Digiqole ad

Kwizera Pierro aremeza ko atazongera amasezerano muri Rayon Sports

 Kwizera Pierro aremeza ko atazongera amasezerano muri Rayon Sports

Kwizera Pierro afite ibitego bine muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Umurundi ukina hagati muri Rayon Sports FC, Kwizera Pierro aremeza ko yamaze gufata umwanzura wo kutazongera amasezerano muri Rayon Sports ubwo ayo afite azaba arangiye.

Kwizera Pierro afite ibitego bine muri Shampiyona y'uyu mwaka.
Kwizera Pierro afite ibitego bine muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Byitezwe ko abakinnyi ba Rayon Sports FC barimo Kwizera Pierro, Tubane James, Irambona Eric, Kanamugire Moses, na Ismaila Diarra barangiza amasezerano mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatinze kuvugana n’aba bakinnyi ngo kubera ikibazo cy’amikoro, ngo ubu bagiye kwicara n’abatoza, barebe abo bagikeneye, hanyuma baganire nabo uko amasezerano yabo yakongerwa nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier.

Mu kiganiro na Kwizera Pierro w’imyaka 25, yabwiye n’UM– USEKE ko adateganya kwemera ibiganiro na Rayon Sports.

Kwizera Pierro avuga ko kugeza ubu habura amezi macye ngo amasezerano ye arangire, nta muyobozi wa Rayon Sports uramwegera ngo amuvugishe kubyo kongera amasezerano.

Yagize ati “Uyu mwaka w’imikino nurangira nzava muri Rayon Sports. Nta yindi kipe ndabona inshaka, ariko umwanzuro narawufashe. Rayon Sports ni ikipe nziza, ariko nta kundi ngomba kuyivamo muri Nyakanga.”

Kwizera Pierro mu biganiro n'abanyamakuru Rayon Sports ikora mbere y'imikino.
Kwizera Pierro mu biganiro n’abanyamakuru Rayon Sports ikora mbere y’imikino.

Uyu musore amaze gutsinda ibitego bine, anatanga imipira irindwi (7) yavuyemo ibitego muri Shampiyona y’uyu mwaka. Bituma ari umwe mu basore batatu Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo irimo kugenderaho, inyabutatu abafana bise ‘PDD’ (Pierro, Devis na Diarra).

Kwizera Pierro yageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2015, ayisinyira amezi 18. Yayigezemo avuye muri Simba yo muri Tanzania. Bikaba bivugwa ko n’ubundi ashobora gusubira gukina muri Tanzania.

Kwizera Pierro ari mu bamaze gutanga imipira ivamo ibitego myinshi.
Kwizera Pierro ari mu bamaze gutanga imipira ivamo ibitego myinshi.
Kwizera Pierro (23), mu mukino Rayon Sports iherutse gutsinda Marine 3-0.
Kwizera Pierro (23), mu mukino Rayon Sports iherutse gutsinda Marine 3-0.

 

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Akatabuze mu rutoki nii amakoma. Abakinnyi bava mu bantu, kandi inyundo ibacura ntabwo iragimba.Ahubwo ubuyobozi bwa Rayon butangire gutekereza ku musimbura mwiza hakiri kare. Ntihazagire umukinnyi wongera kwigira akaraha kajya he? Gusa ubuyobozi bushya bugerageze kwihutisha gukemura ikibazo cy’amikoro, naho ubundi abakinnyi barahari. Ubuse ugirango ubuyobozi bwa rayon bukoze neza, uburyo rayon iteye bwo, ba Christiano bo ntitwabazana kandi tukabahemba?

  • Nkunda ko hari abantu bazi kwirarira wagirango babigize umwuga! wowejdjd uzi amafaranga Christiano Ronaldo ahembwa? Ikibazo si ukugura abakinnyi, ikibazo ni gushyiraho gahunda yo kubatoza hakiri kare muri za academy.

  • Urashaka kuvuga se ko rayon yayabura iramutse icunzwe neza? Uzige imibare sha!

  • afite ibitego 5: icyo yatsinze Rwamagana Sun rise Mukura Amagaju na Espoir.

  • Ikibazo rayon ihorana ni amikoro kandi gukemuka ndabona byarananiranye!

Comments are closed.

en_USEnglish