Polisi n’urwego rw’itangazamakuru bariga ku kunoza imikoranire
Kuri uyu wa kane, Polisi y’igihugu, urwego rw’igihugu rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) n’abanyamakuru batangiye amahugurwa y’iminsi itatu agamije kunoza imikoranire hagati y’inzego zombi.
Aya mahugurwa nubwo agomba kwiga ku mikoranire ya Polisi n’itangazamakuru, afite intego yo guteza imbere umutekano w’Abanyamakuru bari mukazi kabo.
Polisi n’Abanyamakuru ni inzego zikorana umunsi ku wundi, Ibitangazamakuru bivugana kenshi n’inzego za Polisi bazibaza amakuru ku biba byabaye hirya no hino, Polisi nayo ariko ikunze kwifashisha ngazamakuru mu kugaragariza Abanyarwanda ibyo iba yakoze.
Nubwo bakorana kenshi, Abanyamakuru bashinja Polisi rimwe na rimwe kutaborohereza kugera ku makuru, cyangwa bajya no kuyabaha bakayabaha bitinze, ndetse ngo rimwe na rimwe hari n’abahutazwa na Polisi barimo gutara amakuru n’ubwo ngo biba gacye.
Polisi ku rundi ruhande nayo ivuga ko abanyamakuru bayishyira ku gitutu cyo gutanga amakuru mu buryo bwihuse kandi rimwe na rimwe nabo ngo baba bagomba kwitonda kugira ngo baze kubwira abanyamakuru amakuru bafitiye ibimenyetso.
Cleophas Barore, uyobora Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) avuga ko aya mahugurwa y’iminsi itatu ari umwanya wo gusasa inzobe hagati ya Polisi n’Abanyamakuru, bakaganira ku mbogamizi zose zivugwa hagati yabo, ndetse bakazishakira umuti.
Barore avuga ko muri rusange Polisi y’u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza w’itangazamakuru kuko bakorana neza, ariko by’umwihariko aho hagiriyeho urwego rwa RMC, ubu ngo Polisi isigaye yohereza ibirego yakiraga bireba itangazamakuru muri urwo rwego.
Uyu muyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, avuga ko kugeza ubu nta bibazo by’abanyamakuru bahohoterwa bari mu kazi byinshi biri mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi ACP Celestin Twahirwa we avuga ko aya mahugurwa ari umwanya wo kurebera hamwe ibitagenda neza hagati ya Polisi n’itangazamakuru amakuru mikorere yabo ya buri munsi.
Avuga ku kuba abapolisi rimwe na rimwe bajya buhutaza abanyamakuru mu gihe bahuriye ahantu bagiye gutara amakuru, Twahirwa yavuze ko mu bisanzwe ahari abantu hatabura ibibazo, ariko ngo umubano bagiye kubakira muri aya mahugurwa uzatuma n’ikibazo kizajya kigaragara kizajya gihita gikemurwa byihuse.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ariko Barore ko numva anyuranya n’ibyo abanyamakuru birirwa kuri terrain, bavuga neza inzitizi bahura nazo kandi natwe tujya tubona uko. abanyamakuru babamerera nabi mu gihe cy’akazi kabo! hanyuma rero ejo reporters without boarders nibasohora icyegeranyo ngo barabeshya!
Barore we ! Baravuga kuguhugura wowe ugatangira ibyo gusasa inzobe na police. Urasekeje kabisa.
NYamara nubwo muvuga ngo Barore arasasa inzobe ibyo avuga n’ukuri ahubwo mwebwe abanyamukuru mufite imyumvire itandukanye aho bamwe mushaka kwerekana imirongo ngenderwaho kandi burya inkingi imwe ntigera inzu hatabayeho ubufatanye ntacyo mwageraho ahubwo turizerako aya mahugurwa hagati ya police n’itangazamakuru azagera ku ngingo ifatika y’ubworoherane hagati y’inzego z’umutekano n’itangazamakuru mu gufatanya mu kazi ka buri munsi
Comments are closed.