Kamonyi: Inka 217 zaburiwe irengero muri gahunda ya Girinka
UDAHEMUKA Aimable, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yatangaje ko hari inka 217 zagombaga kwiturwa muri gahunda ya Girinka zaburiwe irengero, kubera ko abaturage bagombaga kwitura bagenzi babo bazinyereje.
Ibi umuyobozi UDAHEMUKA Aimable yabitangaje mu gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye 21 cyateguwe n’abakozi ba Banki ya Kigali, ku bufatanye na Station ya Kobil. Banki ya Kigali yahaye abarokotse inka 11, izindi 10 zitangwa na Kobil.
UDAHEMUKA Aimable, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye ibi bigo byombi byatekereje guha abarokotse inka.
Gusa, uyu muyobozi avuga ko kuri ubu bari gukora igenzura rirebana n’inka zagombaga kwiturwa muri gahunda ya Girinka, ariko zimwe muri zo zikaba zaragurishijwe izindi zikaba zarabazwe mu bihe bitandukanye.
UDAHEMUKA yasabye abahawe inka na Banki ya Kigali na Kobil kwitwararika bahereye ku makosa yakozwe na bamwe mu baturage borojwe inka zikaba zarorotse, ariko ntibiture bagenzi babo bagifite ibibazo, ahubwo ngo bagahitamo kuzigurisha no kuzikemuza ubundi bukene bahura nabwo.
Yagize ati “Iyo tubajije aba baturage batubwira ko hari inka ngo zishwe n’amasashi, nyamara muzi neza ko mu Rwanda nta masashi akibaho.”
Uretse inka 217 zaburiwe irengero mu zagombaga kwiturwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kandi buvuga ko hari na Miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7 000 000 Frw) bagaruje ku bantu batandukanye bariye inka muri gahunda ya Girinka, kuri ubu ngo bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Dr KARUSISI Diane, umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali avuga ko muri iyi gahunda ngarukamwaka yo kuremera abarokotse Jenoside, ngo hari n’itsinda bashyizeho rizajya rikurikirana buri gihe izi nka batanga, kandi ko hari abo bagiye bashumbusha bazipfushije.
Dr KARUSISI akavuga ko abazihawe bakwiye kuzifata neza kugira ngo zigere ku mubare munini w’abarokotse Jenoside, n’abandi baturage bafite ubukene bifuza gutera imbere.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kamonyi