Digiqole ad

New York: U Rwanda rwasinye amasezerano y’i Paris ku mihindagurikire y’ikirere

 New York: U Rwanda rwasinye amasezerano y’i Paris ku mihindagurikire y’ikirere

Min. Mushikiwabo Louise asinya aya masezerano.

Kuri uyu wa gatanu, i NewYork ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yasinye amasezerano y’i Paris agamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere irimo kugenda itera inkeke abatuye Isi.

Min. Mushikiwabo Louise asinya aya masezerano.
Min. Mushikiwabo Louise asinya aya masezerano.

Aya masezerano yemejwe tariki 12 Ukuboza 2015, ku musozo w’inama ya 21 y’Isi ku mihindagurikire y’ikirere yabereye i Paris; Yumvikanyweho n’ibihugu 196 nyuma y’ibiganiro bikomeye byari bimaze imyaka myinshi ariko ntacyo bigeraho.

Kubera iterambere, gushaka inyungu z’uyu munsi hatitawe kuri ejo hazaza, ibihugu byinshi byakomeje gutema amashyamba, kohereza ibyuka mu kirere biva mu nganda, imodoka, amavuta na gaze, n’ibindi.

Nyuma yo kubona ko mu minsi iri imbere Isi nikomeza gutya imihindagurikire y’ikirere izasenya imwe mu mijyi y’Isi, igatuma bimwe mu biremwa n’ibihingwa bigacika, Ibiza bikiyongera, ndetse n’izindi ngaruka nyinshi ku kiremwa muntu, ibihugu byatangiye kuganira ariko ubwumvikane burabura kubera inyungu z’ibihugu.

Aya masezerano ibihugu 160 byasinye kuri uyu wa 22 Mata 2016, akubiyemo ingingo nyinshi zirimo izigamije kugabanya ikwirakwizwa ry’ibyotsi, gutera inkunga ibikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, guharanira ubukungu butangiza ibidukikije (green economy), no kugabanya ubushyuhe kugera kuri ‘degrees Celsius’ hagati y’imwe n’igice n’ebyiri (1.5 – 2).

Aya masezerano yasinywe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma arafatwa nk’ay’amateka ku Isi mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, nubwo hakiri impungenge ku buryo azashyirwa mu bikorwa n’ibihugu byose byayasinye.

Ibihugu by’Isi byiyemeje gushyigikira no gutera inkunga imigambi yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere guhera mu mwaka wa 2020.

Minisiteri y’umutungo Kamere, itangaza ko ubu Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije “FONERWA” kimaze gukusanya amafaranga asaga Miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika azashyigikira imishinga igamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere hirya no hino mu gihugu. Iyi mishinga ngo yitezweho guha imirimo Abanyarwanda basaga ibihumbi 20.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • amasezerano dushaka hagati ya PARIS nu URWANDA nayo kutugezaho uwahanuye indege ya kinani. kuko niwe wakojeje agati muntozi inzirakarengano zikarengana

    • ibintu uvuga sibyo, Genocide yakorewe abatutsi yari imaze igihe yarateguwe na Kinani niyo indege itari guhanuka umugambi wo kwica inzirakarengane wari uhari.

      • @Silasi rwose wagiye ushyira mu kuri? Izo nzirakarengane kuki atazishe mbere ya 1994? Hariwari kumubuza kandi niyo FPR yahagaritse jenoside ko yaritari yabaho? Ngo turwanya ingengabitekerezo harya? Igihe amateka yu Rwanda azandikwa neza hari benshi bazarira ayo kwarika.Ariko bose icyo gihe bazabisobanurira abanyarwanda.Ngo jenoside yatangiye muri 1959,abandi bati u Rwanda ruriho kuva 1994 nibindi ntarondora kandi bivugwa nabayobozi hirya nohino.Ngo abantu bapfuye mu Rwanda bose bazize jenoside, ariko ntibatubwire abiciwe Byumba,Kibeho icyo bazize.Burya igihe niwe mucamanza wukuri tubaye abanyabwenge twajya tureka kwivugira ibyo dushatse kuko bihibindi.Silas imana iguhe ubuzima bwo kuzakurikira amateka.

  • Kabutare! i Kibeho uvuga, interahamwe zari zihishe mu mpunzi zikarasa abasirikari wagirango bigende bite? Ariko kuba uhakana Jenoside yakorewe abatutsi, biragaragara ko wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside niba ahubwo utari umujenosideri ukidegembya! Ngo ibihe biha ibindi? Ubwo rero uracyategereje kuzongera kwica abandi batutsi? Nawe Imana izaguhe kurama, ushengurwe nuko uwo mugambi wawe mubisha utazongera gushoboka mu Rwanda! Ibuye ryagaragaye nti riba rikishe isuka!Imana ibidufashemo!

Comments are closed.

en_USEnglish