Digiqole ad

Kigali: Umubiligikazi ararega Umunyarwanda kumwambura ubutaka ku mahugu

 Kigali: Umubiligikazi ararega Umunyarwanda kumwambura ubutaka ku mahugu

Umubiligikazi Claudette LESCOT watuye mu Rwanda kuva mu 1972, ubu arasaba inzego zinyuranye kucyo yita akarengane yakorewe n’umunyarwanda witwa Cyrille Ndengeyingoma ngo ushaka kumwambura ubutaka mu mahugu. Ndengeyingoma we yavuze ko ntacyo yavuga ku bintu biri mu nkiko.

Ahari imbibe z'ibibanza by'aba bombi.
Aha niho hari imbibi z’ibibanza by’aba bombi.

Ubutaka impande zombi zipfa ni inzira isohoka mu gipangu cya Claudette LESCOT n’icya Cyrille Ndengeyingoma bifatanye, biherereye ahazwi nko mu Kiyovu cy’abakire mu Mudugudu w’Ingenzi, Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Mu ibaruwa (UM– USEKE ufitiye Kopi) yandikiye umugenzuzi w’inkiko agaha Kopi umukuru w’igihugu, inzego z’ubutabera n’izindi nzego zishinzwe kurwanya akarengane mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2016,  LESCOT avuga ko avuga ko uwo bahanganye arimo gukoresha imbaraga afite muri Politiki n’ubutunzi bwe kugira ngo amwambure uburenganzira bwe.

Ibipangu bombi batuyemo byubatswe mu myaka ya 1970, icyo Claudette LESCOT cyubatswe n’ikompanyi yacukuraga amabuye y’agaciro mu Rwanda SOMIRWA, ubwo yasenyukaga kiza kugurishwa uwitwa Immaculee KANTAMATI VERWEV mu cyamunara cyo mu 1986, nyuma y’umwaka umwe mu 1987, nawe akigurisha LESCOT.

Naho igipangu cya Cyrille Ndengeyingoma yakiguze na Ambasade y’Ubusuwisi yagituzagamo abakozi bayo mu mwaka wa 2012.

Mu 1974, ngo habayeho ubwumvikane hagati y’abari batuye mu bibanza  byombi bwo kubakira hamwe inzira bazajya bakoresha binjira cyangwa basohoka, igice kinini cyayo kikaba cyari ku ruhande rwa SOMIRWA.

Mu 1980, ngo habayeho amasezerano (atarashyizweho umukono) afite ku mugereka igishushanyo mbonera cy’iyo nzira, ndetse impande zombi zumvikana kujya ziyikoresha kimwe, aya masezerano yakomeje kugenderwaho n’abatuye muri ibi bibanza byombi. Aya masezerano ariko uruhande rwa Cyrille Ndengeyingoma ntiruyemera.

Hashize imyaka isaga 40, inzira twashushanyijemo akamenyetso k'umukara ikoresha n'ibiipangu byombi.
Mu myaka isaga 40 ishize iyi nzira twashushanyijemo akamenyetso ikoreshwa n’abatuye inyubako ebyiri zitandukanye zirimo imbere, ubu umwe ararega undi wahaje mu 2012 kwiharira iyi nzira.

LESCOT we avuga ko n’ubu Abasuwisi bazi kandi bemera aya masezerano, ndetse ngo banahaye Kopi abantu bose bahataniraga kugura inzu yabo ubwo yashyirwaga mu cyamunara ikaza kugurwa na Cyrille Ndengeyingoma.

Aho igipangu cya SOMIRWA kiguriwe na Claudette LESCOT, yakomeje kubana neza n’Abasuwisi kugera mu 2012 Cyrille Ndengeyingoma aguriye Abasuwisi, ubu akaba arimo kucyubakamo inzu zo guturamo.

Claudette LESCOT mu ibaruwa yandikiye umugenzuzi w’inkiko avuga ko impamvu Cyrille Ndengeyingoma ari gukoresha uko ashoboye ngo inzira yose ayigire iye, ngo ari uko ariyo iriho umuryango usohoka aho ari kubaka inzu z’amacumbi, kandi ikaba yanakoreshwa nka ‘parking’ y’izo nzu.

Mu 2014, Cyrille Ndengeyingoma ngo yafunze iriya nzira, LESCOT n’abamusura babura uko bongera kuhanyura, ndetse ngo ahagarika n’abo LESCOT yoherezaga kuyikoramo isuku.

Ubwo nibwo ikibazo cyaje gutangira kujya mu bayobozi b’inzego z’ibanze ariko nticyabonerwa umuti.

Ubuyobozi bw’Umudugudu w’Ingenzi buvuga ko hashize imyaka ibiri ikibazo cy’aba bombi cyarananiranye, Umudugudu, Akagari,Umurenge n’Akarere bose bagerageje kugikemura biranga.

Urukiko rwaje gutegeka Cyrille Ndengeyingoma gufungura igipangu kugeza ikibazo cyabo bombi kibonewe umuti n’inkiko.

Muri Werurwe 2016, umucamanza Augustin — USENGIMANA yaje kwemeje ko “Ikirego cyatanzwe na LESCOT cyo kuvuga ko ubutaka buriho inzira iri hagati ya Pariseri 1383 na 1384 zihereye mu Mudugudu w’Ingenzi,…ari ubwe nta shingiro gifite. (Urukiko) Rwemeje ko atsinzwe, naho Cyrille Ndengeyingoma atsinze. Rutegetse LESCOT ko agomba kwishyira Cyrille Ndenyingoma Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atandatu (2 600 000 Frw) y’igihembo cya Avoka,…”

Mu ibaruwa yandikiye umugenzuzi mukuru w’inkiko, Umubiligikazi Claudette LESCOT avuga ko iki cyemezo cy’umucamanza cyeguriye Cyrille Ndengeyingoma inzira yose cyamutunguye cyane kuko mbere yo guca urubanza yari yarageze aho ikibazo kiri akibonera ko inzira iri mu rugabano rw’ibibanza byombi.

LESCOT Ati (Cyrille Ndengeyingoma)Yanyibwiriye ko afite amafaranga menshi ntazigera mutsinda. Njye wari ufitiye ikizere ubutabera bw’u Rwanda sinatekerezaga ko bishoboka nkurikije ibimenyetso bihagije nari mfite bisobanura uburenganzira bwanjye.

Ariko umucamanza ukiri muto Augustin — USENGIMANA wo mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yarantunguye cyane mu mwanzuro we weguriye inzira yose Cyrille Ndengeyingoma atitaye ku bihamya bifatika mfite kandi ubwo yazaga ahari ikibazo tariki 15 Gashyantare 2016, Cyrille Ndengeyingoma nawe ubwe yari yanamwiyerekeye ko ahari urufatiro rugabanya ibipangu byombi rwerekana ko inzira bayisangiye.”

Mu ibaruwa ye kandi LESCOT agerekaho ko ngo Cyrille Ndengeyingoma amutera ubwoba ko nakomeza kuburana iriya nzira ngo azamwirukanana n’umukobwa we mu Rwanda, akoresheje imbaraga afite.

Mu rurimi rw'Igifaransa LESCOT yanditsemo ibaruwa ye.
Mu rurimi rw’Igifaransa LESCOT yanditsemo ibaruwa ye.

LESCOT ubu uri mu bujurire, asaba ko hakongera gupimwa ubuso bw’ibibanza byombi, bigakorwa hifashishijwe ibipimo byo mu 1974, hakifashishwa kandi ikoranabuhanga rya “Google map”, kandi bigakorwa n’abanyamwuga bigenga kuko ngo ibipimo by’ishami ry’ubutaka ry’Akarere ka Nyarugenge atabyizeye kuko Cyrille Ndengeyingoma ari muri Komisiyo y’Ubutaka y’Akarere, kandi basabye Akarere kumukuramo kuri iki kibazo ntikabikore.

Mu igereranya bashyikirije urukiko, LESCOT n’umwunganizi we mu mategeko bagaragaza ko ugereranyije ibipimo by’ubutaka ibibanza byombi byari bifite mu 1974, uyu munsi ngo ikibanza cya Cyrille Ndengeyingoma kimaze kwiyongeraho M2 108.143 mu buryo budasobanutse.

Cyrille Ndengeyingoma uvugwa muri iki kibazo yahaye Umuseke umunsi wo guhura nawe tariki 19 Mata 2016 ngo avuge kubyo Claudette LESCOT amurega ariko umunsi ugeze atwoherereza ubutumwa bugufi bugira buti “Kuva ikibazo kiri mu Rukiko ndumva ntacyo nabivugaho…Urakoze kandi akazi keza.”

Igipangu kirimo inzira impande zombi zipfa.
Igipangu kirimo inzira impande zombi zipfa.

UM– USEKE.RW

57 Comments

  • uwo munyamahanga mumwirukane atsindwe atahe iwe muli BELGIUM.Ubundi se yaje gukora iki mu RWANDA?

    • hari ibintu nsoma nkagira ngo.ndi kurota ariko umuntu.ashyigikira akerengane ngo atahe ajye iwabo ? nizere ko uba wivugira ariko uramutse ariko utekereza uri kwisi uzabona icyo akarengane cg kuzizwa ko uri umunyamahanga bivugwa. arenganurwe ahabwe ubutabera bumubereye ntekereza ko uretse nu Rwanda twakabaye twifuza isi izira akarengane nihohoterwa rishingiye kukuba akurusha imbaraga izo arizo zose.

    • EH? NTIBYOROSHYE.
      GUSA URIYA MUGABO MUHERUKA AGENDERA MURI JEEP BENZ (CROSS COUNTRY), UMUGABO UFITE ISUKU, MUREMURE, KANDI UHUMURA! UWO MUBILIGIKAZI WE NTABWO MUZI PE!

    • Iki kifuzo cyawe kirahubukiwe…ngo bamwirukane? u Rwanda se rugendera kuri xenophobia? abantu ni magirirane kandi na Belgique hatuye Abanyarwanda benshi. Ahubwo niba koko ubutabera bwacu buzwiho kutabogama, nibasuzume ubujurire bwe bashingiye ku bimenyetso, niba anatsinzwe kandi na bwo bibe ibimenyetso aho kuba ikimenyane na ruswa

    • Mukakigeli, Urahubutse cyane, watekereje ari wowe uri mu mahanga bakabigukorera, wagira amahoro. Ubutabera nibukore akazi bushinzwe kuwo ari we wese ubusanze.

    • Ufite imyaka ingahe ?

      • Mukakigeli biriya afite imyaka y’ubukure ra ?

        • yifitiy’ubwenge bucuramye, elle est vide muri we. Ne perd pas ton temps sur elle.

    • sinagutuka aliko ngeenekereje mu Kinyarwanda kiza nakwita injiji. Urababaje kurusha inkuru ubwayo. Ukeneye ingando, ikakuvanamo ingengabitekerezo nkizo mbi.
      Puuu

    • Wowe M.KIGELI, Abanyarwanda se batuye mu Bubiligi bo bagiye gukoray’iki? Afite uburenganzira nk’ubw’undi muturaRda wese nkuko n’abanyu bari mu Bubiligi bafite babaha uburenganzira bwabo. Mwagiye muvuga ibizima. Umutu wese aho yagiye gushaka amahahiro/imibereho agahirwa cg akahagirira amahoro iho iwabo. Iisi niy’abantu bose, uwumva haraho yajya akaronka cga akabaho kurusha aho yavukiye niho hazima. Ntamupaka rero. Il faut que cette Belge ait la vraie justice et je lui encourage de poursuivre le chemin de la justice pour que la vérité se sache!!! Kuki se umunyamahanga agomba kubangamirwa? Kumunyegihugu abangamiwe ça va, ibibi birarutana.

    • Eh nkawe koko uvuga ngo bamwirukane uri muzima? azira iki se? ahubwo niba arengana niba murenganure mumaguru mashya. nta muntu ukwiye kurenganywa ngo nuko ari umunyamahanga.

    • @ Mukakigeli,
      Wakwitonze ko nabayobora u Rwanda murikigihe, babaye mumahanga imyaka myinshyi,kandiko batirukanwe. Ndahamya ko iyo bazakwirukanwa batarikugera ahobageze ubu.

    • Tekereza neza mbere yo kuvuga kumwirukana se bije kuko ari munkiko afite ibyo aburanayo kuko icyo yaregeye ni ukubona inzira reka rero inkiko zikore akazi kazo bayimuhe cg bayimwime ariko gutaha byo ni ibyifuzo byawe personnel

    • Yewega Mukakigeri!
      Hinduka muvandimwe utazagwirwa n’ijuru

  • Bamwirikane kuko ubutabera bwacu buraboneye!!!! kabisa!! ubwo na Belgique yirukanye Abanyarwabda bariyo se????? Rwanda we!!!

    • Ishyire mu kibanza cye, maze ubone kwandika.

  • Ariko ntiyatsindirwa ko ari umunyamahanga ngo yirukanwe ahubwo yatsindwa mu gihe uburenganzira aburana nta shingiro bwaba bufite imbere y’amategeko.

  • hakurikizwe icyo amategeko ateganya. nta kindi gikiranura abantu uretse amategeko. Bagiye bayakurikiza isi yazamo amahoro.

    • Ko wibagiwe se kuvuga ko n’abakoresha ayo mategeko bagiye bayakoresha neza batarimanganya abaturage Isi yazamo amahoro.

  • Icyo nemera ni uko Abanyarwanda dufite umuco mubi wo kurengera ubutaka bwabo tuba duhuje imbibi!Mu byaro imanza nyinshi usanga araho zishingiye!Ntibyantangaza rero na Nkuriyingoma ako kageso agafite!

  • Ruriya rubanza ni urucabana. Byonyine birahagije kugereranya ubuso bwa biriya bibanza kuva 1974.Niba ubucamanza budashobora guca urubanza rworoshye kuriya urumva rwaca imanza zikomeye gute? Bategereje ko Kagamé azasura uriya mudugudu agacyemura ikibazo? Uriya Mukakigeli we arashaka gukora abantu mujisho (provocation!).Amategeko agomba gukurikizwa ku batuye u Rwanda bose hatitawe ku ruhu, ku butunzi, ku burebure….

  • Ariko niba ibyo umubiligi avuga aribyo, nibamurenganure, abacamanza bacu nabo bageze aho kudusebya rwose nizere ko atahawe ruswa ngo yirengagize ukuri byaba bibabaje!!

  • Mbere yo kuvuga tujye tumanza gutekereza sibyiza ko umuntu yarengana ngo nuko ari iki nibabikurikirane babakiranure hatitawe ko uyu ari umunyamahanga cg ari umunyarwanda

  • Ndengeyingoma ambabarire nari namwise Nkuriyingoma!

  • Muri Karongi ho uwitwa SIMARINKA MUZEHE utuye Wakasilika Gatwaro mu kaagari ka Kibuye umurengw wa Bwishyura ahuguza uwo ashatse imirima n’iya leta yarayigaruriye wavuga akakubwira ngo no gupfa wapfa amaze kumenesha abantu benshi yitwaje ruswa aha abayobozi bose baho. abunzi ntacyo bavuze imbere ye. niba President ariwe uzagomba guhaguruka ntawamenya. Muratabare bayobozi bashya ba Karongi bitazababuza umugati!

  • Cirille rwose ntugakunde ubutaka ngo ukabye, ubutaka, ibyondo? ibi byo kuduhambamo? ndi wowe rwose nareka uyu muzungu nawe akiberaho?????? wagirango uliya mutulirwa wawe uzawujyana mw’ijuru! sigaho! urenganure uwo muzungu nawe yibereho.
    aho hantu ndahazi kuva cyera iliya nzira yali ihali, none Siliro arayibohoje da!! nta kundi muzungu mwiza, zinga akarago witahire i Bruxelles! ndabizi ntuzamutsinda n’imishandiko y’amadollars abitse.

  • Ruroroshye kuruca. Gusa impamvu uyu mugabo yifitiye confidence nuko bishobikako fiche cadastrale zavuba bamushyiriyeho nuwo muhanda.

    Ariko byasubirwamo, leta nayo iribeshya.
    I believe ko niba harimo akarengane, kwa PK ntikazakora, so uyu muzungu azamutsinda.

    Umuntu wese akwiye ubutabera buboneye.

  • Uyu witwa MUKAKIGELI niba agikomeza gukurikira namugira inama yo kujya abanza gutdkereza mbere yo kuvuga cg kwandika.Igitekerezo atanze nta muntu ufite ubwenge watinyuka kukigeza ku kandi.Yihangane yongere yandike asaba imbabazi biraba ari byiza.Kandi urwango rw’ikiremwa nkawe rumurimo Imana irumuranduremo Burundu.Murakoze.

  • Mukagigeli afite ingenga bitekerezo,ahubwo akeneye ingando.esubwo uzi ejo uzaburihe?uwakugeza muri Zambian ngubone ibyo barimo kudukorera.

  • Uyu mugabo biragaragara kwari guhuguza yitwaje imbaraga namafaranga afite.

  • Ariko uyu mugabo cyrille agira amahane! Nigeze guparika kuri cloture ya white horse imbere ya ecole belge araza arantuka ngo naparitse mu kibanza cye! Nti hano ariko ni ku muhanda ntabwo ari parcelle yawe. Aratomboka tubwirana nabi arangije arambwira ngo uziko nakurasa??? Narumiwe kubona umusuvuli ufite imbunda akanakangisha kurasa abantu. Imodoka nayikuyeho kuko nibazaga ko nyisize nagaruka ngasanga yayimennye ikirahure. Ariko nababajwe n’imyitwarire y’umusaza ukwiye kuba ari inyangamuyagayo none nyumvira ibindi!!!

    • ceceka uyu mugabo afite ubwiyemezi budasanzwe sinzi imbaraga Leta yamwambitse zituma asuzugura abantu bose!uwakwereka ukuntu ahabura abakozi b’Umujyi

  • Muraho basomyi? Ngaye cyane umuntu wavuze ngo umubiligi bamwirukane asubire iwabo. Ese yumva ibi bikorewe abanyarwanda bose baba hanze yabyishimira? Kuba mu Rwanda uri umunyamahanga se ntibyemewe? Igi gitekerezo kirimo ubwenge buke n’irondaruhu

  • Ariko ni uko abantu bandika batabanje gusoma neza ngo basobanukirwe, birumvikana ko mu ntangiriro muri za 1970 ubwo butaka bwakoreshwaga mu bwumvikane hagati y’abari bahatunze icyo gihe. Ikibazo kibaye nyuma abahaguze nyuma bananiwe kumvikana kandi koko muri iyi nyandiko biragaragara ko iyo nzira iri aho Cyrille yaguze, bivuze ngo harasabwa ko abo bombi bafashwa gukomeza kumvikana, ariko ubundi mu mategeko ubwumvikane (social) wagiranye n’umuntu ntabwo buri “binding” ku uguze aho hantu, keretse iyo mu gihe cyo kugura abyemeye ko azakomeza kubahiriza ubwo bwumvikane (Iki nkeka ko aricyo cyikrengagijwe igihe baguraga/bagurisha)

    Ariko na none rero, niba nta handi haboneka inzira yinjira kwa Lescot, uwo Cyrille yagombye guhatirwa n’ubucamanza gutanga inzira (ikwiye) yo kugirango Lescot abone uko agera ku nzu ye. Iki ni nacyo umucamanza wa mbere atakoze, ariko ubundi biragaragara ko yaciye urubanza neza, gusa akirengagiza aspect social yarwo. Rwose ibi ntibisaba ko President Kagame abizamo nka President, keretse ahisemo kujya kubakiranura nk’umuturanyi.

    Uyu muzngu nagabanye amarangamutima, agaragarize ubucamanza ingingo zimurenganura, zerekana ko koko ubutaka iyo nzira irimo ari ubwe, hanyuma niba atari ubwe asabe ko Cyrille ahatirwa gutanaga inzira, kandi birashoboka.

  • Erega sigitangaza, umuntu nkuyu kuvakera ibigoryi byabagaho ,( idiots) uwo numwana wa shitani wa uronda uruhu, ironda koko nkibyabyaye kubatutsi my Rwatubyaye bamvurwa ibyabo babata muri Nyabarongo NGO basubire iwabo muri Ethiopia Abisiniya. narenganurwe

  • @Samson, n’ubudi arisabira inzira, n’ubwo yarihari ariko harushaka kuyegeka kubutaka bwe ngo iyo nzira iburiremo. Niyo mpamvu asobanura ko inzira yari ihari ariko barayitwara arinabyo byatumye yiyambaza inkiko, niba bishoboka. Ubundi se abacamanza batirengagije, nigute umuntu yatura nkahariya atagira inzira yimodoka? Mu Kiyovu cy’abakire kweli? Atinjiza imodoka iwe, makambo ya soni penza!!! Logiquement agomba kubona inzira ijya iwe. Basubizeho iriya yariho. kdi niyo yari kuba itaririho, hariya hantu ni ngombwa inzira y’imodoka. Tujye tureka guca ukuri kuruhande dore ko dukabya.

    • Iki kibazo ndabizi. Mu byukuri uyu Lescot nta sana inzira, ahubwo 95% by iriya nzira biba rites mu cyi banza cye. Rwose uje mu Karere ka Nyarugenge ku malaria wabibona kanditse no kubyangombwa by ubutaka byabo byombi niko bimeze. Ahubwo Cyrille Ndengeyingoma n’umugabo w’umunyagitugu Cyane ukunda kuvugana ubwirasi agakangisha kash cyane. Akunda kurata Ko akinana na Perezida Kagame tennis natekereje kudusebereza intwari.

      Ubutabera buzakomeza akazi kabwo ariko……Cyrille Ni danger Ni ukumwitondera aracengera cyane.

  • Uwo mugabo Cyrille ngirango ntazi ko isi idasakaye agomba kwicisha bugufi akumvikana n’umuturanyi kuko n’umuzimyamuriro.Uwo mu Biligi nibamurenganure kandi nizere ko ubucamanza buzabikemura budafifitse si non ntaho twaba tugana hari abantu baba bacyitwaza ngo bafite amafaranga n’ibindi byibahiro.

  • cyrille! wameneye imodoka ibirahure harimo umwana wanjye ! ngo nta parking iri imbere ya ecole internationale le Faon kiyovu.ewana iyo muvuga ibyo kweri muransetsa no kwizera abanyarwanda hari benecyo ahari.le jour yitabye urukiko muzambwire nanjye njyeyo.

    • Koko harabantu barihejuru yamategeko muri gihugu kbs.

  • Uyu mucamanza Augustin Usengimana nawe ni ukumwitondera. Abantu ‘k’aba nibo nahora basubiza igihugu inyuma. Bavuga ko ruswa imunga société nk’imungu mu giti ,abantu bamwe ntibabibone . Uru ni urugero rukwiye gutangwa mu amashuri.

  • Umucamanza uc,urubanza abera kuburyo buharanir,inyuguze,Nawe abakwiliye gukurikiranwa,kugirang,uwo muco ucike.Kuko abantu nkaba baratwicir,Igihugu (Kwici Itegeko irizi ubukwiriye guhanwa by,intanga rugero)

  • Nkuko benshi babivuze, Mukakigeli yanditse ahubutse, kuko Igihugu ni ikigendwa, abaturarwanda nabo bafite uburenganzira nk’ubwa Abanyarwanda iyo nta mategeko bishe! Uriya Mubiligikazi akwiye kubona uburenganzira bwe, cyane ko ari muri kiriya kibanza kuva muri 1974!Cyrille nawe akwiye gushyira mu gaciro akamenya ko umuturanyi ari nk’umuvandimwe, kandi ko ntawe uhitamo uwo baturana. Ubutabera nabwo bukwiye gukurikiza amategeko bukareka kubangama nkuko Samson abivuga. Biriya bibanza bifite fiches cadastrales, nibazishake bavuge uko amategeko abiteganya bashingiye ku itegeko rya “mitoyenneté” kuko rihari kandi rirasobanutse. Naho ubundi,umuntu yakwibaza icyo abakora muri izo nzego z’Ubutabera bahemberwa, niba imanza zose zizajya zigomba kugera kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo zirangizwe, kandi zarashyiriweho kumufasha gukemura ibibazo by’Abaturage! Tugire amahoro.

  • Nkuko benshi babivuze, Mukakigeli yanditse ahubutse, kuko Igihugu ni ikigendwa, abaturarwanda nabo bafite uburenganzira nk’ubwa Abanyarwanda iyo nta mategeko bishe! Uriya Mubiligikazi akwiye kubona uburenganzira bwe, cyane ko ari muri kiriya kibanza kuva muri 1974!Cyrille nawe akwiye gushyira mu gaciro akamenya ko umuturanyi ari nk’umuvandimwe, kandi ko ntawe uhitamo uwo baturana. Ubutabera nabwo bukwiye gukurikiza amategeko bukareka kubogama ku mpamvu z’inyungu bwite z’Umucamanza, nkuko Samson abivuga. Biriya bibanza bifite fiches cadastrales, nibazishake bavuge uko amategeko abiteganya bashingiye ku itegeko rya “mitoyenneté” kuko rihari kandi rirasobanutse. Naho ubundi,umuntu yakwibaza icyo abakora muri izo nzego z’Ubutabera bahemberwa, niba imanza zose zizajya zigomba kugera kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugira ngo zirangizwe, kandi zarashyiriweho kumufasha gukemura ibibazo by’Abaturage! Tugire amahoro.

  • Uwo muvandimwe narenganurwe byihuse. Abanyagitugu ntibagashake kuduhera igihugu isura mbi.Ariko iby’iyisi ntibikwiye kuducumuza kuko hirya y’ibyo turebesha amaso hari aho imbaraga, imbunda, amafaranga bitazabasha gukoreshwa.

  • IKINTU MAZE KUBONA NI UKO MU RWANDA ABANTU B’IBIKABYO, BAKANGATA, BARATA UBUSA NDUZI KO ARI UBUSA, BARWAYE INDWARA NITA LA FOLIE DES GRANDEURS, BARANGIZA NABI.INGERO NI NYINSHI CYANE, KANDI UGASANGA BAHEMUKIYE N’ABANA BABO, NDETSE N’IMIRYANGO YABO.

  • YOO0!!!no mu Kiyovu cy’abakire se haba igitugu no guhuguza rwose abacamanza nibakurikirane bagendere ku kuri maze bace urubanza rutabera nta amarangamutima igitugu amafaranga n’ibindi…rwose ndinginze muheshe isura nziza igihugu cyacu

  • SINIBAZA UMUNTU USHYIGIKIRA AKARENGANE AHO YABA AGANA KUGEZA UBU .

  • ko uno mugabo abenshi bamuvuga nabi igitugu se? aruta se ba RUNAKA….. benshi bari ku ibere nacishe make bucya bwitwa ejo!

  • MUKAKIGELI

    URI UMUNYARWANDA? NINA URIWE UKWIYE GUTOZWA UKABA INTORE, BURIYA NAWE NGO UTANZE IBITEKEREZO!

    JYA WUBAHA UMUNTU KUKO ABAHO NKAWE, KANDI NIBA AHARANIRA UBURENGANZIRA BWE MUREKE UBWO WABA ITANIYE HE NABASAHURA IMITUNGO Y’Abene wanyu imahanga!

    Uyuunyamahanga nahabwe ubutabera

  • @Bosco, kuki yakumeneye parebrise ukicecekera none ukaba uje gutura agahinda ku museke.com ? Uwo mutype Cyrille ko ubanza aribwo akijya gutura mu Kiyovu ra ?

    Buriya ntajya amenya amateka, Kandt washinze Kiyovu ntabwo yigeze ayiraga abana be yaragiye arayisiga, President Kayibanda wasije iyo mihanda ubu n’umurambo we ni bake bazi aho uri, President Habyarimana wacyubatse akagitera ibiti, umurambo we wabaye ivu, imihanda yitiriwe abantu nka ba depute Kamuzinzi ubu yahawe andi mazina ntiwanmenya ko yahigeze, amazu yari yubatsemo yarashenywe cg ubu afite banyirayo bandi bandi, President Kagame wakizanyemo isuku, akanagishyiraho cloture nawe hari inzira nkeya yasigajemo zituma umuntu ashobora gutemberamo…Aba bose mvuze haruguru bari bakomeye sana, banafite amafaranga menshi cyane.

    None iyi mana yitwa Cyrille kuki itajya ibaza amateka ? Yagombye guhera kuri uwo Lescot wakuranye na Kiyovu akamuvungurira ku mateka maze akamenya ko “ibihe biha ibindi ari mwungeri wa Nyankaka”

  • rekereka ahubwo uwomugabo nacishe make kuko nibitara menyekanye biraje bimenyekane ….nakomeze yivemo aburana metro care imwe …ariko no mumashuri bize bakagombye gusubirayo bakigishwa no kunyurwa nutwo baronse batandavuye

  • umuntu aburana amahugu ngonuko ari umuyobozi ubwosuwo yageziki kubanyagihugu arenganya nabo baturanye natangange inzira bihitire yegupfa ubusa napfase uzabujyana yewe isi irikoreye

  • uwomugabo aratsirwa iyonioruswa yatanze duhora twamagana mugihugu muzehewacu nizereko ibaruwa yayibonye bizakemuka umusaza yanga akarengane uwomugabo araryarimenge arkondibaza umuntuwejobundi niwe ugiyekwimana inzira ayima uhasaziye nareke kwigaragaza ukwari

  • Wenda reka mukakigeli we tumureke niko ubwenge bwe bumubeshya. Ariko jyewe haricyo ntabonye, umucamanza yaciye urubanza ashingiye kuki? Bitaribyo byaba bishimangiye byabindi transparency yirirwa ivuga. Icyo mpamya neza nuko ruswa isigaye cyane cyane mubutabera, muri Rwanda revenue (RRA) no muri police ariko ho ntibigikabije.

  • Nyuma yo gusoma inkuru ivuga ku kibazo kiri hagati ya Claudette LESCOT Cyrille Ndengeyingoma ubu usanga mu binyamakuru bibiri (2);RUGALI ndetse n’UM– USEKE,nsesenguye neza mbona ko uretse ko itangazamakuru imitangarize y’inkuru bikiri ikibazo cy’ingutu cyane kubera ubushobozi buke bwo kutagira amafaranga ahagije ariko cyabe cyane riracyanafite ibibazo biremereye cyane mu mitarire y’inkuru , mu mitunganyirize y’inkuru ku buryo ubona ari uruvange ry’uburyo bwo gucumbura ndetse no gukora ubuvugizi ariko hakanigerekaho kuba ubona rinashaka kurengera rigashaka gukora akazi gashinzwe inkiko zo mu Rwanda.

    Ikibazo kiri hagati ya Claudette LESCOT na Cyrille Ndengeyingomaya ni ikibazo gikeneye abanyamakuru bacukucumbura kandi bakanacukumburana ubushishozi ndetse no kubahiriza ukuri kurusha kubogama kuko imbere y’inyungu ziri hagati y’abantu babiri hakenewe ubutabera buhamye pe kurenza amarangamutima.

    Ntarugera François

  • Ndengeyingoma Cyrille yaravogerewe araceceka
    Nkuko nabisobanuye mu nyandiko yanjye kandi nkaba nizera ko imaze gusomwa n’abasomyi benshi kandi nabo bishoboka ko baba bakeneye ibisobanuro bisobanutse, ikibazo cyagejejwe mu itangazamakuru cyane cyane mu Kinyamakuru Rugali ndetse n’Umuseke.rw byombi byagaragaje uyu mugabo yahemutse nkuko bigaragarira mu nyito z’ibinyamakuru banditsemo. Ariko ,nkuko mfite uburenganzira mpabwa n’itegeko nk’undi munyarwanda wese , nagerageje gushakisha ukuntu nakwivana muri urwo rujijo rwatewe n’imitarire ndetse n’imitunganyirize y’inkuru nza gusanga ko ahubwo uregwa kuba yarabaye umunyamahugu nkuko byanditswe mu kinyamakuru Umuseke ndetse akanaregwa ihohotera, igihugu cyidashyikiye na gato yarahohotewe ndetse akanavogerwa n’itangazamakuru ryahurujwe n’uwamuregaga kandi urukiko rwari rwarangije kumugira umwere imbere y’ikirego yaregwaga! Kuki Claudette Lescott nyuma yo guhuruza itangazamakuru ataryeretse ko nta burenganzira agifite ku nzira yaregeraga agahitamo gukoresha itangazamakuru amafuti yo kuvogera urugo rw’umuntu adahari? Kuki Claudette Lescott atekereza ko ibaruwa yandikiye umugenzuzi w’inkiko( Inspector)kuya 04/04/2016 irangiza urubanza yari yatsinzwemo kuya 10/03/2016? Si ukwivanga mu mikorere y’ibyo binyamakuru ; ariko kuki abanyamakuru nyuma yo kubona amakuru aturutse kuwabatumiye , bamaze kuvugana na NDENGEYINGOMA Cyrille akabaha umunsi batategereje nibura iminsi 13 y’icyunamo bagahita bandika ibyo banditse bitanatesha agaciro izina rye gusa , ahubwo nabo ubwabo ndetse bakanagerekaho n’umukuru w’igihugu bamushinja ibinyoma?

    Njye simbona impamvu inzego zishinzwe yaba ri ugiuhwitura , kurengera abanyamakuru ndetse n’imbaraga ziduha ubumenyi icyo izo mbaraga zikoresherezwa!

    Muzansobanurire rwose

    Ntarugera François

Comments are closed.

en_USEnglish