CHUK: Inzobere zavuye mu Bwongereza n’Ubudage mu kubaga abantu 27
Inzobere z’abaganga bavuye mu Bwongereza n’Ubudage zigiye kuvura abarwayi 27 bari bamaze igihe kirekire bategereje kubagwa Kanseri, ubushye n’izindi inkovu zidakira.
Kuri yu wa kane, ukaba umunsi wa gatatu w’iki gikorwa kirimo kubera mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali “CHUK”, inzobere zari zimaze kubagwa abarwayi 18, mu gihe batenya kubaga abarwayi 27 bitarenze iki cyumweru.
Dr.Faustin Ntirenganya, umuganga ubaga muri CHUK, ubu akaba arimo gukorana n’izi nzobere zavuye ku mugabane w’Uburayi avuga ko abanganga nk’aba baza mu Rwanda kugira ngo bungurane ibitekerezo, bigire umwe kuri wundi, ndetse babage abarwayi benshi baba bakeneye ubufasha.
Yagize ati “Ubundi ubu bwoko bwo kubaga ‘chirurgie plastique’ ni ubwoko butinda, ariko turateganya ko tuzabarangiza ejo (kuwa gatanu) Saa kumi n’imwe.”
Pasiteri Osée Ntavuka, umunyarwanda uba mu Bwongereza, akaba n’Umuyobozi w’umuryango “Rwanda Legacy of Hope”, ari nawe wazanye aba baganga b’inzobere avuga ko ari igitekerezo yagize nk’umunyarwanda ushaka gufasha igihugu cye.
Iki gikorwa ngarukamwaka kikaba cyaratangiye mu 2012, ubwo Ntavuka yazanaga abaganga babiri, mu 2013 azana batanu, kuri iyi nshuro yazanye abaganga 34 barimo 16 babaga, abandi ni abafasha b’abaganga (infirmière).
Mu myaka ine ishize iki gikorwa gitangiye, hamaze kubagwa abarwayi 400, gusa intego ni uko muri uyu mwaka bazamuka bakaba 560.
Kubijyanye n’uburyo bahitamo ibitaro baba bazakoreramo iyo baje, Pasiterr Ntavuka Osée avuga ko iyo baje bakorana na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ikaba ariyo ibagenera ibitaro bagomba kujyaho gukoreraho.
Uyu mupasiteri ubazana, avuga ko Iburayi hari abaganga benshi bafite ubushake bwo gutanga ubufasha bwabo mu buvuzi, ariko ko bazaganira na MINISANTE babona ari ngobwa bakajya baza buri kwezi, nk’uko babiteganya muri gahunda y’ibikorwa (strategic plan) yabo izageza mu 2050.
Iri tsinda rinini riba ryaje uretse kuvura abaturage, rinaha u Rwanda inkunga y’ibikoresho bikenerwa mu buvuzi n’amafaranga.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW