Digiqole ad

Icyamamare Papa Wemba yaguye kuri Stage i Abidjan

 Icyamamare Papa Wemba yaguye kuri Stage i Abidjan

Papa Wemba yitabye Imana agikunzwe.

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu (tariki 23 Mata) rishyira ku cyumweru kuri iki cyumweru tariki 24 Mata, icyamamare mu muzika wa Rumba, Umunye-Congo Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba uzwi nka “Papa Wemba” yaguye ku rubyiniro “Stage” mu gitaramo cye cya nyuma ku Isi yakoreye i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Papa Wemba yitabye Imana agikunzwe.
Papa Wemba yitabye Imana agikunzwe.

Papa Wemba wakunzwe mu ndirimbi nyinshi, apfuye afite imyaka 66, akaba umwe mu bahanzi bacye bapfuye bari kukazi kuri “Stage”. Amakuru aravuga ko Papa Wemba yaje kuri “Stage” ariko atameze neza, biza kwanga yikubita hasi arimo aririmba.

Iki gitaramo Papa Wemba yaguyemo cyari cyateguwe mu Iserukiramuco rya Muzika ryitwa “Festival des musiques urbaines d’Anoumabo (Femua).”

Iri serukiramuco ryacaga no kuri Televiziyo Live, abantu baje gutungurwa Papa Wemba wari utegerejwe n’abantu benshi aguye hasi. Amaze kugwa hasi ababyinnyi bakomeje kubyina batazi ko yaguye, ariko abari hafiye bahitaba baza kumuterura, mu majwi yumvikanaga kuri Televiziyo bamwe bavugaga ko yapfuye, mu masegonda macye gusa yamaze hasi. Yaje kujyanwa kwa muganga ariko, bikavugwa ko bamukuye kuri ‘Stage’ yamaze gupfa.

Reba HANO amwe mu mashusho yerekana urupfu rwe : Urupfu rwa Papa Wemba

Ibinyamakuru nka BBC biravuga ko yaguye hasi hasi ya Saa 05h30 ku Isaha Mpuzamasaha (GMT).

Papa Wemba ufatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye z’umuzika Nyafurika cyane cyane Rumba yo muri Congo, yamenyekanye cyane hagati y’imyaka ya 1960-1970 hamwe n’itsinda bakoranaga ryitwaga ‘Zaïko’, nyuma aza gukomeza gukundwa akora wenyine.

Papa Wemba uretse kuba yari icyitegererezo ku bahanzi benshi b’Abanye-Congo, ni n’umwe mu bantu bimakaje cyane umuco w’imyambarire, ingendo n’imibereho uzwi nka “Société des Ambianceurs et Personnes Elégantes (SAPE).”

Papa Wemba arinze apfa, ibihangano bye bigikundwa n’abato n’abakuze muri Afurika, i Burayi n’ahandi henshi ku Isi kubera umwimerere wabyo.

Urupfu rwe rukimara kumenyekana, abakunzi ba Papa Wemba mu Rwanda, muri DR Congo aho avuka na Afurika muri rusange byabaye umwanya w’amarira n’agahinda, nk’uko bigaragara mu butumwa bwagiye butambuka ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye.

Baudouin Banza Mukalay Minisitiri w’umuco muri Congo Kinshasa yatangaje ko urupfu rwa Papa Wemba ari igihombo gikomeye kuri Congo no kuri Africa muri rusange.

Papa Wemba yafashije abanyeCongo benshi kujya kuba i Burayi abajyana bitwa abo muri Band ye bagerayo bagatoroka. Mu 2004 yafatiwe i Paris afungwa igice cy’ukwezi ashinjwa ibi bikorwa bari barise Phenomene Nglulu.

Papa Wemba kuri stage i Abidjan mu ijoro ryakeye
Papa Wemba kuri stage i Abidjan mu ijoro ryakeye

Mu 1969 we n’abahanzi bazwi cyane muri Congo nka Nyoka Longo Jossart, Manuaku Pepe Felly, Evoloko Lay Lay, Tedy Sukami Enock Zamuanga n’abandi bashinze Band bise Zaiko Langa Langa.

Ariko mu 1974 baratandukana we n’abandi bacye bashinga Band bise ISIFI (Institut du Savoir Ideologique pour la Formation des Idoles).

Mu 1975 nibwo uwari uzwi nka Shungu Wembadio yafashe akazina ka Papa Wemba izina ryaje gukomera ku isi. Iri zina ngo yarifashe kuko nk’umwana w’imfura yasigaye arera barumuna be mu gihe se na nyina bari baritabye Imana mu myaka ya za 1960.

Indirimbo ze we wenyine iyakunzwe cyane bwa mbere ni iyitwa ‘Amazone’ ariko asize izindi nyinshi abantu bazakomeza kumwibukiraho nka; Pôle Position, Mwana Matebu, Notre Pere Rumba n’izindi…

Biravugwa ko yagiye kuri scene n'ubundi atameze neza
Biravugwa ko yagiye kuri scene n’ubundi atameze neza
Yitabye Imana amaze kuririmba indirimbo eshatu gusa
Yitabye Imana amaze kuririmba indirimbo eshatu gusa

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Urupfu rutubabariza iki?
    RIP

  • Wembadio vous partez tete Haute vs avez ete un grand amis a tous les congolais je me souviendrais toujours de toi avec ton chanson 57eme Anniversaire( Berceau ya Maman) rejoint tes freres Pepe Kale, Madilu Systeme et les autres tu resteras toujours dans nos memoires. Difficile a comprendre

  • Nawe aragiye,yewe urupfu turarugendana uwashaka yakora neza bigishoboka.

Comments are closed.

en_USEnglish