Digiqole ad

Muhanga itsinze Amagaju 4-1, Ombolenga afasha Kiyovu gutsinda Espoir

 Muhanga itsinze Amagaju 4-1, Ombolenga afasha Kiyovu gutsinda Espoir

Kuri uyu wa kabiri, hakinwe imikino y’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, Muhanga inyagira Amagaju FC 4-1, mu gihe Kiyovu Sports yatsinze Espoir igitego 1- 0.

Rutahizamu wa AS Muhanga Bokota utaragira amahirwe yo gutsinda ibitego nk'uko yamye abitsinda.
Rutahizamu wa AS Muhanga Bokota utaragira amahirwe yo gutsinda ibitego nk’uko yamye abitsinda.

Muri uyu mukino, umuzamu w’amagaju Rukundo Protegene bita Tiger, yahawe ikarita itukura, ku ikosa yakoreyakoreyye Bokota Labama.

Mu minota 25 ya mbere, Nizigiyimana na Nzigamasabo Ibrahim bari bamaze gufungura amazamu. Kalisa Majoro yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Hategekimana Bonaventure bita Gangi, wanatsinze umupira wavuyemo igitego cya kane cya Muhanga.

Igitego cy’impozamarira cy’Amagaju y’umutoza Bekeni, cyatsinzwe na Ndizeye Innocent.

Mu wundi mukino, Kiyovu Sports ku Mumena yatsinze Espoir FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Fitina Ombolenga. Nubwo Kiyovu Sports yatsinze, yagumye ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota 29 inganya na As Kigali, yo izahura na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu.

Umunsi wa 17 wa Shampiyona

Kuwa Kabiri

AS Muhanga 4-1 Amagaju FC;
Kiyovu SC 1-0 Espoir FC (Omborenga Fitina).

Kuwa Gatatu

Bugesera FC irakira Police FC, i Nyamata;
Mukura VS irakira APR FC, i Huye;
Etincelles irakira Rwamagana City, kuri Stade Umuganda;
Gicumbi FC irakira Musanze FC, i Gicumbi;
AS Kigali irakira Rayon Sports, i Nyamirambo;
Sunrise FC irakira Marines FC, i Rwamagana.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • mumbwire.iyo bagira undi muzamu bakamusimbuza umukinnyi yahagarara mwizamu agakora imirimo yumuzamu?

  • mb . Mumategeko yumupira wamaguru iyo umuzamu ahawe ikarita yumutuku ikipe idafite umuzamu wo kumusimbuza icyo gihe bafata umukinnyi warusanzwe ari mukibuga; ariko basanzwe bazi ko azi iza mu akamusimbura. UBWO NYINE BASIGARA ari abakinyi 9 MUKIBUGA. iyo bagize umwaku bakagira undi baha ikarita yumutuku mubari mukibuga ; umupira urahagarikwa kuko ntabwo foot ikinwa nabakinnyi 7. NGAYO NGUKO.

  • AS MUHANGA TURABAKUNDA…..COURAGE.Bogota kamana we erega aranashaje….hahah.na gangi arashaje.gusa bafite experience.

  • Uwamaliya beatrice mayor mushya rwose Imana ijye imuha umugisha mbona ak7nda akazi pe.umuntu wumudame usura team mbere ya match kweli….we lv you s mch.natwe abanyamuhanga tutahatuye tugomba kuzashaka uko twajya tubatera inkunga.muzasha uko mwashyiraho acct yabafana ba muhanga.

  • Good job. Mais, Mugiye mushyiraho urutonde uko amakipe ahagaze nyuma ya buri mukino; byaba byiza. Mrc.

Comments are closed.

en_USEnglish