Digiqole ad

Nyuma yo kwitwara neza muri Maroc, Team Rwanda yakomereje muri Algeria

 Nyuma yo kwitwara neza muri Maroc, Team Rwanda yakomereje muri Algeria

Abakinnyi ba Team Rwanda bakomereje muri “Grand Tour d’Algerie”

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare “Team Rwanda” nyuma yo guhesha ishema u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Maroc aho yegukanye imidari iatatu, abakinnyi bakomereje mu irushanwa ryo kuzenguruka Algeria.

Abakinnyi ba Team Rwanda bakomereje muri "Grand Tour d'Algerie"
Abakinnyi ba Team Rwanda bakomereje muri “Grand Tour d’Algerie”

Shampiyona ya Afurika y’umukino w’amagare yaberaga i Casablanca muri Maroc kuva tariki ya 21 – 26 Gashyantare 2016 yabaye iy’amateka ku Rwanda kuko ari ubwa mbere rubonye imidari myinshi muri ririya rushanwa.

Valens Ndayisenga yatwaye umudari wa zahabu abaye uwa mbere muri Afurika mu gusiganwa n’ibihe ‘Time Trial’(mu batarengeje imyaka 23); Mu bagore Jeanne d’Arc Girubuntu yegukanye umudari wa Feza (Silver), amaze kwegukana umwanya wa kabiri muri Afurika mu gusiganwa n’isaha ‘Time Trial’, mu gihe Uwizeye Jean Claude nawe yegukanye umudari wa Feza (Silver) mu gusiganwa ku muhanda mu batarengeje imyaka 23.

Abazanye imidari bageze mu Rwanda bari kumwe n'umutoza wabo mukuru Jonathan Boyer.
Abazanye imidari bageze mu Rwanda bari kumwe n’umutoza wabo mukuru Jonathan Boyer.

 

Nyuma y’uko kwitwara neza, umutoza mukuru wa Team Rwanda Jonathan Boyer yavuze ko iriya ariyo ntsinzi ikomeye ikipe ye igize mu mateka ya Shampiyona ya Afurika.

Ati “Ni amateka ku mukino w’amagare mu Rwanda. Kandi ahazaza h’umukino wacu biragaragara ko ari heza. Uko Girubuntu na basaza be bitwaye, ni ibyo kwishimirwa, kandi tuzakomeza gukora cyane.”

Nyuma ya Shampiyona ya Afurika, abakinyi Valens Ndayisenga, Uwizeyimana Bonaventure, Girubuntu Jeanne d’Arc, Rene Ukiniwabo na Ally Fidel Dukuzumuremyi (basiganwe mu ngimbi) bahise bagaruka mu Rwanda, mu gihe bagenzi babo bahise berekeza mu masiganwa azenguruka Algeria.

Abakinnyi ba Team Rwanda bazasiganwa ‘Grand Tour d’Algerie’ ni Byukusenge Patrick (Kapiteni), Areruya Joseph, Biziyaremye Joseph, Karegeya Jeremie, Uwizeye Jean Claude na Mugisha Samuel, bazaba batozwa na Simon Hupperetz.

Abasore bamaze kugera muri Algeria.
Abasore bamaze kugera muri Algeria.

Photo: Team Rwanda

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish