Digiqole ad

Ibigo by’ubwishingizi bw’indwara birasaba Leta gushyiraho ikigega gifasha abakene

 Ibigo by’ubwishingizi bw’indwara birasaba Leta gushyiraho ikigega gifasha abakene

Mu biganiro bigamije gushakira igisubizo ubwiyongere bw’indwara zitandura bukomeje kuzamuka mu Rwanda, ibigo bitanga ubwishingizi bw’indwara basabye Leta gushyiraho ikigega cyihariye cyafasha abaturage batabasha kwivuza indwara nka Kanseri, Diyabete n’izindi kubera ubukene no kuba ubwishingizi batanga budashobora gukemura byose.

Muri iki cyumweru, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yatangiye ibiganiro n’abaturage, ibigo bitanga ubwishingizi, ndetse na Minisiteri y’ubuzima hagamijwe gushaka imyanzuro yatuma u Rwanda rubasha guhangana n’ubwiyongere bw’indwara zitandura.

Kuri uyu wa kabiri, Komisiyo y’imibereho myiza muri Sena yaganiriye n’ibigo nka RSSB (ubu inashinzwe ubwisungane mu kwivuza), MMI, UAP, n’ibindi binyuranye bikorera mu Rwanda.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene wigeze no kuba Minisitiri w’ubuzima yavuze ko igipimo cy’indwara zitandura cyane cyane Kanseri (amoko yose), Diyabete n’izindi kigenda kizamuka, ubu kikaba ngo kiri hejuru ya 2%. Kubwe, ngo ashingiye kuri iriya mibare izi ndwara zatangiye kuba nk’icyorezo

Senateri Niyongana Gallican, Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza muri Sena ari nayo yari yabatumije, yabagaragarije impungenge z’abaturage bafata ubwishingizi bw’indwara muri biriya bigo, ariko ugasanga hari Serivise badahabwa mbere cyangwa na nyuma yo kwandura indwara runaka idakira, ndetse n’amananiza biriya bigo bishyiraho.

Ibigo by’ubwishingizi byagaragarije Sena ko nabyo bihangayikijwe n’ukwiyongera kw’indwara zidakira, ndetse bivuga ko byiteguye gutanga umusanzu wabyo mu kwita ku baturage mbere na nyuma yo gufatwa n’indwara, ariko bikabikora mu buryo nabyo butabihombya.

Ibigo by’ubwishingizi bigaragaza ko hari ikinyuranyo kinini hagati y’imisanzu y’ubwishingizi abaturage batanga nayo isanzwe iri hejuru, na Serivise rimwe na rimwe baba bashaka, bityo ikimeze nk’umwanzuro kiba ko mu gihe abaturage bakeneye kwishingirwa 100% ibyo bifuza byose, nabo batanga umusanzu w’ubwishingizi w’indwara urenze uwo batanga ubu.

Sena yasabye ibigo by’ubwishingizi byibura kujya bifasha abakiliya babyo kwisuzumisha indwara “Medial check up”, Serivise ibigo byinshi bidatanga cyangwa bikayitanga mu buryo bugoranye kubera ko ihenze, ni ibizamini ngo bishobora gutwara amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 100.

Uretse ko ngo hari n’abayitanga nka RSSB ariko abagenerwabikorwa bakaba batayitabira kubera impamvu zinyuranye zirimo imyumvire, gutinya kumenya ko urwaye, ubukene n’izindi.

Gatera Jonathan, umuyobozi bwa RSSB yavuze ko nubwo ubwishingizi bw’indwara baha abakozi bemerewe kwisuzumisha, ngo abenshi ni abatabikora kubera kubitinya, cyangwase wenda bakaba babura ubushobozi bwo 15% kuko ibigo by’ubwishingizi byinshi bitishyura 100%.

Aha rero, abenshi basabye ko mu gihe umuturage ukennye atabashije kwipimisha ngo amenye uko ahagaze, hashyirwaho uburyo bwo kwigisha abaturage kwirinda ziriya ndwara zitandura “Bagabanya inzoga, itabi, umunyu, amavuta kandi bongera imyitozo ngororamubiri”, ndetse hakajyaho n’ikigega cyafasha abakene indwara zagaragayeho kubona uko bivuza, kuko indwara zitandura zitavuzwa n’ubwisungane mu kwivuza butunzwe na benshi.

Karugaba Demos, umuyobozi muri Britam yagize ati “Hakwiye kujyaho ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu, uhereye hasi ku midugudu,…Leta ikabishyiramo imbaraga nk’uko yabikoze ku zindi ndwara nka SIDA.”

Karugabaga, na bagenzi be kandi basabye ko Leta ikora ibishoboka ikiguzi cy’imiti no gukora ibizamini by’ubuzima bikajya ku giciro buri munyarwanda wese yabona, kuko ari bumwe mu buryo burambye bwo guhangana n’indwara zitandura.

Gatera Jonathan uyobora RSSB we ati “Iki ni ikibazo gikomeye Leta ikwiye guhangana nacyo, igashyiraho ikipe yo kwiga iki kibazo (cy’indwara zitandura), …no gushaka uko zakwirindwa, uko zasuzumwa n’uko zavurwa.”

Gatera yavuze ko babona amabaruwa menshi y’abakene, barimo n’abakiri bato basaba ubufasha ikigo ayobora kuko baba bananiwe kwivuza cyangwa kuvuzwa n’ubwisungane mu kwivuza bakoresha.

Senateri Niyongana Gallican avuga ko nyuma yo kuganira n’abo bireba bose, Sena izareba niba ari ngombwa ko havugururwa amategeko, Politike cyangwa za gahunda zirebana no guhanga na ziriya ndwara zitandurwa, bityo igihugu kibashe guhangana nazo.

Uretse, abakene bakoresha ubwisungane mu kwivuza hari nubwo usanga n’abishoboye batazivuza neza kubera ko ibigo baba barafashemo ubwishingizi bitabasha kubishingira kuri byose.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish