Digiqole ad

Made in Rwanda Expo: Ibiciro by’ibicuruzwa ngo birahenze

 Made in Rwanda Expo: Ibiciro by’ibicuruzwa ngo birahenze

Amakabutura akorwa n’abanyarwanda.

Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize, i Gikondo ku gicumbi cy’imurikagurisha haramurikwa ku nshuro ya mbere ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, gusa abarigana baravuga ko bihenze cyane.

Amakabutura akorwa n'abanyarwanda.
Ampari/Ikabutura nziza zikorerwa mu Rwanda.

Iri murikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda irimo ibiribwa, imyambaro, ibikoresho byo munsu, ibikoresho by’ubwubatsi, n’ibindi binyuranye bikorerwa cyangwa biteranirizwa mu Rwanda.

Ubwo Minisitiri w’inganda n’Ubucuruzi Francois Kanimba yaritangizaga yavuze ko hari Miliyoni…. u Rwanda rutakaza rutumiza ibintu kandi binakorerwa mu Rwanda, bityo ngo iri murikagurisha rikaba rigamije kwereka abaturarwanda ko no mu Rwanda hari ibintu byinshi byiza bihakorerwa.

Bamwe mubasuye iri murikagurisha twaganiriye bavuga ko basanze inganda nto n’iziciriritse zo mu zifite ibintu byiza kandi bitanga ikizere, uretse ko ngo hari ikibazo cy’ibiciro.

Umwe ati “Ibiciro birahanitse ugereranyije n’ibindi biva hanze, ariko wareba akazi kaba kakozwe ubundi birajyanye, ibyaca intege umunyarwanda ni ibiciro gusa naho ubundi birashimishije kubona umunyarwanda akora ibintu bimeze bitya.”

Undi witwa Hanyurwineza Jean Marie Vianney we yatubwiye ko hari intambwe yabonye imaze kugaragara, kuko hari ibintu byiza Abanyarwanda barimo gutangira kwikorera.

Ati “Biratanga ikizere ko mu minsi iri imbere tuzashobora kwihaza mubyo dukenera. Ariko ugereranyije n’ibituruka hanze ibintu byo mu Rwanda biracyafite igiciro kiri hejuru cyane, ntabwo namenya impamvu ariko ubona ko ibituruka hanze biza biri hasiho gatoya.”

Hanyurwineza Jean Marie Vianney wari uvuye guhaha agashya.
Hanyurwineza Jean Marie Vianney wari uvuye guhaha agashya.

Ku ruhande rw’abamurika ibicuruzwa bakorera mu Rwanda ngo ntabwo babonye abaguzi cyane muri iri murikagurisha, nubwo ngo ari amahirwe babonye yo kwereka Abanyarwanda ibyo bakora, ku buryo mu mu minsi iri imbere bazabona abaguzi benshi b’Abanyarwanda.

Mukamurigo Concesa, nyir’ikigo gikora imyenda n’ibikoresho by’abana “Bébé décor” avuga ko abantu basuye ao amurikira bakunze cyane ibyo akora ku buryo ngo hari n’abo bahanye gahunda yo kuzamusura aho akorera.

Ati “Abantu baraza cyane bakabaza, utaguze tumurangira aho dukorera ngo azahadusange, ariko barabikunze cyane barabona turusha ibiva mu mahanga.”

Mukamurigo Concesa ukora ibikoresho by'abana.
Mukamurigo Concesa ukora ibikoresho by’abana.

Mukamurigo avuga ko guhenda kw’ibyo bakora biterwa n’ibikoresho bakoresha, nabo ngo babigura mu Rwanda bihenze bityo nabo ngo igiciro cy’ibyo bakoze kikajya hejuru.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo bihenze ukurikije akazi tuba twakoze. Kugira ngo ikibazo gikemuke turifuza ko twajya tubona matières premières (ibikoresho by’ibanze) bidahenze, ababicuruza bakatugabanyiriza igiciro tukarangura tudahenzwe, tugacuruza tudahenze abakiliya.”

Iri murikagurisha rya mbere ry’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda rirsoza kuri uyu wa gatatu tariki 02 Werurwe, rikaba ryitezweho kuba ngaruka mwaka.

Isakaro rikorerwa mu Rwanda.
Isakaro rikorerwa mu Rwanda.
Amarangi ya Ameki amaze imyaka myinshi akorerwa mu Rwanda.
Amarangi ya Ameki amaze imyaka myinshi akorerwa mu Rwanda.
Sima nyarwanda ubu nayo ngo ishobora yiteguye kuziba icyuho cya Sima zitumizwa mu mahanga.
Sima nyarwanda ubu nayo ngo ishobora yiteguye kuziba icyuho cya Sima zitumizwa mu mahanga.
Uruganda Inyange ruri muzimaze kubaka izina mu Rwanda no mu karere ku bicuruzwa binyuranye rukora.
Uruganda Inyange ruri muzimaze kubaka izina mu Rwanda no mu karere ku bicuruzwa binyuranye rukora.
Matela za Rwanda Foam zihanganye n'izituruka hanze, ariko Abanyarwanda baracyazikunda.
Matela za Rwanda Foam zihanganye n’izituruka hanze, ariko Abanyarwanda baracyazikunda.
Amashati akorwa n'Abanyarwanda.
Amashati akorwa n’Abanyarwanda.
Amakabutura n'ibikapu bikorwa n'Abanyarwanda.
Amakabutura n’ibikapu bikorwa n’Abanyarwanda.
Abakora imyambaro barakangurira Abanyarwanda gukunda iby'iwabo.
Abakora imyambaro barakangurira Abanyarwanda gukunda iby’iwabo.
Ibikorwa bya Mukamurigo Concesa.
Ibikorwa bya Mukamurigo Concesa.
Agura ibitambaro akadodamo imyenda n'ibikoresho by'abana.
Agura ibitambaro akadodamo imyenda n’ibikoresho by’abana.
Ibikapu n'imyenda bikorerwa mu Rwanda biri mu byakuruye abantu benshi muri iri murikagurisha.
Ibikapu n’imyenda bikorerwa mu Rwanda biri mu byakuruye abantu benshi muri iri murikagurisha.
Uyu muhanzi witwa Munyemana Albert nawe arakangurira Abanyarwanda kubaha agaciro.
Uyu muhanzi witwa Munyemana Albert nawe arakangurira Abanyarwanda kubaha agaciro.

DSC_0268 DSC_0350 DSC_0364

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Kuba ibintu bikorerwa mu RWANDA ndetse n’ibyera mu Rwanda bigera ku isoko bihenze cyane ugereranyije nibituruka hanze kuburyo ari ikibazo kizakomerera umuguzi igihe ibintu bituruka hanze byaba bihagaritswe. Mbona rero ahubwo Leta yabanza ikiga kugituma ibintu bikorerwa mu Rwanda bihenda?
    Niba ari imisoro? Niba ari ibikoresho bituruka hanze bihenze? Bitabayo ibyo umuguzi azahendwa ndetse bamwe babure n’ubushobozi bwo guhahira ku masoko ya Leta? Niba kko mutekereza no ku nyungu z’umuguzi muzabyige neza. Gusa nsindwanyije iyi gahunda, ni nziza pe ariko byigwe neza!
    Urugero: Inkweto z’impu zikorerwa mu Rwanda usanga ziri mu mafaranga ibihumbi 30000 kandi ubundi umuntu asanzwe ajya muri caguwa akabona inkweto ya 8000 kugeza yenda kuri 20000 izihenze cyane kdi nziza, Reba iriya myenda ikozwe mu bitenge iri gukorwa ubu urebe ukuntu ihenze!! Murebe n’ibindi mugereranye mumbwire!

    • Humura rwose nta kibazo umuguzi azagira; igihe cyose bizagaragara ko ikintu iki n’iki gikenewe n’abantu benshi, hari abacuruzi bahora biteguye kwikoza iyo gikorerwa, bakirangura, bakakituzanira tukabaha cash. Ngirango wumvise ko ibyo dutumiza hanze bikubye 4 ibyo twoherezayo…Wagombye ahubwo kubabarira utu tuganda twa hano tuzabura abaguzi tugafunga, banks zigateza cyamunara imitugo yabo, n’abakozi bacye bakoreshaga bakabura akazi…

      Igitera ibi byose rero ahanini ni ibintu 5 bikomeye:

      1. Policies za Leta zikoze nabi, harimo izijyanye cyane cyane na investment hamwe na taxation;
      2. Utilities zihenze na infrasturcture ziri hasi cyane;
      3. Imiryango Leta y’u Rwanda irimo cyane cyane EAC;
      4. Uburyo bukomeye bwo kugera ku frw ari muri banks;
      5. Ubumenyi buke cyane mu by’inganda n’ubucuruzi (ku ruhande rwa Leta ndetse n’abikorera).

      Abategetsi bose bageze hano baravuga ko ngo ibikorerwa mu Rwanda bihenze, ariko ahubwo bagahisha nkana ko ntabihari; kuko urabona n’umunyamakuru yabuze ibyo afotora. Reka turebe aho byerekeza.

      • Ndemeranya nawe ko ibikorerwa mu Rwanda bikiri bike gusa nabike bihari nta quality ugereranyije nibiva hanze. Gusa ibyo wavuze hari aho bifite ukuri

  • iyi nkuru irashimishije kandi yari ikenewe rwose. Reka rero mbahe igitekerezo cyanjye ku buryo mbona ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda nyagabanuka:
    Mwibuke amateka ya revolution industrielle mu Burayi;dukeneye gukoresha imashini mu byo dukora byose (machinisme) byadufasha gukora byiza byinshi kandi mu gihe gito (production en qualité et en quantité). Ibi bituma ubasha gushyira ku isoko ibintu byinshi kandi byiza maze n’iyo wagurisha kuri make ukunguka;
    Dukeneye abashoramari batagamije inyungu y’uyu munsi gusa ahubwo bareba imbere( usanga umuntu adoda ishati ari uko ahawe commande niyo mpamvu agomba kuguhenda ngo abone amaramuko, nyamara nkanjye iyo ngiye mu isoko kugura ishati y’igitenge mba nifuza ko nahasanga nyinshi zidoze maze ngacagura)kuki abantu batinya gukora za stock ngo abakeneye ibintu basange bihari bitarinze gusaba commande?
    Ku bijyanye n’ubukorikori ndanenga ababaji; usanga bafite design nziza z’ibyo bakora, ariko ntibabinoze neza cyangwa ugasanga bitaringaniye, niyo mpamvu abantu bigurira ibyo hanze
    Ndasaba leta guteganya amahugurwa ahoraho ku bantu bari muri secteur ‘inganda n’ubukorikori kugirango bahuze imyumvire ku byo bakora n’ibikenewe ku isoko.
    Murakoze.

  • Made in Rwanda yahehe ahubwo bayita added value in Rwanda

  • Nagiyeyo nsanga ni udutobe n’utwenda natwo duke duhari. Rwose nyine tuba tukiri hasi kabisa! Ariko ibi degrees(PHD, Eng, Pharm, etc…) mpora numva muri iki gihugu ababifite bazimirira he? Habure n’ukora akagare di! cg ngo ahindure agasanzwe akongereho utundi tuntu!

    Birashoboka ariko ko inganda zose n’abakora ubukorikori bose batamuritse kuko nka Utexrwa sinayibonye! Dukeneye gushyiramo imbaraga!

  • Inganda zihari nyine ni iyo mitobe, gushyira amarangi ku myenda ariko tissue yarakozwe n’abandi, guteranya ibati, matelas…. ariko matiere premiere zaravuye ahandi, habe n’uwakora icyuma narangiza ngo agikoremo igikwasi,reka da, yewe urugendo ruracyari rurerure

Comments are closed.

en_USEnglish