Digiqole ad

Kagere Meddie yamaze kumvikana na APR FC?

 Kagere Meddie yamaze kumvikana na APR FC?

Meddie KAGERE agikina muri Gor Mahia.

Uwahoze ari rutahizamu w’Amavubi, Kagere Meddie ngo yaba yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC ku buryo ashobora kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Meddie KAGERE agikina muri Gor Mahia.
Meddie KAGERE agikina muri Gor Mahia.

Kagere Meddie mu ntangiriro z’uyu mwaka yavuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, ubwo amasezerano ye yari arangiye ntibabasha kumvikana ku buryo yakongerwa.

Mu cyumweru gishize, umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yatangarije ikinyamakuru  Soka cyo muri Kenya ko Kagere azahabwa amasezerano igihe cyose yashimwa n’umutoza.

Yagize ati “Meddie amaze iminsi yitozanya n’ikipe yacu kugira ngo akomeze ari ku rwego rwiza, nta kipe afite. Umutoza naramuka amushimye n’umukinnyi akemera ibyo tuzaba tumusaba, tuzamusinyisha.”

Camarade arongera ati “Turacyafite icyumweru mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunga hano mu Rwanda. Mu gihe umutoza ataratubwira ko akeneye umukinnyi kandi nawe akaba ataratubwira ko akeneye gusinyira APR FC, azakomeza akore imyitozo gusa tuzi ubushobozi bwe kandi nta kibazo kumwongera mu ikipe yacu.”

Amakuru agera kuri UM– USEKE aremeza ko APR FC na Kagere bamaze kumvikana. Kagere Meddie yaba agiye gukinira APR FC amezi atandatu, arimo imikino yo kwishyura ya Shampiyona, imikino y’igikombe cy’Amahoro, ndetse na CECAFA Kagame Cup 2016, izabera muri Zanzibar.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona cy’umwaka ushize, ikeneye uyu rutahizamu kuko ubu iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, aho irushwa amanota umunani (8) na Mukura VS ya mbere, ndetse muri iyi minsi abasatirizi bayo bakaba bagaragaza intege nke.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hahahaaa! Mureke dukinishe abana b’Abanyarwanda….
    Cyakora ubu yenda Amavubi ashobora kubyungukiramo kuko dosiye ya Kagere yo kubona ubwenegihugu yari yarananiranye igiye kubona igisubizo!!!!!

  • None se ubwenegihugu arabubona mu minsi 2?

Comments are closed.

en_USEnglish