Digiqole ad

EAC: Umurundi L.Mfumukeko asimbuye Richard Sezibera ku buyobozi

 EAC: Umurundi L.Mfumukeko asimbuye Richard Sezibera ku buyobozi

Umurindi Dr. Libérat Mfumukeko watorewe kuyobora EAC.

Mu nama ya 17 ihuza ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) irimo kubera Arusha muri Tanzania, Umurundi Dr. Libérat Mfumukeko yagizwe umunyamabanga mukuru wa w’umuryango asimbura Umunyarwanda Amb.Richard Sezibera.

Umurindi Dr. Libérat Mfumukeko watorewe kuyobora EAC.
Umurindi Dr. Libérat Mfumukeko watorewe kuyobora EAC.

Inama ya 16 ya ya EAC yabereye muri Kenya mu mwaka ushize yari yagize Dr. Libérat Mfumukeko umuyobozi wungirije Richard Sezibera.

Mfumukeko uretse kuba yarabaye umujyanama wihariye wa Perezida Nkurunziza Pierre, mbere yo kungiriza Sezibera yari ayoboye Ikigo cy’u Burundi gishinzwe amazi n’amashanyarazi.

Muri iyi nama kandi, igihugu cya Sudani y’Epfo cyakiriwe mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse isabwa kwihuta mu gushyiraho gahunda n’amategeko azayifasha kugera kubyo ibindi bihugu biri mu muryango bimaze kugeraho mu rwego rwo kwishyira hamwe.

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Ubu noneho Sezibera nosubira Bujumbura tuzomudiha.

    • @ Kamenge

      Ko Sezibera yari yaje kugerageza kubafasha kuva mu kajagari murimo wumva yagaruka gukora iki muri uwo mucafu?

    • Ko bigaragara ko abarundi mutekereza nk’abapfu ubu urabona Sezibere ashishikajwe no kubona uburundi bubamo ibibazo mujye musobanuka

    • Niba uri umurundi muri abasawa kabisa, ubwo wakwiteza imbere ute utekereza gutyo?! Mwarekeye politiki abayihemberwa

    • Urabeshya wivugisha ikirundi ntabwo uriwe! Sezibera uramushakaho iki ko ari umuhanga kandi akaba ajoje neza akazi gakomeye yari ashinwe!
      Satani ikumereye nabi. Ihane!1!

  • Nkurunziza komeza utsinde icyumutwe abo biyise ngo ni CNARED hamwe nabayikoresha baba bagashakabuhake nabandi munyungu zabo.

    • @ Mupenzi

      Keretse niba kwica inzirakarengane aribyo wita gutsindisha imitwe! Bidatinze azabibazwa ariko.

      Ubanze umenye ko ibi by’imyanya muri EAC ari ugusimburana (rotation) ko ntacyo Nkurunziza yakoze kidasanzwe!

      • @Kalisa, nonese wibagiwe babadepite banze kwegura muri EAC bavugako leta ya Nkurunziza batayemera ko atariyo ihagarariye abarundi?

        • @ Matabaro

          Abadepite ntibeguye nyine kuko Nkurunziza n’agatsiko ke nta burenganzira bari bafite bwo kubeguza ngo ni uko batamushyigikiye! Byose rero n’amategeko na procedure bihari ntaho bihuriye n’ibyo bitego by’imitwe bamwe bari kwitirira Nkurunziza.

  • Ariko aba va gashozantambara kuki mwelera KO ibitekerezo byabo bihita?

  • hahaha, mpora mvuga ko Nkurunziza ari umuhanga bakanseka. Bamureke ayobore u Burundi, arashoboye, yaratsinze.

    • Umuhanga se NKURUNZIZA afite n’ubuhe kuba Liberat yabaye S.G ni igitangaza byari bizwi ko S.G agomba kuva i Burundi kuko cyari igihe cyabo.

    • @ manamana

      Nibyo Nkurunziza uwo ni umuhanga mu gukina umupira w’amaguru ndetse akanyuzamo agateresha n’umutwe! Ariko muri politiki we n’ikipe abereye Kapiteni ni Wagadi yo muri Somalia…

    • Ibi nta buhanga bikenera kuko buri gihugu kiraramukirwa kuyobora EAC.

  • Mbe Kalisa we, ko wihaye Nkurunziza ngo azabibazwa ko Kagame atarabibazwa? Nkurunziza se niwe ufite arrest warrant z’abafaransa n’iz’abasipanyoru? cyangwa niwe uregwa n’amaraporo ya lonu yo kurimbura imbaga nka UN mapping report? cyangwa gutegura genocide nk’uko documentary film “RWANDA UNTOLD STORY” ibyerekana? mbere yo kuvuga mujye mubanza mushyire ubwenge kugihe

    • @ semaboyi

      Izo mpapuro uvuga se ko zimaze imyaka n’imyaniko zibuza Kagame gukora no gusinzira? Ndumva ugendera kubyo Abafaransa n’abandi bavuga cyangwa bandika kandi nta gaciro namba bifite. Nkurunziza azabibazwa bidatinze n’Abarundi ari kubikorera kuko bazagera aho babona ko ibyo ba kavantara bandika cyangwa bemerera abantu batekereza nkawe nta gaciro bifite. Lol…

      • Uzarebe ko ejobundi batazazisohora. harya ngo nyuma ya 2017 azayobora? urambabaje, kanguka burakeye.

    • Izo warrant se zibuza Kagame guteza imbere igihugu kandi akajya aho ashatse yemye. Reka nkwibutse ko iya Espagne yateshejwe agaciro nabo ubwabo ikavaho, naho iy’abafaransa sinzi niba inabaho!

  • Imana ikomeze ihe umugisha u Burundi n’abayobozi babwo, ibafashe no gusohoka mubibazo barimo mu mahoro!

  • semaboyi uri umuswa cyane kuba ndetse nturi umusesenguzi cyangwa se ukoreshwa n’amaranga mutima.
    uretse wenda urwango waba wanga PRESIDENT KAGAME naho rwose ni umugabo nyamugabo w’ibikorwa ushoboye kandi usobanutse,ibyondabivuga rwose naho za raporo za ba faransa ntagitangaje bazakora nizirenze ziriya kubwinyungu zabo apana iza banyafurika NKURUNZIZA nawe urebye biba bya murenze kandi ikibazo ni abajyanama afite ba muvanga naho ubundi ntiyari mubi .kandi utirengagije kuyobora abarundi ntibyoroshye.

  • aha ibyo murimo urumva byubaka ?ni amatiku gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish