Digiqole ad

Abatarengeje imyaka 18 n’Abagore muri Rwanda Cycling Cup ya 2016

 Abatarengeje imyaka 18 n’Abagore muri Rwanda Cycling Cup ya 2016

Nsengimana Jean Bosco niwe wegukanye Rwanda Cycling Cup iheruka 2015.

Irushanwa ry’umukino w’amagare mu Rwanda rimara amezi 10 ‘Rwanda Cycling Cup’, ku nshuro ya kabiri rigiye kuba noneho horongewemo amasiganwa y’ingimbi (abatarengeje imyaka 18), n’amasiganwa y’abagore.

Nsengimana Jean Bosco niwe wegukanye Rwanda Cycling Cup iheruka 2015.
Nsengimana Jean Bosco niwe wegukanye Rwanda Cycling Cup iheruka 2015.

Murenzi Emmanuel, Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), yatangarije itangazamakuru ko bazongeramo ibi byiciro mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’ikipe y’igihugu mu bagore, no mu ngimbi.

Inzira zizacamo ‘Rwanda Cycling Cup’ ya 2016

27 Werurwe 2016: Isiganwa ryiswe “Course des Fermiers” rizahaguruka i Kigali ryerekeza i Nyagatare. Ubushize iri siganwa ryegukanywe na Gasore Hategeka.

23 Mata 2016: Isiganwa ryiswe “Kivu Race”, abasiganwa bazava i Muhanga bajya i Rubavu. Ubushize ryari ryatwawe na Areruya Joseph wa ‘Les Amiss Sportif’

14 Gicurasi 2016: Isiganwa ryiswe “Course du Souvenir” rizava i Kigali ryerekeza i Rwamagana. Ubushize ryatwawe na Hadi Janvier utazongera gukina aya marushanwa yo mu Rwanda, kuko yagiye gukina nk’uwabigize muri Bike Aid yo mu Budage.

25 Kamena 2016: Shampiyona y’u Rwanda mu magare (Umuntu ku giti cye asiganwa n’ibihe), izakinirwa mu Karere ka Kicukiro. Uwatwaye iki kiciro ubushize ni Valens Ndayisenga, wakiniraga ‘Les Amiss Sportif’ icyo gihe, uyu nawe ubu ari muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

26 Kamena 2016: Shampiyona y’u Rwanda mu magare basiganwa (Road Race), rizahaguruka i Kigali ryerekeze mu Karere ka Huye. Aka gace mu mwaka ushize kegukanywe na Biziyaremye Joseph.

9 Nyakanga 2016: Isiganwa ryiswe “Race for Culture” rizahaguruka i Nyamagabe, ryerekeze mu Karere ka Nyanza. Muri 2015 iri siganwa ryari ryegukanywe na Hadi Janvier wakiniraga Benediction Club y’i Rubavu.

6 Kanama 2016: Isiganwa ryiswe “Circuit du Nord” rizahaguruka i Rubavu, risorezwe i Musanze, nyuma yo kuzenguruka uduce dutandukanye two muri aka Karere. Iri ubushize ryatwawe na Nsengimana Jean Bosco, ubu utazakina iri rushanwa kuko yagiye muri Bike Aid yo mu Budage gukina nk’uwabigize umwuga.

20 Kanama 2016: Hateganyijwe ‘Tour de Kigali’ izahaguruka i Muhanga, abasiganwa banyure i Kigali, basoreze i Rwamagana. Ni ubwa mbere abasiganwa bazaba banyuze muri iyi nzira. Uwizeye Jean Claude azaba arwana no kwisubiza iyi ‘Tour de Kigali’, dore ko ariwe ufite iya 2015.

23 Ukwakira 2016: Mu gusoza ‘Rwanda Cycling Cup’, bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa abasiganwa bazaturuka hakurya y’ishyamba rya Nyungwe i Rusizi, basoreze i Huye.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare rivuga ko aya masiganwa azafasha abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare ‘Team Rwanda’ gutoranya abakinnyi beza kurusha abandi bazitabira Tour du Rwanda izaba kuva tariki ya 13-20 Ugushyingo 2016.

Rwanda Cycling Cup igarukanye imbaraga.
Rwanda Cycling Cup igarukanye imbaraga.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish