Kirehe: Rusumo hagiye kuzamurwa umujyi w’ikitegererezo mu Karere

Nyuma y’uko imirimo yo kubaka Isoko ndengamipaka ku mupaka wa Rusumo itangiye, ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buratangaza ko bufite intego zo guteza imbere igice cyegereye umupaka w’u Rwanda na Tanzania kikaba icyitegererezo mu Karere. Mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwavuze ko bwishimira uburyo imwe mu mihigo bwahize muri […]Irambuye

Twasanze u Rwanda rwiteguye neza AU Summit – Dlamini-Zuma

Nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kane, Umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma yavuze ko anejejwe n’aho u Rwanda rugeze rwitegura inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Kuva mu matariki 10 kugera 18 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, u Rwanda ruzakira inama ya 27 […]Irambuye

Rayon Sports yihanije Amagaju FC iyatsinda 6-0

Nyamirambo – Kuri uyu wa gatatu mu mukino wo ku munsi wa 29 wa Shampiyona, Rayon Sports yakiriye Amagaju Fc iyazimanira ibitego 6-0, byashimangiye ubushobozi bwa Rayon Sports mu gusatira izamu. Uyu mukino wabaye nijoro kugira ngo ubone abafana, wabaye nyuma y’ibibazo by’imishahara no kwivumbura kw’abakinnyi ba Rayon Sports byavuzwe mu ntangiro z’iki cyumweru ndetse […]Irambuye

Global Peace Index: Ibihugu 10 gusa ku Isi nibyo bitari

Icyegeranyo cyitwa ‘Global Peace Index’ cy’uyu mwaka kiragaragaza ko Isi ikomeje kujya mu bibazo by’intambara n’amakimbirane, kikagaragaza ko ibihugu 10 ku Isi aribyo gusa bitabarizwamo intambara n’amakimbirane ayo ariyo yose afitanye isano nayo.   Iki cyegeranyo kivuga ko kubera amakimbirane n’intambara bikomeje kuvuka mu Burasirazuba bwo hagati, no kuba Isi yaraburiye igisubizo ibibazo by’impunzi, iterabwoba, […]Irambuye

Gicumbi FC yari kwakira Kiyovu ishobora guterwa mpaga

Ikibazo cy’amikoro gishobora gutuma Gicumbi FC iterwa mpaga na Kiyovu Sports, kuko abakinnyi bayo bemeje ko badakina badahembwe ibirarane by’imishahara y’amezi atatu baberewemo. Kuri uyu wa gatatu, hateganyijwe imikino inyuranye yo ku munsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwnada “AZAM Rwanda Premier League”. Umukino Gicumbi FC yagombaga kwakira mo Kiyovu Sports ushobora kutaba kuko abakinnyi […]Irambuye

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya mbere wazamutseho 7,3%

Kuri uyu wa kabiri, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2016, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wazamutseho 7,3%. Mu mibare, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2015, umusaruro mbumbe w’igihugu wari Miliyari 1,384 z’amafaranga y’u Rwanda, muri iki cy’uyu mwaka ukaba warageze kuri Miliyari 1,536; Ni ukuvuga izamuka rya 7,3%. […]Irambuye

Umuraperi Riderman asanga Hip Hop Nyarwanda yaragambaniwe

Umuraperi Riderman, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda asanga ‘Hip Hop Nyarwanda’ yaragambaniwe ku buryo imeze nk’irimo gucikwa mu Rwanda. Riderman avuga ko Hip Hop yo mu Rwanda ibaho yari muri muzika, bityo ngo uko yafatwaga icyo gihe byanatumye izamuka n’uko ifatwa ubu abonamo itandukaniro rikomeye. Mu myaka iri hagati ya 10 na 15 […]Irambuye

Inzozi z’ibikorwa remezo Leta yari yiyemeje mu 2017 ziracyashoboka?

Mu mwaka wa 2010, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari amaze gutorerwa manda ya kabiri y’imyaka irindwi, hashyizweho gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yiganjemo ibyo yari yemereye abaturage yiyamamaza, ndetse binahura n’icyerekezo cy’igihugu cya 2020 n’imbaturabukungu (EDPRS). Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku Inkingi enye: Imiyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage. […]Irambuye

Kanombe, Kacyiru na Kimihurura harubakwa ‘Rond Point’ nshya (Amafoto)

Kubera inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha, kuva tariki 10 kugera 18 Nyakanga, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali harimo kubakwa ibikorwaremezo bishya. Uretse inyubako ya Kigali Convention Center yatwaye akayabo gasaga Miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika, imihanda, amahoteli n’ibindi bikorwaremezo birimo kubakwa. Kubera uburemere bw’inama, abakuru b’ibihugu […]Irambuye

Kayonza: Abanyeshuri badafite amikoro bakoreshwa imirimo y’amaboko kugira ngo barye

*Abana bakomoka mu miryango idafite amikoro bakora imirimo y’amaboko ku ishuri kugira ngo barye; *Ishuri ribategeka kumesera abarimu amataburiya, gukoropa ibyumba by’amashuri,ubwiherero,…; *Abana bakoreshwa iyi mirimo bavuga ko bibatera ipfunwe muri bagenzi babo; *Ubuyobozi bw’ishuri ngo buba bwarabyemeranyijweho n’ababyeyi babo. Mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kayonza, haravugwa gahunda yo gukoresha abanyeshuri bo mu […]Irambuye

en_USEnglish