Digiqole ad

Gicumbi FC yari kwakira Kiyovu ishobora guterwa mpaga

 Gicumbi FC yari kwakira Kiyovu ishobora guterwa mpaga

Abakinnyi ba Gicumbi FC imaze amezi atatu badahembwa

Ikibazo cy’amikoro gishobora gutuma Gicumbi FC iterwa mpaga na Kiyovu Sports, kuko abakinnyi bayo bemeje ko badakina badahembwe ibirarane by’imishahara y’amezi atatu baberewemo.

Abakinnyi ba Gicumbi FC imaze amezi atatu badahembwa
Abakinnyi ba Gicumbi FC imaze amezi atatu badahembwa

Kuri uyu wa gatatu, hateganyijwe imikino inyuranye yo ku munsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwnada “AZAM Rwanda Premier League”.

Umukino Gicumbi FC yagombaga kwakira mo Kiyovu Sports ushobora kutaba kuko abakinnyi ba Gicumbi bamaze iminsi itanu badakora imyitozo.

Nyuma yo gutsindwa na Muhanga 2-1 ku wa gatandatu tariki 11 Kamena 2016, abakinnyi ba Gicumbi bafashe umwanzuro wo kwitahira iwabo ntibasubire i Gicumbi. Kuva ubwo ntibongeye gukora imyitozo kuko ikipe yabo imaze amezi atatu itabahemba, inabafitiye ibirararne by’uduhimbazamusyi tw’imikino ine batsinze.

Nta gihindutse, ngo baraterwa mpaga na Kiyovu Sports nk’uko Umuseke wabitangarijwe na Kapiteni w’iyi kipe Rucogoza Aimable Mambo.

Yagize ati “Biba bibabaje. Ikipe igukoresha amezi atatu bataguhemba. ‘Prime’ z’imikino twatsinze zo twaranazibagiwe, kandi biri mu masezerano yacu. Ese abakodesha amazu i Kigali bazihisha ba nyir’imazu kugeza ryari? Umutoza wacu ntako atagize ngo adufashe kwihanganira ubuzima tuba mo i Gicumbi, ariko  ubu twafashe umwanzuro. Umukino wa Kiyovu ntawo dukina, kandi nihatagira igikorwa n’igikombe cy’amahoro ntacyo tuzakina.”

Rucogoza Aimable Mambo yatubwiye ko badashobora gukina badahembwa
Rucogoza Aimable Mambo yatubwiye ko badashobora gukina badahembwa

Uyu mwanzuro abakinnyi ba Gicumbi FC bawufashe nyuma y’umutoza wabo Ruremesha Emmanuel nawe wahagaritse akazi tariki ya 21 Gicurasi 2016.

Gicumbi yagombaga kwakira Kiyovu Sports kuri uyu wa gatatu, ikanakina na Pepiniere FC mu gikombe cy’Amahoro kuwa gatandatu tariki 18 Kamena 2016.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish