Digiqole ad

Kanombe, Kacyiru na Kimihurura harubakwa ‘Rond Point’ nshya (Amafoto)

 Kanombe, Kacyiru na Kimihurura harubakwa ‘Rond Point’ nshya (Amafoto)

Rond Point yindi nshya irimo kubakwa imbere y’amarembo ya Kigali Convention Center, aho abantu bakunze kwita kwa Polisi Dennis

Kubera inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha, kuva tariki 10 kugera 18 Nyakanga, hirya no hino mu Mujyi wa Kigali harimo kubakwa ibikorwaremezo bishya.

Uretse inyubako ya Kigali Convention Center yatwaye akayabo gasaga Miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika, imihanda, amahoteli n’ibindi bikorwaremezo birimo kubakwa.

Kubera uburemere bw’inama, abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro bazaba bayitabiriye, ibice bazakoreramo inama, aho bazarara n’aho bazanyura hari kuvugururwa kugira ngo bitazabangamira umutekano wabo, ndetse ntibinabangamire urujya n’uruza rw’abatuye Umujyi wa Kigali.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali, imihanda irimo kuvugururwa ndetse hamwe na hamwe hashyirwa ‘Rond Point’ mu mihanda kugira ngo byaroshye urujya n’uruza.

Ront Point yindi nshya irimo kubakwa imbere y'amarembo ya Kigali Convention Center, aho abantu bakunze kwita kwa Polisi Dennis.
Rond Point yindi nshya iri kubakwa imbere y’amarembo ya Kigali Convention Center, aho abantu bakunze kwita kwa Polisi Denis.
Muri aka gace hagiye kuba Ront Point eshatu (iya KBC, iyo kuri University of Kigali n'iyo ku marembo ya Kigali Convention Center).
Muri aka gace hagiye kuba Rond Point eshatu (iya KBC, iyo kuri University of Kigali n’iyo ku marembo ya Kigali Convention Center).
Iyi Ront Point iri imbere ya Kigali Konvention Center izajya ikoreshwa n'imodoka ziyisohotsemo, ndetse n'izindi zijya cyangwa ziva Remera, Nyarutarama, Kacyiru,...
Iyi Rond Point iri imbere ya Kigali Konvention Center izajya ikoreshwa n’imodoka ziyisohotsemo, ndetse n’izindi zijya cyangwa ziva Remera, Nyarutarama, Kacyiru,…

Ahari kubakwa ibi bikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali hose, imirimo irakorwa amanywa n’ijoro kubera ko habura igihe gito ngo abazitabira inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe batangire kugera mu Rwanda.

Imirimo irarimbanyije, aba nabo basigaranye igihe gito.
Imirimo irarimbanyije, aba nabo basigaranye igihe gito, ahani mu muhanda uvuye ku Kacyiru ugana Kimihurura
Iyi Ront Point irahuriraho umuhanda uturuka imbere y'amarembo ya Kigali Convention Center ndetse n'umuhanda nyabagendwa usanzwe wa Kacyiru.
Iyi Rond Point irahuriraho umuhanda uturuka imbere y’amarembo ya Kigali Convention Center ndetse n’umuhanda nyabagendwa usanzwe wa Kacyiru.
Iyi Ront Point nshya nayo yaciwe mu muhanda rwagati wa Kacyiru.
Iyi Rond Point nshya nayo yaciwe mu muhanda rwagati wa Kacyiru hapfo gato ya Top Tower Hote (ku ifoto umunara wayo uraboneka ruguru iburyo)
Indi Ront Point nshya irimo kubakwa Kacyiru, hirya ya Top Tower Hotel.
Indi Rond Point nshya nayo iri gukoreshwa n’ubwo itaruzura neza
Iyubakwa ry'iyi Ront Point ntabwo byahagaritse urujya n'uruza mu muhanda wa Kacyiru.
Kuyubakwa ntibyahagaritse urujya n’uruza mu muhanda wa Kacyiru.
Umuhanda mushya uhuza Kacyiru n'amarembo ya Kigali Convention Center, bakunze kwita kwa Polisi Dennis.
Umuhanda mushya uhuza Kacyiru n’amarembo ya Kigali Convention Center, bakunze kwita kwa Polisi Denis.
Uyu muhanda mushya uva imbere ya MINIJUST uza Kakiru uri kubakwa vuba
Uyu muhanda mushya uva imbere ya MINIJUST uza Kakiru uri kubakwa vuba


I Kanombe naho ibintu biri guhinduka

Igishushanyo cy'Umuseke cyerekana uko umuhanda wa Kanombe ushobora kuba ugiye kujya gukoreshwa.
Igishushanyo cy’Umuseke cyerekana uko umuhanda mushya waciwe hepfo mu usanzwe wa Kanombe uzajya ukoreshwa.
Iyi ront point nshya izafasha mu gushyira ku murongo Circulation hafi y'ikibuga cy'indege cya Kanombe.
Muri uyu muhanda naho hari kubakwa Round about nshya izafasha mu gushyira ku murongo urujya n’uruza hafi y’ikibuga cy’indege.
Ku muhanda ujya Kanombere, mbere y'uko ugera ku marembo y'ikibuga cy'indege naho haciwe umuhanda unyuramo ukakugeza kuri Ront Point.
Ku muhanda usanzwe ujya Kanombe, mbere y’uko ugera ku marembo y’ikibuga cy’indege niho haciwe umuhanda ukata ujya muri uyu mushya uri kubakwa
Uyu muhanda ugana kuri Ront Point mbere yo kugera ku kibuga cy'indege ku kinyabiziga giturutse Remera, nawo urimo gukorwa neza.
Uyu muhanda mushya ushamikiye ku usanzwe ujya ku kibuga cy’indege ugakomeza no ku bitaro bya gisirikare  i Kanombe, ibinyabiziga biturutse i Remera bigana i Kanombe ahatari ku kibuga cy’indege, bizajya bihita bikata bifate uyu wo hepfo mushya
I Kanombe, imihanda irimo gukorwa neza mbere y'uko abashyitsi baza.
Imirimo yo kubaka uyu muhanda iri kwihutishwa nayo
Ahatarimo kaburimbo naho irimo gushyirwamo.
Bari gushyira kaburimbo aho itaragera
Imirimo ntibuza abasanzwe bakoresha iyi mihanda gukomeza kuyikoresha.
Imirimo ntibuza abasanzwe bakoresha iyi mihanda gukomeza kuyikoresha.
Uri kuri iyi Ront Point nshya ya Kanombe, uba ureba ruguru yawe Ikibuga cy'indege cya Kanombe.
Uri kuri iyi Rond Point nshya  kuri uyu muhanda izajya ifasha koroshya urujya n’uruza.
Uvuye i Remera, uzajya winjirira mu muhanda wo hirya utaragera ku marembo y'Ikibuga cy'Indege, ugere kuri Ront Point, usohokere hafi ku nsharo z'ikibuga cy'indege.
Uvuye i Remera, uzajya winjirira mu muhanda wo hirya utaragera ku marembo y’ikibuga cy’Indege
Umuhanda na Ront Point bya Kanombe urakorwa amanywa n'ijoro kugira ngo mukwezi gutaha nawo uzabe warangiye.
Umuhanda na Rond Point bya Kanombe urakorwa amanywa n’ijoro kugira ngo mukwezi gutaha nawo uzabe warangiye.
Umuhanda w'i Kanombe, umanukira imbere y'ikibuga cy'indege, ukamanuka epfo usa n'ujya Mukajagari.
Umuhanda w’i Kanombe, umanukira imbere y’ikibuga cy’indege, ukamanuka epfo usa n’ujya Mukajagari.

Evode Mugunga
UM– USEKE.RW

41 Comments

  • Imana ifashe kandi ijye iba hafi y’Umukuru w’Igihugu cyacu akomeze adusesekazeho ibyiza.Long life Mr President

    • Ariko abanyarwanda bazareka kuba imbata y’ubuhacye ryari koko? ubu se uyu agiye kutwumvisha ko ibi byose byatecyerejwe na Perezida Kagame wenyine nta bandi bahanga baba mu Rwanda?!

      • Ariko ntukababazwe nuko bavuze Kagame mu iterambere ry’iki gihugu.Abantu bose yes baratekereza aruko uyoboye system iyo adatekereza nabandi baba abarwayi ubwo rero kuba avuze Kagame nta kosa na rimwe mbona

      • Inono Niba wanga Kagame ariko ntukirengagize ko ari umukuru wigihugu zitukwamo nkuru cg zikagawamo nkuru wowe nuba ikirara ukananira ababyeyi bawe wagize ngo abantu ntibazajya banenga ababyeyi bawe kandi nuba umuntu wikitegererezo hazashimwa ababyeyi Umutima ufite urimo ibindi wiwemerera rwose ko ukugira impumyi ukiyumva nkumunyamahanga kuburyo utangira uterura ngo ariko abanyarwanda ahubwo wowe iyambure ubukoroni bwakugiza imbata yo kubona ibyiza ko ari bibi.

  • Nizereko bazahagera byaramaze gufata neza.Akenshi igikorwa nkiki iyo ugikoze wihuse urahushura.Ese ubundi haburaga iki ngo phasage igende uko yari yarateguwe? Amadolari?

  • Mufite ikibazo cya Kamera mukoresha, ibaha image icuritse…Murebe neza kuri round point ya kimihurura, iyo werekeza iremera, tuziko iyo nyubako iri iburyo hafi ya za minijust…ariko kuri iyiphoto, image yaje ari virtuelle mubazi physical, igaragara opposite na real image…murabonako iri iburyo, mujye mugura camera zigezeho zidahindura image zikaygumisha uko iteye…

    • UMENYA BAYINYUJIJE MURI “MIRROR” !!! HARI N’INDI PHOTO YO KU KIBUGA CY’INDEGE NDIMO NIBAZAHO…
      (utuntu nka turiya hari ubwo turabura nk’iyo ku ifoto hari ahantu hamanitse isaha, umukono imodoka zirimo kugenderamo,….)

    • Yampaye inka Bona!! ibyo uvuga wabibonye hehe, mbere yo kuvuga ibya Camera! buri nyubako yose amafoto ayigaragaza aho isanzwe iba, ndongeye nditegereza ahubwo mpita nibaza niba uhaturiye cg uri umugenzi uhanyura NABWO GAKEYA, jya uvuga wabanje gukora ubushishozi mon ami

  • Ikinyarwanda gikoreshwa hano giteye ubwobwa!cyane ku mwanditsi wiyinkuru!, urakabije. Ingero: 1.”ikanombe ibintu biri guhinduka”. 2.”Ahari kwubakwa ibikorwa remezo mumugi wa kigali”. 3 “Bari gushyira kaburimbo aho itaragera”. 4. “Muru yu muhanda naho hari kwubakwa”. 5. “Imirimo iri kwihutishwa”. Hamwe nindi myandikire idahwitse.

    • Jye ndabona ntakibazo kirimo rwose hakoreshejwe amagambo akwiye ubwo koko ibyo nibyo ubonye byo gukosora??? Ubwo impamvu utabyumva nturahagera ibintu byarahindutse imirimo iri kwihutishwa wabyanga rero wabyemera niko biri.

      • Murenzi jya wumva icyo umuntu ashatse kuvuga, uyu Dube ari kuvuga ko umwanditsi atazi kwandika ikinyarwanda akurikije amategeko akigenga, ntabwo yavuze iby’umuhanda, mon Dieu les mecs!!!!!

  • ndashaka kubwira abatemera ko u Rwanda ruri mu iterambere ndagira ngo mbabwire nti nanjye nsanzwe ntapfa kwemera ariko sha maze kwemera ndetse cyneeeeeeee!!!!!!!!!!! “UTANEMERA ARIKO NTUZAHAKANE KO AMARASO AHO AVA AKAGERA ASA N` UMUTUKU “.

    NSHUTI ZANJYE “BAHAKANYI“ SHA MWEMERE KO IGIHUGU GITEYE IMBERE MWEMERE KO KIYOBOWE NREZA KUKO ATARI IBYO IBI NTIBYAGERWAHO , NYUMA YO KUBYEMERA RERO MUZE DUTERE INGABO MU BITUGU UBUYOBOZOI MAZE TWIYUBAKIRE PARADIZO AHO GUSHAKA KUJYA KUBA MU IJURU RYUBATSWE N` ABANDI “ ABANYABURAYI “

  • Kuki batabikoze kare kose ko iyi nama ya African Union izabera i Kigali bari basanzwe bazi ko izahabera? Kuki bategereza umunota wa nyuma akaba aribwo batangira gukora ibikorwa remezo nk’ibi bigomba ubwitonzi kandi bifata igihe kugira ngo umuntu abe “sure” ko bikoze neza. Ntabwo wafata igitaka ngo ugitsindagire, nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri ushyire hejuru yacyo kaburimbo hanyuma ngo wizere ko iyo kaburimbo izaramba, ntibishoboka. Ntabwo niyumvisha ukuntu abantu bize Civil Engineering na Public Works bemera gukora ibintu nka biriya. Kereka niba iyi mihanda mishya bakora kaburimbo bashyiraho ari iy’agateganyo kugira ngo iyi nama nirangira bazakomerezeho bayikora ku buryo izakomera.

    • Uwakumva uvuga gutyo yagira ngo nibyo koko beshya abatahanyura buri munsi sha nawe uzagende utsindagire ibyo bitaka uri kuvuga muri quartier yiwanyu. Ese ubwo washimishwa niki??? ninde wakubeshye ko uzagaragariza ko uri umuhanga kunenga gusa ibyiza iyo bitagushimishije uricecekera ukaruca ukarumira bikakurira mumutima naho gushaka kumvisha abantu ko ari bibi nkuko ubyumva kandi ari byiza turaguseka gusa tukibaza ikibigutera

  • Njye ndashaka umuntu unsobanurira akamaro ka ziriya ronds points zose zicucitse! Zizahoraho cyangwa ni iz’igihe gito?

    • @Fernandel, ibyo uvuze abantu benshi barabyibaza, izi Round Abouts/Ronds Points ziregeranye cyane (ziracucitse) ku buryo ubona bigaragara nabi kuri uriya muhanda wari urambuye. Nta esthétique/aestetic rwose bitanga.

    • ziriya rond points nizo kugabanya imihanda yinjira muyindi kuko bitera embouteillage ngirango urabona nka gishushu uko biba bimeze, kugiporoso nahandi.buriya naho niyo maherezo.ronds points zirafasha cyane

    • Hanyuma se nabikubwira urakora iki? Urinde se wowe ubaza akamaro kazo? Ababishinzwe barakamenye… ahyeeeeee iyo abantu ari inkorabusa bavuga ubusa

      • Inkora busa? Ngo bagire ngo ukora kurusha abandi! Njye ndakora kandi nkakoresha n’uburenganzira bwanjye bwo gutekereza no kwibaza ku byo mbona. Niba ushaka ko igikozwe cyose dukoma amashyi…iryo somo navuye mu ishuri tutari twarigeraho!

  • Kagame imana izakomeze kukuba hafi ibyo udukorera birarenze!!!

  • njye ndababwira ukuri ibi ntibyari kubakwa hatarabanje National Stadium, Inteko ishinga amategeko, urugwiro,BNR….hatarabanje niriya biraro bigerekeranye, utugari hafi ya twose two mu rwanda tudacumbitse muri commune za kera….njye numva dukwiye kuvuga ngo urwanda rurubaka….tukabihererekanya naho nibyitirirwa umuntu umwe…..ubwo se ibyo atubatse byo ba nyirabyo tubaha akahe gaciro? byarizanye se?

  • Muzashyira mwemere sha. Cyangwa muzabe nka ya ndondogozi y’ikirondwe. Nta buyobozi iki gihugu kigeze kigira nk’ubwo gifite uyu munsi. Nimushaka mwemere cg murorere. Iyo Habyarimana aba tarateje akajagari muri uyu mujyi biba byaroroshye kurushaho. Ariko habayeho urugamba rwo kurwanya akajagari no kubaka bushyahsya. Nta kindi mwatekerezaga uretse amacakubiri? Aho gukorera ibyiza Abanyarwanda mwari mushishikajwe no kubaryanisha; kwikubira; kuvangura no kwica abo mudashaka. Sha nimugende mwahemukiye u Rwanda. Puuuuuu

    • WAndangira ahatari akajagari muri iyi Kigali ? Ni Nyarutarama se ? Kibagabaga se ? Kimironko se ? Kagarama se ? Ruyenzi se ? Kagugu se ? Masaka se ? Rusororo se ? Kimironko se ? Ndangira aho hantu, ndahita menya na notion yawe ku kajagari na ordre.

  • Nshuti, mureke kuvugavuga gusa; mureke abakora bakore muzagaye ibyo mwabonye byuzuye. N’ahubundi ntacyo muzahindura. Ni ibintu byiza kandi tuzabishima.

  • ahantu hose iyo muyobowe neza ibintu bigenda neza.haba mukazi iyomufite umukoresha mwiza byanze bikunze campany iterimbere…..rero ibibyose ninyungu zuko tuyobowe neza(dufite abayobozi bakunda igihugu)

  • vraiment ni byiza cyane, genda Rxanda warakubititse, aliko aho ugeze uteye ubwuzu. ntakizo,gera kuguhungabanya.

  • Biriya bigaragaza abantu batagira gahunda. Ntabwo urota ngo ushyireho ronds points zidateganije kuri schema directeur. Ubwo nyine Ingénieur mukuru yarabyutse ati nimushyireho ronds points abandi batangira gukora nta gutekereza. Buriya se muri iriya huti huti amasoko yatanzwe ate? buriya procédure yarakurikijwe cyangwa amasoko yahawe abasanzwe bayafata? Techniquement ntabwo ushobora kubaka rond point mu kwezi kumwe kabone niyo wakora 25 heures sur 24. Dutegereje ibyo bitangaza.

    • Wowe komeza uvuge gusa nibitakureba utazapfa unamenye negativism yawe ntugire ngo haricyo yasubiza inyuma ahubwo wowe imitekerrereze yawe niyo isubira inyuma komerezaho rero ariko wowe ntiwabuza igihugu gutera imbere. nabagitekerereza gukomeza kugitekerereza

  • @Murenzi.
    Quand je sais que je ne sais rien avec tout ce que je sais, je me demande ce que savent ceux qui prétendent tout savoir. Einstein.

    • Et bien ils savent ce que tu n’as jamais su…

      • Bien dit Tajyo!

        • Quelqu’un d’autre aurait dit: “J’ai tout vu sauf ce que je n’ai pas encore vu”

  • Baca umugani mu Kinyarwanda ngo n’udakunda…ntiyahakana ko ruzi kwiruka!

  • Iyo ndebye comments ziri hano nibaza imitekerereze y’abandika ikanyobera wagira ngo hari abashinzwe kunenga gusa, abashinzwe gushima gusa. Ni uburenganzira bw’umunyarwanda gushima cg kugaya ibikorwa bitewe n’uko abibona. Nta mpamvu yo guhangana buri gihe nta n’impamvu.

  • Murakoze kuduha amakuru atugezaho ibikorwa byiza by’amaboko y’abanyarwanda.Birashimishije cyane kugera aho bari kubaka ziriya rond point ukareba uburyo abanyarwanda bateye imbere.Rwose jyewe narahaciye nditegereza ndareba ukuntu abakozi bari gukora ubwo hari mu masaha ya 18:00 nibuka kera ko umuntu wari umukozi bavugaga ngo:akora nk’aba chinois ndebye uko Kigali Convention Center izo saha nta mu chinois bose ari abanyarwanda bari mu bikorwa nashimiye Imana.Burya Umutware w’urugo iyo asobanutse abagize urugo bagomba kumureberaho.uwo witwa inono rwose arambabaje kuba agejeje iki gihe atarabona ngo asobanukirwe kandi yemere.hari igihugu mperuka kujyeramo hashize imyaka ibiri abaturage bacyo tuganira nta kindi bambwiraga atari ukuntu bishimiye Perezida Paul Kagame bongeraho bati uwa mudutiza byibura imyaka ibiri.Imana ikunda abanyarwanda yo yamuduhayeho Perezida tujye tuyishimira.

  • ufite ikirezi ntamenya ko cyera.

  • Hari ibintu by’ibanze abantu bagomba kumvikanaho niba koko bashaka kungurana ibitekerezo. Igihugu cyacu kuva kera kishwe n’uko abantu bose bashaka gutekereza kimwe , abanyapolitiki bacu bakumva bagomba kudutekerereza ahasigaye tukamira bunguri.Buri muntu afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye nta nkomyi kandi ntihazemo ngo turwane.Hakenewe opposition igomba gutanga ibitekerezo binyuranye n’ibyo abari ku butegetsi bavuga.

    Tugarutse kuri ronds points ziri kubakwa shishi itabona, wambwira ute ko icyo gitekerezo ariho kikiboneka ku buryo abantu bagomba gukora 25 heures sur 24? Mu bihugu birimo demokarasi mbere ko ibikorwa nka biriya biba habaho enquete publiques zimara nibura amezi atatu babaza abaturiye ibikorwa icyo babitekerezaho. Mwambwira niba iyo procédure yarakozwe? cyangwa babituye hejuru y’abaturage babatekerereje nkaho bo batazi kwivugira.

    Gushyira rond point ahantu ntabwo ari igikorwa cyoroshye kuko gihindura ibintu ubudasubirwaho. Ese ni rond point ihakwiriye cyangwa hashobora no kuba échangeur? rero ntitukavange génie militaire na génie Civil. Mugire amahoro.

  • ariko rero njye mbona iterambere riri mu mihanda no mu nyubako gusa.none se ko mbona ibiribwa bihenda umunsi kuwundi idolari rikurira ubwo ibyo byo umuntu yabyita ngo iki? dore imboga rwatsi zisigaye zigura 150 umufungo umwe,ubugari buhagaze hagati ya 500 na 600 ikilo,ibirayi biri kugura 300 ku kilo….nibadufashe rwose no kubiribwa naho dutere imbere.

    • @Dudu
      Niba nawe rata uranatanga ibindi bitekerezo byunganira ibyo byiza bigenda bigerwaho.
      Ureke abanenga gusaaaaa

    • Uvuze neza. Nibashyire imbaraga no mu zindi sectors.

  • Mwadukoreye na rond point hariya ku giporoso ko byatugabanyiriza embouteillages idukerereza akazi no gutaha nijoro. Ndetse no kuri péage ikahajya kuko ziriya feu rouge ziteza embouteillages

Comments are closed.

en_USEnglish