Ndera: Imibereho ku gasanteri ko ku Gisima
Ku Gasima ni agasanteri ni agasanteri kari ku mbibe z’Umurenge wa Ndera n’uwa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, hakaba ahantu hashyuha cyane ndetse harimo kugenda hatera imbere nubwo ari icyaro cy’umujyi.
Kuva i Remera muri Gare ugerayo na bus (bisi) rusange zitwara abagenzi ni amafaranga y’u Rwanda 300, bus zererezayo niho zikatira nubwo umuhanda waho utarashyirwamo kaburimbo.
Kegeranye na Seminari nto y’i Ndera, ibitaro, ibiro by’umurenge wa Ndera, amashuri, n’ibindi habikorwaremezo.
Abatuye aka gace bavuga ko barya bahashye kubera ko amasambu yaho yamaze kugurwa n’abakire bayashyizemo amafamu yo kororeramo, ahandi hakaba hari ibibanza bizubakwamo ku buryo ngo igice basigaranye cyo guhingamo ari gito cyane.
Agasoko bita aka “Musave”
Ukigera ku gasanteri, hari isoko rito riri mu mudugudu wa Rugezi bita irya “TV1” kuko ngo ariyo irimo kuribavugururira. Kugeza ubu iri soko rirema gatatu mu cyumweru (kuwa kabiri, kuwa kane no ku cyumweru), ubu riremera mu Mudugudu wa Runyonza, mu Kagari ka Kibenga.
Iri soko barikuwemo ngo mumpera z’umwaka wa 2014, babwirwa ko kwezi kwa Gicurasi 20015 bazaba baririmo, none kugeza n’ubu ntibaremererwa kurikoreramo.
Muhawenimana Providence, ucururiza isombe arangura Gikomero, avuga ko abasha kunguka kuko abona abakiliya bahagije kuko abantu bo muri aka gace bahaha cyane.
Abakorera muri iri soko ubu ricumbitse mu kibanza cy’Ababikira barasa gukurwa mu rujijo kuko ngo nyuma yo gukurwa aho bakoreraga mbere babwirwako bagiye kuvugururirwa isoko ngo bakazarigarukamo muri Gicurasi 2015, ubu ngo umwaka ugiye gushira batarasubizwa mu isoko.
Bubatse hariya turi hanze baravuga ngo reka butubakire tuzarijyemo, ejobundi babara ahazaca umuhanda twumva ko naho hatanzwe, ntituzi rero amaherezo, ikifuzo ni icyo kuduha isoko imvura yagwa tukugama kuko ubu iyo imvura iguye hano haruzura. Yaba izuba n’imvura bitwicira imyenda, bigatuma tutagera ku musaruro tuba twiteze.”
Kubona umurimo ntibyoroshye
Abatuye mu kagari ka Kibenga, ari naho igice kinini cy’agasanteri ko ku Gasima kibariza, bavuga ko kubona umurimo bitoroshye kuko ngo abafite imbaraga bajya gushaka imirimo mu gice cy’inganda begeranye, abatabishoboye bakora ubuhinzi, ubunyonzi, ubumotari, ubucuruzi, bagakora mu bwubatsi, n’indi mirimo ishamikiye ku gasanteri gahari, uretse ko hari n’abahataha bakora mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.
Aha ngo habarizwa urubyiruko rwinshi rudafite akazi, ndetse bamwe bakanakeka ko arirwo rwaba rwihishe inyuma y’ubujura bukunze kuhagaragara.
Uwimana Jean Damascene, amaze imyaka itatu (3) akora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare; Umwuga we ngo wagendaga neza taxi (tagisi) zitaratangira kuhakora ingendo na moto zitaraba nyinshi, ku buryo ngo yashoboraga nko kwinjiza amafaranga ibihumbi bitanu (frw 5 000) ku munsi.
Ati “Ubu ni ugutoraguriza, ukabona macye yo gutunga umuntu kugira ngo adasonza. Ubu ntawukirenza ibihumbi bitatu nabwo ku munsi w’isoko, ariko iyo byanze byibura utahana nk’igihumbi kimwe.”
Mu gihe amaze akora aka kazi, ngo bituma “atandagara, kutifuza ipantaro cyangwa isabune ngo ayibure. Mu by’ukuri karamvuna ariko karantunze, mbasha kubona icyo gihumbi nkagikuramo icyo kurya nta kibazo. Binyuze mu kimina mbamo nabashije no kwigurira ikibanza cy’ibihumbi 200.”
Uyu asaba urubyiruko rwize n’urutarize rugenzi rwe kwihangira imirimo, “bakagerageza umurimo uwo ariwo wose ntibavuge ngo umurimo uyu n’uyu uragayitse akawukora uko umeze kandi awukunze byabarinda gushomera/kubura imirimo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Ndanga Patrice avuga ko muri rusange bafite gahunda yo guhangira imirimo abaturage nk’uko bisanzwe muri gahunda za Leta.
Ati “Tugira n’amahirwe hari inganda zaje zikoramo 90% b’urubyiruko rwa hano muri Ndera,…hakora urubyiruko rwinshi cyane. Hari n’isoko ryuzuye ku Murindi rizaha imirimo imirimo inyuranye urubyiruko rutari munsi ya 400, hari abanyonzi, abamotari,…”
Imyidagaduro ku rubyiruko
Muri aka kagari ka Kibenga ngo nta kibuga cy’umupira w’amaguru, aho kubyinira, isomer, cyangwa ikindi gikorwa remezo icyo aricyo cyose cyabafasha kwidagadura.
Rwibuka Emmanuel, avuga ko urubyiruko rwinshi rwo ku gasanteri ko ku Gasima rushyira imbaraga ku gushaka amafaranga kuruta kwinezeza.
Ati “Inaha abakeneye kuryoshya bajya hirya Ndera (hegereye kaburimbo), Remera no mu Mujyi, kuko hano hari n’imodoka zijyayo.”
Kuri aka gasanteri ariko hanagaragara utubari tw’abifite bashobora kwisengerera ka rufuro (inzoga zipfundikiye). Hakaba ariko n’utubari ducuruza ibinyobwa by’abafite ubushobozi bucye nk’ikigage, urwagwa n’utuyoga duto duciriritse.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
6 Comments
good news!
Abantu bajyaga bavugako iyuvuye Kigali wibaza niba ukiri mu Rwanda none ndabyiboneye.Ngiyo vision 2020 mumyaka 3 tuzaba tugezemo.
Umuseke murakoze kujya mutugezaho amakuru yiwacu mu cyaro.
Dushakako zikomeza zikagera nokuyindi canter irihirya twabuze imodoka
Ahubwo mbona uyumwana ikimurimo kigaragara,mugihe abandi bateranya ibivuye japan nahandi nyamara Remmy akatangiye kwikorera iyebwite ahereye kukajirikan kabuto ni cuparyamavuta,ndetse iyurebyeneza ubona iyimodoka ya Remmy ifite ishusho yindege, rero nkunvako abana bagaraza ibibarimo bakwiye gukurikiranwa duhereye kubintu bito bakora.
Ibiro by’umurenge wa Ndera biherereye he? Mumfashe mundangire!
Comments are closed.