Mukeshimana umaze imyaka 8 ari Umumotari arahamagarira abagore gutinyuka imyuga yose
Mukeshimana Vestine, umubyeyi w’abana bane, nyuma y’imyaka umunani atwara abagenzi kuri Moto kandi bikaba ngo byaramuteje imbere we n’umuryango we, arahamagarira abagore bagenzi be gutinyuka uyu mwuga nabo bakawitabira kuko ngo ari mwiza.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu, Mukeshimana Vestine utuye mu Karere ka Kicukiro, mu Murege wa Nyaruguru, Akagari ka Kamashashi, yavuze ko akunda Ubumotari kuko bumutungiye abana, kandi bumufatiye runini mu iterambere rye n’umuryango we.
Mukeshimana ngo yatangiye uyu mwuga mu mwaka wa 2008, nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana, akamusigira abana bane, umukuru afite imyaka 16, agakurikirwa n’impanga ebyiri zifite imyaka 14, uwa nyuma afite 10.
Amaze kubona ko ubuzima bugoye kandi afite abana, mbere yo kuba Umumotari yabanje gukora akazi k’ubuyede, afasha Abafundi kubaka inzu.
Aka kazi k’Ubuyede ngo yaje kubona ko katari ku mwinjiriza nk’uko abyifuza, nibwo yaje gufata umwanzuro wo gushaka ibindi yakora kugira ngo abone gutunga abana be.
Mukeshimana yaje gukora kuri Station ya Essence, ariko baza kumwimurira ahantu kure nabyo abivamo.
Mukeshimana ati “Mfushije umugabo nibwo nabonye agaciro k’ubuzima. Uretse ko na mbere kose nakundaga akazi gakorwa n’abagabo,…mbonye byose byanze mpita mfata icyemezo cyo gukora akazi k’ubumotari, ubu kantungiye umuryango.”
Mukeshimana avuga ko yatangiye gutwara abagenzi, utumoto duto tuzwi nka “Velo moteri”, none ubu asigaye atwara moto nini.
Kugeza ubu, uyu mubyeyi ufite n’uruhushya rwo gutwara imodoka rwo mu kiciro (category) B. Mu nzozi afite, harimo kuzatwara imodoka nini zizwi nk’Ikamyo, dore ko ngo ubu ari murugendo rwo gushaka uruhushya rwo gutwara ikinyabizi (Permis de Conduire) rwamwemerera kuzayitwara.
Umwuga w’Ubumotari uramutunze, unarihira abana be biga mu mashuri yisumbuye batatu (3), n’umuto muri bo umwe wiga mu mashuri abanza.
Kugeza ubu Mukeshimana ari mu nzu akodesha, ariko ngo yamaze kwigurira ikibanza kandi ngo afite intego ko uyu mwaka uzarangira yamaze kwiyubakira inzu ye bwite.
Mukeshimana mubyo akora byose, ngo ateganya aba ateganyiriza abana be ejo heza, kuko atifuza ko abana be bazahura n’ubuzima bubi.
Uyu mubyeyi watinyutse kandi uha agaciro umwuga uwo ariwo wose, asaba abagore bagenzi be, gutinyuka ntibagire ubwoba bw’umwuga uwo ariwo wose, kuko ngo imyuga ikorwa n’abagabo nabo bayikora kandi ikabatunga.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Imana izagufashe kuko wahisemo gukora ukirinda kwiyandarika. Hari benshi bahita bumva ko birangiye bakajya mu buraya nibindi bidahesheje umugore icyubahiro ndetse n’Imana… Thumb up, keep it up…
ARASHOBOYE THX
Yoooo!!! ni byiza rwose yahisemo neza.Uyu mubyeyi ntabwo muzi ariko arantangaje! birambabaza cyane iyo umwari cg umubyeyi agiye kwiyandarika no gushyira igitutsi ku izina ry’Uwiteka n’iry’Abanyarwanda kazi,akora ibyangwa n’amaso y’Uwiteka. Uyu mubyeyi rero yanze kwishora mubibi yitwaje gushaka imibereho y’abana 4 bose! kandi byarashobokaga,ahubwo ahitamo kurya ibitarimo umuvumo!Binteye gusaba abantu mwese uko bibashobokeye kumutera inkunga( AMASENGESHO n’UBUTUNZI) muri icyo cyifuzo cyo kubaka muri icyo kibanza yashoboye kugura,kuko urebye charge afite n’imbaraga bisaba ngo agere kuri iyo nzu, en plus mumugi wa Kigali,ntibyoroshye.Nibyiza GUSHIMA NO GUSHYIGIKIRA ABABYEYI BIYEMEJE KURWANIRA ISHEMA RY’UMUNYARWANDAKAZI.Courage à tous ceux qui sont d’accord avec moi. Merci beaucoup.
murakoze cyane kudutangariza inkuru nkiyi, gusa kurundi ruhande nabasabaga ko mwampa number ya telephone yuwo mu mama kuri Email ngiye gukoresha mboherereza iyi comment, impamvu nsabye number ye n’uko ndigukora ubushakashatsi kubijyanye nokwitinyuka kubagore, cyane cyane ngendeye kuruhare rw’ikiganiro gitambuka kuri RTV Mukuba cyafasha abagore mukwitinyuka.
keep it up
Comments are closed.