Digiqole ad

Habyarimana Innocent yagizwe Kapiteni mushya wa Police FC

 Habyarimana Innocent yagizwe Kapiteni mushya wa Police FC

Police FC ubu igiye kujya iyoborwa mu kibuga na Habyarimana Innocent.

Police FC irimo kwitegura umukino nyafurika “CAF Confederations Cup” kuri uyu wa gatandatu izakina n’ikipe ya Atlabara FC yo muri Sudan y’Epfo, yagize Habyarimana Innocent Kapiteni wabo mushya, asimbuye Jacques Tuyisenge waguzwe na Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Police FC ubu igiye kujya iyoborwa mu kibuga na Habyarimana Innocent.
Police FC ubu igiye kujya iyoborwa mu kibuga na Habyarimana Innocent.

Police FC yatwaye igikombe cy’amahoro cya 2015, itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma igitego 1-0, ari nabyo byayihesheje itike yo guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’abatwaye ibikombe iwabo “ORANGE CAF Confederations Cup”.

Mu ijonjora ry’ibanze, Police yatomboye guhura na Atlabara yo muri Sudan y’Epfo, Umukino ubanza ukaba uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Gashyantare 2016, kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo, Saa 15h30.

Police FC izaba ikina umukino wayo wa mbere itari kumwe n’uwahoze ari Kapiteni wayo Jacques Tuyisenge  werekeje muri Kenya.

Umutoza Cassa Mbungo Andre yamaze gutangaza ko Habyarimana Innocent bita ‘Di maria’ ariwe Kapiteni mushya wa Police FC, akazajya yungirizwa na Twagizimana Fabrice bita ‘Ndi kukazi’.

Mu kiganiro yagiranye n’UM– USEKE mbere y’uyu mukino, umutoza Cassa Mbungo Andre ati “Iki ni igikombe mpuzamahanga. Atlabara nta makuru menshi nyifiteho, ariko niyo yabaye iya mbere iwabo. Twe twateguye uruhande rwacu kuko tuzahura n’ikipe ikomeye.”

Umutoza wa Police Cassa Mbungo André.
Umutoza wa Police Cassa Mbungo André.

Tumubajije icyo yavuga ku kuba agiye gukina bwa mbere adafite Jacques Tuyisenge mu ikipe ye, yavuze ko ari ibisanzwe mu mupira w’amaguru kandi batashoboraga guhagarika.

Yagize ati “Niko ubuzima bw’umupira bugenda. Twagombaga gushyigikira iterambere rye nawe. Kandi mu mwanya we ngomba kuhazamuriramo irindi zina. Mfite amahitamo menshi kuko mfite ikipe nini. Yego gutakaza Kapiteni umenyereye ntibyoroha, ariko twatoye Innocent kandi nawe arashoboye. Icyo twasaba ni uko Abanyarwanda twazahurira kuri Stade bakirebera umupira mwiza.”

Usibye Jacques Tuyisenge wagiye muri Kenya, Police FC irakina uyu mukino idafite Hegman Ngomirakiza na Muganza Isaac kubera ibibazo by’imvune, ndetse na Robert Ndatimana ukiri mu karuhuko nyuma yo gufungurwa.

Ibiciro byo kwinira muri uyu mukino ni amafaranga y’u Rwanda 5 000, 2 000 na 1 000. Ukaba uzasifurwa n’abasifuzi b’Abagande Mashood Ssali, Balikoowa Musa Ngobi na Lee Okello.

Police FC ngo yiteguye kwitwara neza igahesha ishema umupira w'u Rwanda.
Police FC ngo yiteguye kwitwara neza igahesha ishema umupira w’u Rwanda.
Habyarimana Innocent ari mu bakinnyi ba Police FC bari kumwe n'Amavubi  muri CHAN 2016.
Habyarimana Innocent ari mu bakinnyi ba Police FC bari kumwe n’Amavubi muri CHAN 2016.
Atlabara izakina na Police yageze mu Rwanda kuwa gatatu.
Atlabara izakina na Police yageze mu Rwanda kuwa gatatu.
Atlabara nibo yatwaye igikombe cya Shampiyona muri Sudan y'Epfo.
Atlabara nibo yatwaye igikombe cya Shampiyona muri Sudan y’Epfo.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish