Rusizi: Gitifu wa Muganza n’abandi 3 batawe muri yombi bazira

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, mu Karere ka Rusizi Muhirwa Philippe n’abandi bakozi babiri ku rwego rw’Umurenge batawe muri yombi bazira kunyereza amafaranga yari agenewe abatishoboye barokotse muri Jenoside muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa yabwiye UM– USEKE ko Muhirwa Philippe afunze […]Irambuye

Abahanzi bahatanira PGGSS VI bahaye Mutuelle de Santé abantu 1000

Kuri uyu wa kane, abahanzi bahatanira Primus Guma Guma Super Star ya gatandatu (PGGSSVI) bafashije abaturage batishoboye bo mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro bishyurira abagera ku 1 000 ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé). Aba bahanzi batanze Miliyoni eshatu (3 000 000) z’amafaranga y’u Rwanda, zizishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage […]Irambuye

Mu bujurire, Urukiko Rukuru rutegetse ko Dr Rose Mukankomeje afungurwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Urukiko rukuru rwatesheje agaciro umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge wategekaga ko Dr Rose Mukankomeje afungwa iminsi 30 y’agateganyo, maze rutegeka ko arekurwa akaburana ari hanze. Tariki ya 01 Mata, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera rwari rwakatiye Dr Rose Mukankomeje wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije “REMA” […]Irambuye

Ngoma: Abahinzi barishimira ubumenyi bahawe mu guhinga urutoki n’imyumbati

Abahinzi bo mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda barashima amashuri y’abahinzi mu murima  kubera ubumenyi yabahaye bwabafashije mu kumenya guhangana n’indwara zari zaribasiye ibihingwa nk’insina n’imyumbati. IAMU ni impine ivuga Ishuri ry’Abahinzi mu Murima. Abashinzwe ubuhinzi mu karere bavuga ko uretse gufasha abahinzi mu kurwanya icyatera uburwayi mu bihingwa byabo, aya mashuri ngo […]Irambuye

Karongi: Abarokotse barasaba ko inzibutso n’inzu 59 bubakiwe mu 1999

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye mu Murenge wa Ruganda, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ubuyobozi kwita ku nzibutso, no gusana inzu zenda kugwa ku bacitse ku icumu. Urwibutso rwo mu Murenge wa Ruganda aho uyu muhango wabereye ruteye inkenke, dore ko imibiri irenga ibihumbi 15 irushyinguyemo iri mu mva z’ibitaka zidakoteye na Sima. […]Irambuye

Team Rwanda: Batandatu (6) bitabiriye Tour of Eritrea

Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata 2016, abakinnyi batandatu b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare “Team Rwanda” yitabiriye isiganwa rizenguruka igihugu cya Eritrea. Abakinnyi bagiye kwitabira iri rushanwa ni Patrick Byukusenge, Camera Hakuzimana, Joseph Areruya, Ephrem Tuyushime, Jean Claude Uwizeye na Samuel Mugisha berekeje i Asmala muri Eritrea, bayobowe n’umutoza wabo, akaba n’umuyobozi wa […]Irambuye

Rusizi: Ushinzwe ubworozi mu Karere yatawe muri yombi na Polisi

Ku gicamunsi cyo kuwa 13 Mata 2016, nibwo Niyonsaba Oscar ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi na Polisi,akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka zo guha abaturage muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Niyonsaba Oscar ubu afungiye kuri Station ya Kamembe, mu Karere ka Rusizi, akekwaho kunyereza amafaranga yagenewe kugura inka zagombaga guhabwa […]Irambuye

Kwibuka22: Rayon Sports FC yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Rayon Sports FC yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, rwo ku gisozi, mu Karere ka Gasabo. Abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo ibihumbi by’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abakinnyi ba Rayon Sports batambagijwe ibice bitatu bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Abakinnyi […]Irambuye

Abavoka ba Munyagishari bahawe iminsi 6 n’amafrw nk’ayahabwa ‘Direteur Général’

Kuri uyu wa 13 Mata, mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bukurikiranyemo Munyagishari Bernard ibyaha bya Jenoside, Umucamanza yemeje ko iperereza ryasabwe gukorwa n’abunganira uregwa rifite agaciro, gusa atesha agaciro Miliyoni 12 bari basabye bityo ategeka ko bagomba guhabwa ibigenerwa abayobozi bakuru (Directeur Général’) b’ibigo bya Leta. Iminsi 30 bari basabye, Umucamanza yategetse ko bahawe […]Irambuye

en_USEnglish