Abatarengeje imyaka 18 n’Abagore muri Rwanda Cycling Cup ya 2016

Irushanwa ry’umukino w’amagare mu Rwanda rimara amezi 10 ‘Rwanda Cycling Cup’, ku nshuro ya kabiri rigiye kuba noneho horongewemo amasiganwa y’ingimbi (abatarengeje imyaka 18), n’amasiganwa y’abagore. Murenzi Emmanuel, Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), yatangarije itangazamakuru ko bazongeramo ibi byiciro mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’ikipe y’igihugu mu bagore, no mu ngimbi. […]Irambuye

Hari IBIRURA byinshi bibonye akanya byasenya ubumwe bw’Abanyarwanda-F.Ndayisaba

Mu muhango wo guhererekanya ububasha ku bunyamabanga nshingwabikorwa bwa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, umunyamabanga mushya Fidel Ndayisaba yashimiye ikizere yagiriwe agahabwa inshingano, ngo aje gukomeza gushimangira ibyagezweho abirinda abo yita ‘Ibirura’. Fidel Nyayisaba wahoze ayobora Umujyi wa Kigali yavuze ko nubwo imirimo ikomeye yakozwe ubwo hatekekerezwaga kandi hagashyirwaho iyi Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse ikaba […]Irambuye

EAC: Umurundi L.Mfumukeko asimbuye Richard Sezibera ku buyobozi

Mu nama ya 17 ihuza ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) irimo kubera Arusha muri Tanzania, Umurundi Dr. Libérat Mfumukeko yagizwe umunyamabanga mukuru wa w’umuryango asimbura Umunyarwanda Amb.Richard Sezibera. Inama ya 16 ya ya EAC yabereye muri Kenya mu mwaka ushize yari yagize Dr. Libérat Mfumukeko umuyobozi wungirije Richard Sezibera. Mfumukeko uretse kuba yarabaye umujyanama […]Irambuye

Kagere Meddie yamaze kumvikana na APR FC?

Uwahoze ari rutahizamu w’Amavubi, Kagere Meddie ngo yaba yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC ku buryo ashobora kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona. Kagere Meddie mu ntangiriro z’uyu mwaka yavuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, ubwo amasezerano ye yari arangiye ntibabasha kumvikana ku buryo yakongerwa. Mu cyumweru gishize, umunyamabanga w’ikipe ya APR FC […]Irambuye

Col.Tom Byabagamba na Gen.Rusagara basabiwe gufungwa imyaka 22

*Umushinjacyaha yanasabiye Col Tom Byabagamba kuzamburwa amapeti yose ya gisirikare n’uburenganzira bw’umuturage naramuka akatiwe imyaka irenze itanu y’igifungo. *Kuri Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara basabiwe imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, Sgt Kabayiza asabirwa imyaka 6 n’ihazabu ya miliyoni eshanu. *Col Byabagamba ni we uraye avuze ‘ijambo rya nyuma’ ku rubanza […]Irambuye

Nyuma yo kwitwara neza muri Maroc, Team Rwanda yakomereje muri

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare “Team Rwanda” nyuma yo guhesha ishema u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Maroc aho yegukanye imidari iatatu, abakinnyi bakomereje mu irushanwa ryo kuzenguruka Algeria. Shampiyona ya Afurika y’umukino w’amagare yaberaga i Casablanca muri Maroc kuva tariki ya 21 – 26 Gashyantare 2016 yabaye iy’amateka ku Rwanda kuko ari ubwa mbere […]Irambuye

Made in Rwanda Expo: Ibiciro by’ibicuruzwa ngo birahenze

Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize, i Gikondo ku gicumbi cy’imurikagurisha haramurikwa ku nshuro ya mbere ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, gusa abarigana baravuga ko bihenze cyane. Iri murikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda irimo ibiribwa, imyambaro, ibikoresho byo munsu, ibikoresho by’ubwubatsi, n’ibindi binyuranye bikorerwa cyangwa biteranirizwa mu Rwanda. Ubwo Minisitiri w’inganda n’Ubucuruzi Francois Kanimba yaritangizaga yavuze ko hari […]Irambuye

Ibigo by’ubwishingizi bw’indwara birasaba Leta gushyiraho ikigega gifasha abakene

Mu biganiro bigamije gushakira igisubizo ubwiyongere bw’indwara zitandura bukomeje kuzamuka mu Rwanda, ibigo bitanga ubwishingizi bw’indwara basabye Leta gushyiraho ikigega cyihariye cyafasha abaturage batabasha kwivuza indwara nka Kanseri, Diyabete n’izindi kubera ubukene no kuba ubwishingizi batanga budashobora gukemura byose. Muri iki cyumweru, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yatangiye ibiganiro n’abaturage, ibigo bitanga […]Irambuye

Min. Kaboneka yasabye abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali kumva abaturage

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye abayobozi bashya batorewe kuyobora Umujyi wa Kigali ko ari akazi gakomeye batangiye, bityo ko bagomba gukora nk’ikipe imwe, ndetse bagatega amatwi ababagiriye ikizere bakabatora bashyira imbere inyungu z’abaturage imbere y’ibindi byose. Minisitiri Kaboneka yabwiye abatorewe kujya muri Komite Nyobozi n’abajyanama babo ko akazi batorewe gakomeye, ariko ngo bagomba kugakora […]Irambuye

Menya Centre yitwa KENYA ku kirwa cya Bugarura i Rutsiro

*Bugarura ni kimwe mu birwa bituwe biri mu kiyaga cya Kivu; *Uvuye i Rubavu n’ubwato ugenda isaha n’igice ukahagera *Kuri iki kirwa hari i-centre y’ubucuruzi bita ‘Kenya’ kuva mu myaka ya za 80. *Batatu bahise iri zina bose baracyariho Centre yitwa Kenya urebye niwo murwa mukuru w’ikirwa cya Bugarura, giherereye mu Kagari ka Bushaka, Umurenge […]Irambuye

en_USEnglish