Digiqole ad

Hari IBIRURA byinshi bibonye akanya byasenya ubumwe bw’Abanyarwanda-F.Ndayisaba

 Hari IBIRURA byinshi bibonye akanya byasenya ubumwe bw’Abanyarwanda-F.Ndayisaba

Mu muhango wo guhererekanya ububasha ku bunyamabanga nshingwabikorwa bwa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, umunyamabanga mushya Fidel Ndayisaba yashimiye ikizere yagiriwe agahabwa inshingano, ngo aje gukomeza gushimangira ibyagezweho abirinda abo yita ‘Ibirura’.

Fidel Ndayisaba watangiye imirimo ye mishya.
Fidel Ndayisaba watangiye imirimo ye mishya.

Fidel Nyayisaba wahoze ayobora Umujyi wa Kigali yavuze ko nubwo imirimo ikomeye yakozwe ubwo hatekekerezwaga kandi hagashyirwaho iyi Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse ikaba imaze no gutera intambwe ikomeye, ngo agomba gukomeza gusigasira ibyagezeho no gukomeza guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Mu magambo ye ati “Tugomba gukomeza kuba maso nka Komisiyo y’ubumwe n’Ubwiyunge kuko hanze aha hari ibirura byinshi bibonye akanya byasenya ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Johnson Mugaga, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’iyi Komisiyo yavuze ko nubwo hari ubushake bwa Guverinoma n’Abanyarwanda bumva ko ubumwe n’ubwiyunge ari imwe mu nkingi igihugu kigomba kubakiraho; Ngo hakiri inzitizi zituruka ku bantu bumva ko bagezeyo.

Yavuze ko uko gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda byakozwe mu myaka 100, ngo no “kwiyunga birasaba imyaka 100 ndetse irenga.”

Bishop John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo yijeje Fidel Ndayisaba ubufatanye mu nshingano, ndetse asaba abakozi ba Komisiyo muri rusange gukomeza umurava basanganwe, bafatanya na mugenzi wabo mushya mu gukomeza gushaka imbuto zahesha agaciro u Rwanda.

Rucyahana ati “Iyi mirimo si imirimo yoroshye, igihugu cyagushyize mu mirimo imeze itya kizagufasha kandi tuzi ibyo wakoze mu Mujyi wa Kigali, mu Majyepfo n’ahandi, iyabigushoboje nohano izagushoboza.”

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge n’ubuyobozi bushya ngo barateganya kwegera abahoze mu myanya y’ubuyobozi bacyuye igihe, kuko ngo uwahoze ari umuyobozi hari ubumenyi uba ushobora kumuvomaho.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Mukomeze mukomere . Nange narumunyarwanda kandi nkunda abanyarwanda . ndemeranya na ndayisaba 100% rwose ko uwanyiciye mama akanansenyera inzu nubatse andeba nvunika andeba uwanyangaje rwose akaba kandi ahigira nabandi bose , uwasenye inzu ya Rwigara agasonga infubyi n umupfakazi .akababaza umuryango uwo rwose ndemeranya na ndayisaba ko uwo ariwe uzasenya ubumwe bwabanyarwanda , ntibiri kera kandi kuko murimwo kandi murimo murisenya ,mukomeze mukomere .

    • Njyewe ntegereje igihe bazazanira uwo muntu wagonze Rwigara kandi abanyarwanda bose polisi yarabemereye ko imufite, usibyeko ngo afite igihunga.Ese icyo gihunga kuva 2015 ntikirashira? Ejobundi nabwo inzego zumutekano zavuzeko zafashe bamwe mubaje gutema, guhohotera abaturage ba Ndera, ubu nabwo abo baturage amaso yaheze mu kirere.

    • @ EDWARD

      Ubu se ko ubivanze umuntu yakura iki mu butumwa bwawe uretse gusoma hagati y’imirongo ukikuriramo ibyo ushaka? Biragoye kumva ko uwakwiciye umubyeyi n’uwasenye inzu ya Rwigara baba ari umuntu umwe cyangwa bafite aho bahuriye kandi bashobora guhuza bakanasenya ubumwe bw’Abanyarwanda! Harahagazwe da…

  • F.Ndayisaba ajye yotonda kuko tutazi ikirura icyaricyo.Nawe ashobora kuba aricyo ariko tuzabimenya muminsi irimbere.

  • @edward: ibi nibyo bita guhuragura ibigambo! Mwari muziko n’amacakubiri atera ihahamuka? Inama nziza gana abaganga bagufashe.

    • Wowe urarwaye urarwaye rwose kundusha . uti kuki ? nubatse bandeba bambwira bati uziko uri akagabo. ngiye kuzuza barasenya . it deosnt matter ibikoresho nubakishije umuntu yishima aho myishyikira kandi amjyambere nurugendo . vision nange yari 2020. rwigara atangira kubaka nigaga muri primary .nawe yubatse bamureba . rwigara yaragonzwe cyngwa yarishwe . question mark .uwansenye inzu nuwasenye iyarwigara s umuntu umwe ? R P F s abantu ni system . iyo babona ko ushobora gukura ugatera imbere kandi bakabona badashobora kuguhindura igikoresho barakunaniza byarimba bakaguhitana . uti gute ? ndayisaba ati tuzabakocora . bukeye atiigisambo kizaca ahantu hadaca imodoka tuzakirasa. wunve neza ko gusenya ari ugusenya no kwica bikaba kwica . ikibazo ? uteganya gukocora azunga ate ? uteganya kurasa azunga ate? rutayisire niwe wigeze kuvuga ati. urwanda ni nka ambulance .uvuna se ni nawe wunga ? igisubvizo. ikibazo subuyobozi nimikorere y buyobozi. nkwibarize ? umuyobozi wo murwanda udafite ihahamuka ninde? umugabo joe yigeze kuvuga ati urwanda ruyobowe nabayobozi bayobora nkimbogo. kandi ikibabaje nuko ari benshi.yes abo nibo birura. ariko ubundi citoyen . ndunva uri umuturage. ubwo bumwe muvuga ubundi murwanda burahari . reka kwirengagiza. reb abahunze. reb abapfuye. reba abafunzwe. nureba neza urasanga ubumwe buri murwanda ari ubumwe bwibirura ahubwo bitunzwe nintama nubwoya bwazo amayjambere yamasigamana ?ugomba kwemera ko urwanda ari igihugu gikennye kandi kiri munzira y amajyambere . no mubihugu byateye ibere aha twangarriye abakire nabakene baratunanye . ntago ushobora kuzana amajyambere ashikamira akandamiza cyangwa aheza abakene amajyambere arenze kure ubushobozi bwabaturage barenze 50%ayo sayabanyarwanda . wavuze kompuragura ibigambo reka nkwibarize koko ngewe ndumucuzi kandi ndumucuzi wamagambo.ubumwe bwabanyarwanda burakomeye ? cyangwa ubumwe bwibirura burakomeye ? wunve neza ko uteganya kurasa cyangwa gukocora ari ikirura mubindi please please again . say yes

      • @ EDWARD

        Kuvangavanga bibi…

      • @EDWARD
        UZAGANE INKIKO
        Naho ibindi uvuga byose nta kuri nonese mwubake mukajagari! Kurikiza amategeko agenga imyubakire bijyanye naho ushaka kubaka, naho kubaka bakureba nimwe mworeka imbaga mutanga ruswa! KUKO BITUREBA TWESE TUZAJYE TUBA INYANGAMUGAYO NIBANAG– USENYERA WUMVE KO UTUMVIYE AHO KUBIHUZA N’UBUMWE N’UBWIYUNGE!

        UTI RWIGARA KU M– USENYERA NAWE BURIYA NTABWO YUBATSE MUKURI NONE C NTANYUBAKO UZI BATAHA KUMUGARAGARO BYOSE RERO URIGIZA NKANA CG UMUGORE WE YAJYA MU NKIKO NUBWAMBERE C UMUTURAGE YAREGA LETA KDI AKAYITSINDA NAWE NAYOBOKE INZIRA YAMATEGEKO NIBA BAFITE UKURI!

        Gupfa naho rero kwa RWIGARA NTUBIHUZE NO G– USENYERWA KUKO GUPFA YAZIZE IMPANUKA NAHO G– USENYERWA NUKO HARI IBYO ATUBAHIRIJE CYANE KO BASHENYE IGICE CYUBATSWE KITAGIRA IBYANGOMBWA ! Bazajye muri insurance no mu nkiko BAZABONA UBUTABERA

        MU RWANDA DUFITE INZEGO ZIKORA KANDI NEZA, MUREKE AMARANGA MUTIMA

        • AMEN, 10/10 ISENGESHO WARIFASHE MU MUTWE PEE!!

        • @Ndori, uti Rwigara yazize impanuka harya nawe urabyemera? Nonese uwamugonze yitwande? yaburaniye he? kandiko tuziko yigejeje kuri polisi? mujye mumenya kuburana ibishoboka maze amafuti namanyanga mubireka kuko mushobora kwisanga ejobundi mubiryojwe.

  • Mwirambirwa, vuba aha turamenya ibirura byabigize umwuga.

  • Ariko se uyu muntu utangiye kwita abantu bagenzi be ngo ni ”ibirura”, kandi ngo ashinzwe ubumwe n’ubwiyunjye? Ivuzivuzi si ryiza, azabaze ba Mitali, Mutsindashyaka naba Mugesera aho bari ubu. Vuguziga numwana w’umunyarwanda.

  • Ubumwe n’ubwiyunge, ubu se watangira uvangura abantu gutya ugakora iki koko? Niba abo ushinzwe guharanira ubumwe bwabo;wowe ubabonamo ibirura n’intama tugutegerezeho iki? Cyakora ururimi rwa Ndayisaba rugira amagambo atari meza muri rusange.

  • Ndayisaba bazamucunge neza ashobora kuba akorana na RNC noneho akaba ahora atontoma
    yikausha yiyitirira nibikorwa bya Kagame kugirango atavumburwa. Ndasaba ababishinzwe ko yashyirwah maneko natelefone ye ikumvirizwa ndetse ibyo akora byose bikagenzurwa na mudasobwa ze zose na emails ze zose zikagenzurwa ninshuti ze zose zigacungirwa hafi kuko amagambo avuga yigira umugatulika kurusha papa w’i Roma binyereka ko aba afite icyo ashaka guhisha Ese ko ntarumva abashinze RPF bavuga ibigwi nk’ibya Ndayisaba nuko abarusha gukunda u Rwanda? cg nuko afite ibyo ahisha. Niyitonde

  • Njyewe ntabwo numva impamvu abayobozi bacu kugirango berekane ko bagize icyo bavuga arugutukana gusa.Kwita abandi ibirura bitaniyehe nabandi bitaga abanyarwanda benewabo Inyenzi?

  • Buri gihe UBONA Ndayisaba Fideli avuga amagambo asa n’aho “atiyizeye we ubwe kandi akaba asa naho akeka ko mu byo akora batamwizeye. Ubona ko muri we hari akantu kamurimo kamubwira ngo “vuga amagambo akakaye kugira ngo abagushyizeho bagushime cyane kandi banakwizere”. Ariko iyo avuga ariya magambo, n’ubwo we akeka ko ashimwa n’abamukuriye, mu by’ukuri ntabwo amenya ko nabo ahubwo bashobora kumwibazaho byinshi. Bashobora kwibaza bati: “ese uyu mugabo uhora avuga amagambo ameze atya aba ashaka kwerekana iki?”.

    Abize isesengura ry’imitekerereze ya muntu (Psychologues/Psychologists) bashobora kubona neza icyo Ndayisaba Fideli aba agamije mu gihe avuga amagambo nk’ariya. Ariko byabagora kumenya neza, muri Politiki ivagavanze tubona hanze aha, icyo Ndayisaba aba ashaka kuvuga mu by’ukuri, n’icyo aba agamije mu by’ukuri, ndetse n’abo aba ashaka kubwira abo aribo mu by’ukuri.

    Niba Ndayisaba Fidele yiyizi neza uwo ariwe, namugira inama yo kujya akoresha amagambo anoze kandi yoroshye ariko afite uburemere bwayo kandi arimo ubwenge bwubaka. Ntacyo byamutwara rwose mu mugambi wo kugumana umukati we, kuko n’ubundi abawumuha baramuzi neza bihagije nubwo we yaba akeka ko batamuzi. Ntabwo Ndayisaba Fideli ari wa muntu ukeneye kwigura (nk’uko bamwe babikora) kugira ngo abone umwanya, kuko ubwenge, ubukerebutsi, ndetse n’ubushobozi arabifite kandi nta “kizinga” kimwanduza arangwaho. Sinzi impamvu rero yitwara kuriya mu magambo ye.

    • ni inka ntagitunze ariko wakabaye uyihabwa……………iyo ni inama ndakakubura

  • Ewana uyu Eduard ashobora kuba afite ikibazo utamenya cg umujinya w’umuranduranzuzi watewe n’impamvu tutamenya!!!!!
    Gusa mbere yo kwivovota nabanze ajye muri IGA kwiga kwandika neza ikinyarwanda n’ibintu bidafatanya kandi bidakurikije amategeko, uziko usoma ibyo yanditse ukishakishiriza icyo yashatse kwandika, kandi ukarangiza kubisoma wumva amaso yajemo amarira, byenda kuba flou kabisa kubera uko bivangavanze, bifatanye, ni blablabla

    • Ibyo avuga ariko byumvikanye,ikibazo si ururimi kuruvuga cg kurwandika neza,icyangombwa ni ibitekerezo birimo, kuko urabizi no mu Bayobozi bamwe bacu harimo abatazi ikinyarwanda,kandi rwose bakora akazi kabo neza.
      Abanyarwanda benshi najye ndimo dushyigikiye ko habaho ubumwe n’ubwiyunge kubera amateka mabi twaciyemo yatumye hazamo urwango ,urwikekwe n’ibindi bibi,ariko kugira ngo ubwo bumwe n’ubwiyunge buzagerweho bizaterwa n’imiyoborere myiza,imiyoborere irebera inyungu z’Abanyarwanda bose hatarimo kwiharira kwa bamwe cg se agatsiko ka bamwe,imiyoborere itarimo akarengane kuri rubanda rugufi cyane cyane,imiyoborere itari ikoresha itegeko gusa (nkaho iryo tegeko ari ikimanuka cyavuye ahantu hatazwi gisaba ko ryubahirizwa gusa!kandi ni itegeko rishyirwaho n’abantu runaka),ahubwo imiyoborere iha umwanya n’ubwisanzure Abaturage bakagira uruhare mu kwihitiramo uko bayoborwa,no gusobanurirwa neza inyungu n’akamaro kuko bagiye kuyoborwa,imiyoborere ishyira ku mugaragaro ibyo abantu benshi bibaza bikabayobera,bagasasa inzobe bikagira uko bisobanuka cg se bifatwa aho kugira ngo abaturage bage bahora babivugira mu bipfunsi.Ubuyobozi bwizewe neza ku mpande zombi( ndavuga izungwa),nibwo bushobora kunga , niyo mpamvu uwunga agomba kwigengesera ,uwunga arigengesera kugira ngo atagira uwo atoneka cg akomeretsa. uko mbona rero NDAYISABA Fidele avuye mu miyoborere yo GUTEGEKA ,namenye ko ubu yinjiye mu miyoborere yo kunga aribyo (Guhuza ,kumvikanisha by’uburyo burambye) ibi bisaba (Kwiyoroshya ,kwigengesera , kwirinda amagambo akarishye ashobora gukomeretsa abo yunga, kuganira wumvikanisha ),naho ubundi yabisanza byose,niba yungaga ibipande bibiri ni urugero, agashiduka ahubwo abanyarwanda baracitsemo ibice byinshi. HARAKABAHO UBUMWE N’UBWIYUNGE BW’ABANYARWANDA.

  • Ibi ni byiza, ukurikije uburyo avuga ibyo birura bigaragara ko afite uko azi ibyo birura na byerekane ubwo nyuma tuzamenya uburyo yamenyanye n’ibirura kandi we ataricyo, abayobozi nibigire ku ntore isumba izindi kandi bavuge amagambo akomeza abo bashinzwe (abanyarwanda).

  • Murumve nkome

  • Umuntu wikirura abaho? niyo yaba umwicanyi aba ari umuntu

  • ariko mwari mwumva intare cg tigre ivuga ngo ndi intare……………irakora abandi bakamenya bati ni intare yaciye aha ngaha…………si ngombwa kubiririmba cg kubivuga…………Ndayisaba rwose oroshya shyira amaguru kw’isi

Comments are closed.

en_USEnglish