Aviation Africa, indi nama ikomeye u Rwanda rugiye kwakira

Byamaze kwemezwa ko inama mpuzamahanga ya kabiri izahuza ibigo by’indege muri Africa “Aviation Africa” izabera mu Rwanda, ku matariki 22 – 23 Gashyantare 2017. Iyi nama itandukanye n’indi nayo izabera mu Rwanda ku matariki 4-5-6 Ukwakira 2016, yo izahuza abayobozi bakuru b’Amahoteli muri Africa hagamijwe gukomeza imikoranire ihamye hagati y’izo nzego zikorana bya hafi. Inama […]Irambuye

Perezida yavuze impamvu u Rwanda rwivanye ku masezerano y’Urukiko Nyafrika

Mu cyumweru gishize tariki 04 Werurwe ubwo ikirego Victoire Ingabire n’abamwunganira bagejeje ku Rukiko Nyafurika rurengera Uburenganzira bwa muntu bajuririra umwanzuro inkiko zo mu Rwanda zamufatiye, nibwo byamenyekanye ko u Rwanda rwikuye mu masezerano (protocol) ya ruriya rukiko aha uburenganzira abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri Leta kuba yaruregera. Kagame yavuze ko byateguwe kuva […]Irambuye

Muhanga: Umuryango ‘INGABO’ ntuvuga rumwe ku cyamunara cyo kwishyura Miliyoni

Nyuma y’umuhango wo guteza icyamunara imwe mu mitungo y’Umuryango w’abahinzi n’aborozi INGABO wabaye muri iki cyumweru kirangiye, bamwe mu banyamuryango baravuga ko bagiye gutanga ikirego mu rukiko kubera ko ngo icyamunara cyabaye abanyamuryango bose batabyumvikanyeho. Imwe mu mitungo y’umuryango INGABO iherutse gupakirwa n’umuhesha w’inkiko w’umwuga kugira ngo izatezwe cyamunara, kubera impamvu z’umwenda wa Miliyoni zirenga […]Irambuye

MINALOC yashimye uruhare rw’itangazamakuru mu matora arangiye

Mu biganiro by’umunsi umwe byahuje Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), inama nkuru y’itangazamakuru (MHC), Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, hashimwe uruhare itangazamakuru ryagize mu migendekere myiza y’amatora arangiye. Munyeshyaka Vincent, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC yavuze ko mu matora y’inzego z’ibanze arangiye abanyamakuru bitwaye neza mu kumenyekanisha ibikorwa by’amatora, akifuza […]Irambuye

Abikorera bakwiye kubyaza umusaruro ubutaka dufite ku cyambu cya Djibouti-Kagame

Kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro n’abanyamuru cyasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida wa Djibouti Ismail Omar Guelleh yarimo mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abikorera kubyaza umusaruro ubutaka bwa Hegitari 20 u Rwanda rufite ku cyambu cyo muri Djibouti. Mbere y’ikiganiro n’abanyamakuru, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB n’urwego rushinzwe icyambu cya Djibouti (Djibouti Port […]Irambuye

Ikigo nyarwanda ‘Medmasoft’ kigiye gucuruza ikoranabuhanga muri Ethiopia na Nigeria

Ikompanyi nyarwanda y’ikoranabuhanga Medmasoft yamaze gusinyana amasezerano n’urugaga rw’abikorera rwo mu karere ko muri Ethiopia kitwa Amhara kugira ngo ihasakaze ibikorwa by’ikoranabuhanga. Ibarura ryo mu 2007 rigaragaza ko Akarere ka Amhara gatuwe gatuwe na Miliyoni 17 z’abaturage, kakaba karuta u Rwanda cyane dore ko gafite ubuso bwa km² 154,709. Herve Rutagengwa Gabiro, umuyobozi wa Medmasoft […]Irambuye

Songa Isaie na Nshuti bafashije Police FC gutsinda Musanze 2-1

Mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona wakinirwaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC ibashije gutsinda Musanze FC ibitego 2-1. Igitego cya Songa Isaie ku munota wa 23′ n’icya Nshuti Idresbald ku munota wa 32′ byafashije Police FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre kubona amanota atatu. Renzaho Hussein niwe watsinze igitego rukumbi cya Musanze […]Irambuye

Rusagara ngo yizeye ko Urukiko ruzashishoza rukamurekura ntasazire muri Gereza

*Rusagara ngo ikirego cye kiramutangaza. Ngo u Rwanda ntirugambanirwa; *Col. Tom ngo umuzanira ifunguro aho afungiye ni we rukumbi babasha kubonana; *Brig Gen Rusagara ngo yabonye u Rwanda arukeneye ntashobora kurugambanira; *Rusagara ngo Cpt Kabuye yamubereye isenene; *Me Buhuru ati “ubwere bw’umukiliya wanjye burera kurusha urumuri mureba aha.” Mu rubanza ruregwamo abasirikare bakuru barimo Col. […]Irambuye

Impunzi z’Abarundi zikeneye Miliyoni 175.1 $ muri 2016-UNHCR

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje kuri uyu wa gatanu ko kubura ubushobozi bwa Miliyoni 175.1 z’amadolari ya Amerika bari bateganyije mu mwaka wa 2016 ngo birimo kubangamira imibereho y’impunzi. Melissa Fleming, umuvugizi wa UNHCR yavuze ko muri ariya mafaranga bateganyaga, kugeza ubu imaze kubona Miliyoni 4.7 z’amadolari (3%) gusa. UNHCR yavuze ko […]Irambuye

en_USEnglish