Digiqole ad

Min. Kaboneka yasabye abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali kumva abaturage

 Min. Kaboneka yasabye abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali kumva abaturage

Indahiro zabo zakiriwe na Minisitiri Francis Kaboneka wari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kambanda.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye abayobozi bashya batorewe kuyobora Umujyi wa Kigali ko ari akazi gakomeye batangiye, bityo ko bagomba gukora nk’ikipe imwe, ndetse bagatega amatwi ababagiriye ikizere bakabatora bashyira imbere inyungu z’abaturage imbere y’ibindi byose.

Indahiro zabo zakiriwe na Minisitiri Francis Kaboneka wari kumwe na Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Prof Kambanda.
Indahiro zabo zakiriwe na Minisitiri Francis Kaboneka wari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kambanda.

Minisitiri Kaboneka yabwiye abatorewe kujya muri Komite Nyobozi n’abajyanama babo ko akazi batorewe gakomeye, ariko ngo bagomba kugakora kuko abaturage babagiriye ikizere babizeye.

Yagize ati “Abatowe mwese, abagiriwe ikizere nagira ngo mbabwire ngo nubwo tubahaye karibu, ariko mbabwire ngo imihigo irakomeye kandi irakomeje. Mukenyere rero mukomeze.”

Kaboneka yabibukije ko mu mikorere yabo bagomba kwerekana ibikorwa, bagatanga umusaruro kuko aribyo ababagiriye ikizere bakabatora babatezeho. Ngo ibanga ryo kugera kubyo abaturage babatezeho ni ukubumva, bakabagisha inama kandi bakabegera.

Ati “Nimubegera mukabatega amatwi mukabagisha inama akazi kanyu kazoroha. Ariko nimubahunga mukajya kure ntimubagishe inama, mukiha kubatekerereza inshingano zanyu zizakomera,…nimukora nka ekipe ntimusobanye, ntimutegane akazi kanyu kazaborohera.”

Bariya bayobozi kandi bagiriwe inama yo gutega amatwi abaturage, amasaha bicara mu biro akaba ariyo macye, amenshi bakayamara mu baturage babatega amatwi. Indi ntwaro ngo ikaba gukora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi byose.

Kaboneka ati “Abajyanama bari aha ku rwego urwo ari rwo rwose mwiyamamaza hari ibyo mwasezeranyije abaturage. Barabatumye nimubatumikire musubireyo mubegere mubaganirize, mwumve ibibazo byabo mufatanye kubikemura.”

Iminisitiri Francis Kaboneka, iburyo bwe hari Monique Mukaruliza watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, n'umwungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Judith KAZAYIRE, naho ibumoso bwe hari Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe ubukungu Parfait BUSABIZWA.
Iminisitiri Francis Kaboneka, iburyo bwe hari Monique Mukaruliza watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, n’umwungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Judith KAZAYIRE, naho ibumoso bwe hari Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe ubukungu Parfait BUSABIZWA.

Ikindi Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi bashya b’Umujyi wa Kigali, ni uguhora biteguye, kuko ngo umuyobozi w’umujyi wa Kigali aba ari umuyobozi w’irembo ry’igihugu rihora rirebwa n’abagenda ndetse n’abaza igihe cyose.

Yagize ati “Kuyobora umujyi nta kuryama, nta gusinzira ni uguhora uri maso, ni uguhora witeguye. Ntabwo ugomba kuvuga ngo warushye cyangwa amasaha aragiye.”

Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza yavuze ko we n’abo bagiye gufatanya, bafite ubushake n’ubushobozi, ngo bikazabafasha kubaka Umujyi wa Kigali ubereye Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Umuyobozi w’urukiko rukuru, Kariwabo Charles warahije aba bayobozi bashya, yababwiye ko bagomba kuzuza inshingano biyemeje kugira ngo batazongera guhura basobanura uko batujuje inshingano. Abasaba ko inseko nziza abacamanza babereka iyo babarahiza, iba idahari iyo babasobanuza uko batujuje inshingano.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish