimo sigitangaza kirimo nibo yizeye kurusha abandi basanzwe kuko ntibabashira amakenga .
Abo bayobozi bataye abandi kurugamba ariko leta ikaba yarabagoroye mwenedata utabizi nabyo byashoboka nibakoreshe neza umwanya bafite Imana itazababaza abo bogombaga kurengera ntibabikore , abobakomerekeje abandi nabo bakoze nabi Imana ibababarire ndetse naba ngaba babababarire imana izabahe kwihana .
Umutekeno urahari ariko mwibukeko Imana itatubereye maso abarinzi baberamaso ubusa mubane n’imana
Yampayinka yanjye uyumugabo bavuga ndamuzi pee uziko uyumuntu watanze amakuru ye amuzi neza ibi byose yamuvuzeho nibyo kuko yaradutereranye peee yatubereye ikigwari ntabwo narinziko aba no murwanda kuko yadutorotse kera numvaga aba mungabo zahoze zitwa iza RCD kera kubwa Adolphe ONUSUMBA ese buriya yabaye umuyobozi ryari njye ibyuwo avuga byose namakuru yatanze yose niyo kuko yahoraga yihishe amaze kubona ikarata ya DEMOBU nibwo yatangiye kuyjya ahagaragara ukeneye amakuru yose kuruyu muyobozi azaze mugeze iwabo murugo ibye byose azabimenya nkuko uwo wavuze ibye ntanakimwe yibeshyeho peeee!!!!!!!!!!!!gusa arangije kaminuza vuba wenda bamumenyereza azavamo umuyobozi kera nubwo yabaye umunyabwoba bugeraho bugashira kuba ikigwari ntibihororaho ubuoga burashira icyatinya nisasu gusa nuko numvise atinya numuhoro nazaferabeto ninyundo bakoresheje batera abaturage be kuko amakuru ahari nuko uwo muyobozi nawe yahuye nabo bagizi banabi abashinzwe gukurikirana muzabikurikirane yarahunze akibabona ubwo rero nikigwari muburyo bwose bushoboka naho abijunditse abatanze amakuru yukuri numva atarikibazo kuko yari umuyobozi wa kagari mumurenge wa kacyiru nako kari karamunaniye uwamuzamuye muntera nawe turamuzi uwashaka nawe yamuvuga amazina gusa ababishinzwe bazabyikorere bitugukwaha ntizigera icika kuko iba mubanga rikomeye cyaneeee!!!!!!!!!!!!!!
Niyo mpamvu bavuze ko nawe yahuye nabo bagizi banabi agafumyamo !
‘iyo habaye akantu gato abantu bivugira ibyo bashatse’ ntabwo kariya ari akantu gato kuko niyo yaba ari umuntu umwe wakomeretse ni imbaraga z’igihugu tuba dutakaje. Ubwo nk’abakomeretse bumvise iri nteruro urumva baguha icyubahiro ki nk’umuyobozi wabo. Reka tujye tumenya guharanira inyungu z’abanyarwanda muri rusange aho kwireba ku giti cyacu.
Niko Hi, ese iyo wumvise ibyo umuvugizi wa polisi yavuze ukongeraho ibyumuvugizi wi gisilikare yavuze wowe wasanze nta rujijo rurimo? Ntabwo arabantu bivugira ibyo bashaka rero bumvise ibyabaturage batangaje bongeraho ibyizo nzego zatangaje.
Ese abo bafashwe bazagezwa imbere yubutabera ryari? Aho ntibazamera nkababandi bateraga grenade i Kigali?
Comments are closed.