Icyamamare Papa Wemba yaguye kuri Stage i Abidjan

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu (tariki 23 Mata) rishyira ku cyumweru kuri iki cyumweru tariki 24 Mata, icyamamare mu muzika wa Rumba, Umunye-Congo Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba uzwi nka “Papa Wemba” yaguye ku rubyiniro “Stage” mu gitaramo cye cya nyuma ku Isi yakoreye i Abidjan muri Côte d’Ivoire. Papa Wemba wakunzwe mu ndirimbi nyinshi, […]Irambuye

Kamonyi: Inka 217 zaburiwe irengero muri gahunda ya Girinka

UDAHEMUKA Aimable, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yatangaje ko hari inka 217 zagombaga kwiturwa muri gahunda ya Girinka zaburiwe irengero, kubera ko abaturage bagombaga kwitura bagenzi babo bazinyereje. Ibi umuyobozi UDAHEMUKA Aimable yabitangaje mu gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye 21 cyateguwe n’abakozi ba Banki ya Kigali, ku bufatanye na Station ya Kobil. Banki […]Irambuye

New York: U Rwanda rwasinye amasezerano y’i Paris ku mihindagurikire

Kuri uyu wa gatanu, i NewYork ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasinye amasezerano y’i Paris agamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere irimo kugenda itera inkeke abatuye Isi. Aya masezerano yemejwe tariki 12 Ukuboza 2015, ku musozo w’inama ya 21 y’Isi ku mihindagurikire y’ikirere yabereye i Paris; Yumvikanyweho n’ibihugu 196 nyuma y’ibiganiro […]Irambuye

Polisi n’urwego rw’itangazamakuru bariga ku kunoza imikoranire

Kuri uyu wa kane, Polisi y’igihugu, urwego rw’igihugu rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) n’abanyamakuru batangiye amahugurwa y’iminsi itatu agamije kunoza imikoranire hagati y’inzego zombi. Aya mahugurwa nubwo agomba kwiga ku mikoranire ya Polisi n’itangazamakuru, afite intego yo guteza imbere umutekano w’Abanyamakuru bari mukazi kabo. Polisi n’Abanyamakuru ni inzego zikorana umunsi ku wundi, Ibitangazamakuru bivugana kenshi n’inzego za […]Irambuye

Mukeshimana umaze imyaka 8 ari Umumotari arahamagarira abagore gutinyuka imyuga

Mukeshimana Vestine, umubyeyi w’abana bane, nyuma y’imyaka umunani atwara abagenzi kuri Moto kandi bikaba ngo byaramuteje imbere we n’umuryango we, arahamagarira abagore bagenzi be gutinyuka uyu mwuga nabo bakawitabira kuko ngo ari mwiza. Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu, Mukeshimana Vestine utuye mu Karere ka Kicukiro, mu Murege wa Nyaruguru, Akagari ka Kamashashi, yavuze ko akunda […]Irambuye

Kigali: Umubiligikazi ararega Umunyarwanda kumwambura ubutaka ku mahugu

Umubiligikazi Claudette LESCOT watuye mu Rwanda kuva mu 1972, ubu arasaba inzego zinyuranye kucyo yita akarengane yakorewe n’umunyarwanda witwa Cyrille Ndengeyingoma ngo ushaka kumwambura ubutaka mu mahugu. Ndengeyingoma we yavuze ko ntacyo yavuga ku bintu biri mu nkiko. Ubutaka impande zombi zipfa ni inzira isohoka mu gipangu cya Claudette LESCOT n’icya Cyrille Ndengeyingoma bifatanye, biherereye […]Irambuye

Muhanga itsinze Amagaju 4-1, Ombolenga afasha Kiyovu gutsinda Espoir

Kuri uyu wa kabiri, hakinwe imikino y’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, Muhanga inyagira Amagaju FC 4-1, mu gihe Kiyovu Sports yatsinze Espoir igitego 1- 0. Muri uyu mukino, umuzamu w’amagaju Rukundo Protegene bita Tiger, yahawe ikarita itukura, ku ikosa yakoreyakoreyye Bokota Labama. Mu minota 25 ya mbere, Nizigiyimana na Nzigamasabo […]Irambuye

Green Party mu rugamba rwo gusaba kuvugurura itegeko ry’amatora

Kuri uyu wa kabiri, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryashyikirije ubusabe ibiro bya Minisitiri w’Intebe bwo gutangiza umushinga wo kuvugurura itegeko rigenga amatora n’irigenga amashyaka mu Rwanda. Green Party yari yagejeje iki cyifuzo ku Nteko Ishinga Amategeko tariki 10 Gashyantare, ariko tariki 10 Werurwe 2016, ngo Inteko […]Irambuye

RDB yasabye Amahoteli azakira inama ya WEF kugira isuku

Mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) n’amahoteli atandukanye yo mu mujyi wa Kigali azakira inama ya “World Economic Forum (WEF)” kuri uyu wa kabiri, isuku na Serivise nziza ni kimwe mubyibanzweho cyane. Inama ya WEF izabera ku nshuro ya mbere mu Rwanda ku matariki 11-13 Gicurasi 2016, ikazitabirwa n’abantu begera hafafi kuri […]Irambuye

Kwizera Pierro aremeza ko atazongera amasezerano muri Rayon Sports

Umurundi ukina hagati muri Rayon Sports FC, Kwizera Pierro aremeza ko yamaze gufata umwanzura wo kutazongera amasezerano muri Rayon Sports ubwo ayo afite azaba arangiye. Byitezwe ko abakinnyi ba Rayon Sports FC barimo Kwizera Pierro, Tubane James, Irambona Eric, Kanamugire Moses, na Ismaila Diarra barangiza amasezerano mu mpera z’uyu mwaka w’imikino. Nubwo ubuyobozi bwa Rayon […]Irambuye

en_USEnglish