Digiqole ad

Nje gukomezanya na Rayon urugendo rw’igikombe turimo – Kwizera Pierrot

 Nje gukomezanya na Rayon urugendo rw’igikombe turimo – Kwizera Pierrot

Kwizera Pierrot, umukinnyi wo hagati ya Rayon Sports.

Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports Kwizera Pierrot yamaze kugera mu myitozo y’ikipe ye nyuma y’iminsi bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Vital’O y’iwabo mu Burundi.

Kwizera Pierrot, umukinnyi wo hagati ya Rayon Sports.
Kwizera Pierrot, umukinnyi wo hagati ya Rayon Sports.

Kwizera Pierrot w’imyaka 25 yaherukaga muri Rayon Sports mu Gushyingo 2015, ubwo yitabiraga ubutumire bw’ikipe y’igihugu cye Intamba mu rugamba. Aha hari mbere ya CECAFA y’ibihugu yabereye muri Ethiopia.

Uku kumara igihe atari kumwe n’ikipe ye ya Rayon Sports nibyo byatumye haza amakuru yavugaga ko ashobora kugurwa na Vital’O FC y’iwabo, na cyane ko yamaze gusinyisha ibindi bihangange mu mupira wo mu karere nka Ndayisenga Fuadi, na Ndikumana Yamini Seleman.

Aya makuru ariko yaje kunyomozwa n’umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier avuga ko atari byo kuko Vital’O itigze ibegera ngo bavugane.

Gakwaya ati “Pierrot ni umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho. Pierrot afite ibibazo bye bwite, yarabidusobanuriye, kandi umukino utaha (uzaba kuwa kabiri tariki 16 Gashyantare 2016) azaba yaraje.”

Kwizera Pierrot ni umwe mu bakinnyi bafite inararibonye muri Rayon Sports.
Kwizera Pierrot ni umwe mu bakinnyi bafite inararibonye muri Rayon Sports.

Nyuma yo kumva uruhande rw’ubuyobozi bwa Rayon Sports, UM– USEKE wavuganye na Kwizera Pierrot, dore ko yamaze no kugera mu Rwanda. Nyir’ubwite nawe yahakanye amakuru yamuhuzaga na Vital’O FC.

Yagize ati “Reka ni ibihuha. Natinze kugera mu ikipe kubera utubazo twanjye bwite. Kugira ngo ngumane ‘forme (agume ku rwego rwiza)’, nakoraga imyitozo muri Vital’O kuko yitoreza hafi y’iwanjye. Ndacyafite amasezerano muri Rayon Sports kandi ngomba kuyubaha. Ibya Vital’O byo, nazabireba ‘season’ itaha kuko amasezerano yanjye azaba yararangiye.”

Kwizera Pierrot, ngo agarukanye intego yo gukomezanya n’ikipe urugendo rwo gushaka igikombe cya Shampiyona baheruka mu 2013.

Ati “Abafana bacu bamenye ko turi kumwe. Nje gukomereza aho twari tugeze. Intego ku ikipe nini nka Rayon ni ugutwara igikombe. Kandi birashoboka kuko ikipe ya mbere ntiyadusize cyane. Icyo navuga ni uko, ngarutse gukomeza urugendo rw’igikombe turimo.”

Kwizera Pierrot ubu ufite ibitego bitatu mu mikino icyenda (9) ntabwo azagaragara mu mukino wa Gicumbi uteganyijwe kuri uyu wa gatanu, Saa 15:30, kuko yatinze gutangira imyitozo.

Pierrot Kwizera agiye gutera umupira mu mukino wabahuzaga na Rayon Sports.
Pierrot Kwizera agiye gutera umupira mu mukino wabahuzaga na Rayon Sports.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • natebuke turebe ubushobozi bwuriya muzungu!!!

  • oh! byiza cyane

  • iriya photo ndabona barakinaga na rwamagana city.

Comments are closed.

en_USEnglish