Digiqole ad

RDB yasabye Amahoteli azakira inama ya WEF kugira isuku

 RDB yasabye Amahoteli azakira inama ya WEF kugira isuku

Asaba abanyamahoteli kugira isuku mu mahoteli zabo.

Mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) n’amahoteli atandukanye yo mu mujyi wa Kigali azakira inama ya “World Economic Forum (WEF)” kuri uyu wa kabiri, isuku na Serivise nziza ni kimwe mubyibanzweho cyane.

Asaba abanyamahoteli kugira isuku mu mahoteli zabo.
Asaba abanyamahoteli kugira isuku mu mahoteli zabo.

Inama ya WEF izabera ku nshuro ya mbere mu Rwanda ku matariki 11-13 Gicurasi 2016, ikazitabirwa n’abantu begera hafafi kuri 3500, bazaba baturutse imihanda yose yose y’Isi.

Mu nama yahuje Abanyamahoteli azakira aba bantu na RDB, umuyobozi ushinzwe ubukeragendo muri RDB Belise Kaliza yavuze ko impamvu babatumije ari ukugira ngo baganire, babagezeho ibyifuzo bafite, ndetse banabamenyeshe aho imyiteguro y’inama ya WEF aho igeze.

Kaliza ati “Harabura igihe gito ngo inama ya WEF ibe, ariko turebye ku kibazo cy’isuku twasanze ko hari Amahoteli amwe n’amwe agomba gushyiramo imbaraga mu gukemura ikibazo cy’isuku, yaba ari mu bikoni, mu byumba ndetse naho ama modoka aparika ariko n’ibintu abanyamahoteli bemeye ko bagiye kubitunganya kandi batwijeje yuko bazabigeraho.”

Kaliza Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB.
Kaliza Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB.

Kaliza Belise avuga ko mu Mahoteli 30 azakira aba bashyitsi ngo zigiye gukorerwa igenzura n’inzego zose zibishinzwe zirimo Polisi, Minisiteri y’ubuzima, Uturere, RDB n’izindi nzego.

Havugimana Uwera Francine, umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’ubukerarugendo we yavuze ko uburyo bwo gukemura ibibazo byose byagaragajwe na RDB ari uguhugura abantu, kandi ngo byaratangiye kugira ngo bagume bashyire imbaraga hamwe, bibukiranye, maze babashe gutanga Serivisi ikwiriye.

Yagize ati “Igikuru ni uko twabonye akazi, kandi ibintu byose byagaragajwe na RDB byari byatewe n’uko nta kazi kari gahari,…, rero ntabwo tuzananirwa gutanga ikwiriye.”

Iyi nama uretse kuba izaba yakuruye abanyapolitiki, abayobozi, abashoramari n’impuguke mu bukungu, ni n’umwanya mwiza wo kurushaho kugaragariza amahanga isura y’u Rwanda.

Havugimana Uwera Francine, umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’ubukerarugendo.
Havugimana Uwera Francine, umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’ubukerarugendo.
Abanyamahoteli baribitabiriye inama.
Abanyamahoteli baribitabiriye inama.
Bamwe mu Banyamahoteli bari bitabiriye iyi nama.
Bamwe mu Banyamahoteli bari bitabiriye iyi nama.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish