Col.Tom Byabagamba na Gen.Rusagara basabiwe gufungwa imyaka 22
*Umushinjacyaha yanasabiye Col Tom Byabagamba kuzamburwa amapeti yose ya gisirikare n’uburenganzira bw’umuturage naramuka akatiwe imyaka irenze itanu y’igifungo.
*Kuri Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara basabiwe imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, Sgt Kabayiza asabirwa imyaka 6 n’ihazabu ya miliyoni eshanu.
*Col Byabagamba ni we uraye avuze ‘ijambo rya nyuma’ ku rubanza rwe, abandi bazakomeza ku wa gatanu,
*Byabagamba abwira umucamanza ati “Sinkwifuriza kuregwa nk’ibi byaha, ariko wishyize mu mwanya wanjye wakumva impamvu nkoresha igihe kinini niregura”.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye Col.Tom Byabagamba na Rtd Brig Gen Frank Rusagara gufungwa imyaka 22, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni umunani (Frw 8 000 000) buri umwe. Naho Sgt Francois Kabayiza yasabiwe gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu (Frw 5 000 000).
Icyaha cyo Gukwirakwiza ibihuha no kwangisha rubanda ubutegetsi, ni cyo umushinjacyaha yahereyeho asabira Col Byabagamba imyaka 15 y’igifungo naho icyaha cyo Gusebya Leta uri umuyobozi amusabira imyaka itatu y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu (Frw 5 000 000).
Kuri ibyo byaha bibiri bibanza ni na byo bihano umushinjacyaha yasabiye Rtd Brig Gen Frank Rusagara.
Kuri Byabagamba hiyongeraho icyaha cyo Guhisha nkana ibimenyetso byafasha mu kugenza icyaha, aho umushinjacyaha yamusabiye imyaka itanu itanu y’igifungo, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (Frw 2 000 000). Icyaha cya nyuma cyo Gusuzugura ibendera ry’igihugu, umushinjacyaha yamusabiye igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (Frw 1 000 000).
Kuri Rtd Brig Gen Frank Rusagara uretse bya byaha bibiri asangiye na Col Tom Byabagamba, hiyongeraho icyaha cyo Gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, umushinjacyaha amusabira umwaka umwe w’igifungo.
Nyuma yo kugaragaza ibihano asabira abaregwa kuri buri cyaha n’impamvu yabyo, umushinjacyaha agendeye kuri ibyo byaha byose, n’impurirane y’ibyaha muri rusange, yavuze ko asabira Col. Tom Byabagamba na Rtd Brig Gen Frank Rusagara guhanishwa igifungo cy’imyaka 22 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni umunani (Frw 8 000 000).
Umushinjacyaha kandi yasabye urukiko ko niruhamya Col.Tom Byabagamba ibyaha, agahanishwa igihano kirenga imyaka itanu (5) rwazanategeka ko yamburwa Amapeti yose ya gisirikare, bitari ukumusubiza inyuma gusa, kandi akamburwa uburenganzira bw’umuturage.
Sgt Francois Kabayiza we ushinjwa Gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko, umushinjacyaha yamusabiye umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshatu (Frw 3000 000), naho ku cyaha cyo Guhisha nkana ibimenyetso byafasha mu kugenza icyaha, amusabira imyaka itanu y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (Frw 2000 000).
Bityo, ngo umushinjacyaha agendeye ku ruhurirane rw’ibyaha yamusabiye imyaka itandatu y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (Frw 5 000 000).
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko biriya bihano bwabasabiye aribyo bihano bikuru amategeko ateganya ku byaha baregwa, bwasubizaga ikibazo cy’abacamanza babazaga impamvu buhisemo kubaha ibihano binini.
Umushinjacyaha Cpt. Nzakamwita Faustin yavuze ko impamvu yabasabiye ibihano byo hejuru ari uko “batigeze birega ngo bemere icyaha ndetse batigeze borohereza urukiko”, bityo ngo ntaho urukiko rwakura imbabazi zo kubaha.
Iburani ry’uyu munsi ryasoje Col.Tom Byabagama ari we wenyine ugize icyo avuga nk’ijambi rya nyuma ku rubanza rwe, abandi bakomeza kuvuga kuwa gatanu tariki 04 Werurwe 2016 mu gitondo.
Tom Byabagamba yari yabanje kuvuga ku buhamya bwamutanzweho na ‘Col David Bukenya’
Yavuze ko kuba urukiko rwaranzuye ko nta wundi mutangabuhamya uzumva, nta kindi yarenzaho. Kuri Bukenya yavuze ko atamwita umutangabuhamya kuko ngo ntiyemera ibiri mu nyandikomvugo ye, ndetse ngo hari ibyo yavuze ko byabazwa ubushinjacyaha.
Iyo nyandikomvugo, Col Byabagamba avuga ko hatazwi uwayikoreshejwe hagati y’ubushinjacyaha n’umutangabuhamya, yavuze ko Col Bukenya yayinengeye imbere y’urukiko avuga ko yayikoreshejwe arimo yitegura ikizamini ku ishuri (afite stress), Bybagamba akaba avuga ko ngo atari iye kuko ngo yavuze ko yasinyishijwe ibyo atazi.
Yagize ati “Ubu buhamya ni ubwa nde? Ni ubw’umushinjacyaha, ni ubw’umutangabuhamya wabwihakanye? Ni ubwa nde?…”
Mu bisa no guterana amagambo, urukiko rwabajije Byabagamba buti “Urashaka kumenya nyiri inyandikomvugo?” Uregwa ati “None se ndaburana n’uwo ntazi?”
Urukiko ruti “Turagusaba kunenga.” Uregwa na we ati “Mu byo mvuze si ukunenga?” Urukiko ruti “Ibyo tugusaba ni ugukora comment ukanenga.” Col Byagamba na we ati “Ibyo mvuze nta we mbaza, simvuga ngo munsubize nonaha. Aho ngeze sinzi uwo mburana na we, aho umutangabuhamya avugira imbere y’urukiko ko ibyo banditse atabizi.”
Byabagamba usa n’uwikomye cyane umushinjacyaha, Capt Nzakamwita Faustin, yavuze ko amategeko y’igisirikare azwi, ngo ntibishoboka ko Full Colonel ashobora gushyiho igitutu na Leftnant akeretse ngo uwo afite izindi mbaraga (super power).
Yashinje ubushinjacyaha ko butakurikije amategeko agenga ibazwa bukabaza umuntu utiteguye.
Col Byabagamba yavuze ko atazi uko yahuza ibintu umuntu yihakanye n’ibyo aregwa, avuga ko nta cyo byaba bivuze. Yanenze cyane Col Bukenya avuga ko atumva uburyo yemeye kubazwa niba ari ‘ubujiji’ cyangwa kutamenya icyatsi n’ururo cyangwa niba ari stress nk’uko yabibwiye urukiko.
Ayo magambo yarakaje Umushinjacyaha, Nzakamwita Faustin wahise avuga ko imvugo za Col Tom imbere y’urukiko zidakwiye, ko niba yita injiji Colonel basangiye ipeti, atari uguhesha agaciro iryo peti na bagenzi be, ndetse ko ku bwe “yumva ari ugusuzugura uwabambitse iryo peti”.
Byabagamba nubwo yanze kuvuga impamvu zatumye Col Bukenya yirukanwa i Darfour cyangwa agahagarikwa mu ngabo za RDF igihe, bitewe n’uko ngo bitari mu biburanwa, yavuze ko atari umuntu wo kwizerwa, ndetse ko ‘ibyo yavuze yabitewe no kugira ngo adatakaza akazi’.
Col Byabagamba yavuze ijambo rya nyuma ku rubanza rwe
Kuba umushinjacyaha yavuze imyanzuro imbere y’urukiko akanatangaza ibihano asabira abaregwa, ndetse akavuga ko imyanzuro ye yanditse (Requisitoire) azayitanga ikindi gihe, byabanje guteza impaka, abunganira Col Tom Byabagamba n’abo bareganwa bavuga ko procedure z’amategeko zishwe.
Basabaga ko iyo myanzuro bazayibonaho kopi, na bo bakamenya ibirimo kandi bakabyireguraho. Gusa Ubushinjacyaha bwavugaga ko nta kintu gishya buzashyiramo kandi ko gutanga kopi ‘byaba bibaye agaterera nzamba nk’ako mu manza za gisivili’, ndetse bukavuga ko abunganira abaregwa barimo bica amategeko nkana.
Nyuma urukiko rwanzuye ko ubushinjacyaha buzatanga iyo myanzuro ariko igishya kitaburanwe cyaba kirimo kikanyuzwamo ikaramu.
Col Byagamba yahise akomeza avuga ijambo rya nyuma ku rubanza agenda avuga ku cyaha ku kindi muri bine akurikiranyweho. Yavuze ko ibyitwa ibihuha ari amagambo aregwa ‘ibinyoma ahimbirwa’ bisa n’uburoso bugamije guhindanya umuntu.
Yavuze ko abatangabuhamya bivuguruza haba ari mu gihe cy’ibyo bavuga ko yavuze yabivugiye, ndetse n’aho yabivugiye ko ngo ntibyari gushoboka ko avuga ibintu mu gihe kimwe n’ahantu hesnhi hatandukanye.
Uku gusoza ku rubanze rwe, byatwaye Col Tom Byabagamba igihe kirenga isaha n’iminota 45, aho yakunze kwibutswa guhina amagambo.
Ubwo ni cyo gihe yahise abwira umucamanza ati “Sinkwifurije kuzaregwa ibirego nk’ibi ariko wishyize mu mwanya wanjye wakumva impamvu nkoresha igihe kinini nisobanura…”
Byabagamba yavuze ko atarwanya ubutegetsi kandi mu kiganiro yagiranye na Brig Gen Rudakubana wari muri Amerika yaramwerekaga ko mu Rwanda Demokarasi ihari, haba amatora, Inteko Nshingamategeko n’inzego z’umutekano zitabogama.
Yavuze ko atashoboraga gusuzugura ibendera amaze imyaka 28 akorera, ati “Ibendera rya Ndagano riruta iri nambaye ku myenda?”
Bitew en’imvura, Urukiko rwasabye abandi gukomeza kuvuga, ariko nyuma y’impaka n’abunganira abaregwa, baza kumvikana ko urubanza ruzakomeza ku wa gatanu mu gitondo, abaregwa bakomeza kuvuga ijambo rya nyuma ku rubanza, n’ababunganira batanga imyanzuro.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
44 Comments
Uru rubanza ruzasiga isura mbi ku Rwanda. Nfite amatsiko yo kuzumva ikemezo cy’ubucamanza.
Ubuhe bucamanza ko igihano cyakaswe cyera?
Imana izabaza byinshi kubagambanira abandi , kdi ntagushidikanya ibintu bizahinduka aho bashyira abandi nabo bazahashyirwa!!!! muvandimwe wanjye Byabagamba ihangane isi niko imera.
URUBANZA RWI NYUMA YINZU MUGIKONI CYUZUYEMO UMWOTSI
Oya rwose ibi ndabyanze, imyaka 22! bagabanye byibuze kabisa mudohore bibe imyaka 21
Stupid
Hhhhhhhh sha nta kigenda cyawe Eric we uransekeje nubwo bibabaje pe
hahaha! uri umugome man ntukansetse
Uwo wabibasabiye nawe arye arimenge kuko iyisi ntisakaye.Ejobundi bazisanga mubihome kimwe nabo basabiye ibihano.Imana ihe abanyarwanda umutima wo gukundana no kubabarirana maze ibarinde inzika nurwangano.
Nibabakatira ibirenze umwaka 1 njyewe ndahita nyoboka RNC
None se urayijyamo kangahe? ahubwo vugako uzakomeza kuyishakira abayoboke.Ubwo kandi nawe numara kujya ahagaragara uzavuga ko utari uzi ibyo urimo gukora!!!
mu Rda nta butabera buhaba. birazwi
Njye ndabona ubushinjacyaha bwagereranyije, kuko ukurikije bagenzi babo ibyo babashinjije, nabonaga bari bubasabire nka 40.
Nibe nabo ntibarashwe bashaka gutoroka kandi bambaye amapingu!
Abaciriwe imitwe, abarasiwe kuri carrefour i Nairobi, abanigiwe muri hotel nimigozi wahora niki…Rurahagazwe.
ubwo uyisanzwemo nubundi ukurikiranwe nawe
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko biriya bihano bwabasabiye aribyo bihano bikuru amategeko ateganya ku byaba baregwa. Ati kandi bagoye urukiko kandi ntibigeze basaba n’imbazi z’ibi byaha:Icyaha cyo Gukwirakwiza ibihuha no kwangisha rubanda ubutegetsi (imyaka 15) n’icyaha cyo Gusebya Leta uri umuyobozi (imyaka 5) Col.Byabagamba na Rusagara bahuriyeho nibyo byazamuye cyane ibihano basabiwe.
Kuri Byabagamba hakiyongeraho icyaha cyo Guhishira ibimenyetso byafasha mu kugenza icyaha (imyaka 5) no Gusuzugura ibendera ry’igihugu (umwaka umwe). Naho kuri Rtd Brig Gen Frank Rusagara hakiyongeraho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko (umwaka umwe).
Umuntu uregwa gushaka guteza imvururu mu banyarwanda akwiye guhanishwa ibihano biremereye.
URA KAGORYI GUSA HOSHI HOSHI
Njye mbabazwa n’ umuntu witwa ko yize Kaminuza amategeko, abwirizwa uko baca imanza n’ umuntu atarangije nibura ane (4) ya secondary!!! Ubwo koko iyo ukora ibyo ubona uhesha agaciro impamyabushobozi ufite kweli cyangwa amapeti ya gisilikare????
Gusa iminsi ihora ihoze !!!
Uri nka yamasaka aseka ibivuzo
Erega murarenganya umucamanza kuko nawe siwe yanze kubakatira iriya imyaka nawe yahita abasangamo vuba nabwango,erega nawe aba yatumwe.
Nta wuhangana n’ubutabera na Yesu umwana w’Imana bamushinje ibinyoma barinda bamubamba nta gitangaje ko abo bashinjabinyoma bimukiye mu rwanda ariko bazabona ishyano.
Abanyarwanda bamwe bakwiye kwirinda amarangamutima maze bakubaha inzego z’igihugu!
Uru rubanza rwakoze icyo leta itashakaga hubwo, Gufunguka mu mitwe kwa abanyarwanda.
Sinziko nyuma ya hano abantu bazarushaho gutinya leta cg bazahita babona neza leta yacu uko imeze.
Tumaze kubona ko abayobozi bacu buzuyemo amatiku kandi kandi bakaba banakoresha “munyangire” cyane.
Bagakwiye kureka kuyobora nkaho igihugu bakibohoje bayoborana ubwoba ko banyiracyo bazakibaka ahari. Twese turi abanyarwanda kandi bakwiye gutuza bakayoborana ukuri n’ubushishozi bw’ahazaza hacu.
Uri ashamed citizen nyine!!!!
nawe uri Gakire nyine! Gakire mu bugoryi
Amarangamutima ndabona ari menshi ariko murebe iyo umwanzi ateye igihugu, grenades zigaterwa aho muba mureba aho bitangirira. Nta gukinisha umutekano w’u Rwanda nimureke guteta
ibi bintu birababaje nizereko atari byo kuko Byabagamba ni umuntu mwiza imbere n’inyuma.ahubwo se murumuna we we wari wabuze baje kumubona? cg ari muri metero 5 munsi yubutaka ubwo tuvugana ubu?
gusa hano harimo isomo rivuga riti : isi ni isi.nimureke twishakire ingoma y’Imana. Ab’isi baragufata, bakagutetesha bakagutonesha, bakakwicaza mu byubahiro. Nyamara ntibimara akanya, barakurambirwa bakagutererana, bakakugaraguza agati bakagukoza icyimwaro, aho bakwambikiye ikirezi bakahakwambikira incocera.ariko ubwami bw Ijuru bwo bukora muri reverse. buragufata bukagukura muri poubelle mugani wa bene data bukagukarabya bukagusiga bukakwambika ukagira iherezo ryiza.
RNC n’abambari babo ntibakishima kuko amaboko yabo bayaciye intege. Ngabo mukomeze mutubere maso. Utannye akwiye gusaba imbabazi bitaba ibyo bamukanire urukwiriye
Iri ni isomo ibintu ntidushaka abaduteza akavuyo nk’aba bibagiwe amaraso y’abanyarwanda none ngo our guy is finished. Koko Rusagara ubu wavuga ngo urarengana
ariko ubu u Rwanda na North Korea bitaniyehe?
Yewe genda Rwanda wararushye! Imana yonyine niyo izatabara!
Ikinamico ziba nyinshi. Amaherezo ibi bizarangira. Ntamvura igwa ntihite!! Naho abakoreshwa mu kubamba abandi baririwe ntibaraye…. inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.
Eric ni umushinyaguzi ntabivuze acitswe. Ariko nizeye ko urukiko rutazabafunga kuko byaba bibabaje.
Ntabwo igihugu kizima gishobora kwihanganira abantu bateza akavuyo icyo baba ari icyo cyose!Twaba twibagirwa vuba cyangwa turi abanyamurengwe!!
Ni agahoma munwa!
Bitewe nibyaha bakoze jye ndumva n’iyomyaka ari mike.
ndumva mbagiriye impuhwe disi, reba nka TOM warindaga umuryango wa president imagine nawe urinda umuryango wa president ukisanga hariya wiregura isaha irenga nk abana, birababaje, gusa bibere urugero n abandi bantu bajya bumva ko bakomeye igihe cyose ibintu byaguhindukana da, sinshaka gushinja bano cg ngo mbagire abere ark Imana niyo yonyine yo kwiringira ntimukiringire abana b abantu, njya nseka iyo mbona ba Miss bavuga ngo bafite icyo bapfana n abantu bakomeye, wagizengo hari icyo biba bimaze
Erega gukomera nta wukwiye kwiyemera. Icyo tureba ni amanyanga nk’aya yo gushaka gutobatoba igihugu cyawe wibagiwe ko aricyo cyakugize General, Colonel. Twese dukorera igihugu, utannye akarengera akwiye kugarurwa ku murongo.
Mwese muvuga ibyo ngo nta butabera, ngo abandi mwagiriye impuhwe ba Tom na Rusagara cyane, ibyo byose muvuga vuba aha muzatungura n’agatendo.
Muzi kwidoga gusa, kandi igihugu cyidahana nta democracy nubundi cyaba cyifite.
Gusa nubundi ntibazakatirwa iyo myaka yose icyemezo cyanyuma ni icy’urukiko.
ibyobyose ningaruka za politics nuko ikora
Uziko bagiye kuba Mu gihome imyaka iruta iyo babaye Mu buhungiro. Mbega akaga mbega umwiryane uwambwira niba abantu bakora ibi baryama bagasinzira. Uziko bitoroshye! Ngaho mwihangane nzi ko muri abasirikare ba nyabo ntimwasaba imbabazi z’ibyo mutakoze muhumurize families zanyu ubundi mugende mutuze ibindi mutegereze iminsi gusa.
Mukomere
Jye mbona uburemere bw’icyaha budahwanye niyo myaka! Ahubwo buriya kuki batabakatira burundu? Abashinzwe kurinda ubusugire bw’igihugu bakaba aribo bashaka kugisenya koko!!
Ese ko mbona abenshi muri mwe bamaze kubakatira imyaka basabiwe kandi urukiko ntacyo rurabivugaho? Si ko kazi bashinzwe? Mwabaretse bagakora!
Comments are closed.