Ndifuza ko 2018 indirimbo zanjye zizaba zinyura kuri MTV na

Nyuma yo gukora indirimbo iri mu rurimi rw’igifaransa, Senderi International Hit ngo arashaka ko mu mwaka wa 2018, ibihangano bye bizaba binyura kuri Televiziyo mpuzamahanga nka MTV Base, Trace n’izindi. Senderi avuga ko imyaka amaze mu muziki yabanje kwibanda ku kwimenyekanisha hirya no hino mu Rwanda, kandi ngo abona yarabigezeho kuko Abanyarwanda hafi ya bose […]Irambuye

Guhangana n’ibibazo by’umutekano ku Isi birasaba ibihugu gukorana – Mushikiwabo

Ubwo yasozaga Ihuriro Nyafurika ya gatatu ku mahoro, umutekano n’ubutabera yaberaga mu Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yasabye ibihugu bya Afurika n’isi kurushaho gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe. Ihuriro (Symposium) Nyafurika ya gatatu ku mahoro, umutekano n’ubutabera ryabereye ku biro bya Polisi y’igihugu ryaganiriye cyane ku byaha bigezweho byiganjemo […]Irambuye

Amahanga ntazigera ahagarika kwivanga muri Africa – Gen.Kabarebe

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri n’izindi mpuguke mu miyoborere, umutekano, amahoro n’ubutabera, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yagaraje ko amahanga yivanze, akivanga kandi azakomeza kwivanga cyane mu mibereho, imiyoborere n’ubusugire bw’ibihugu bya Africa, ariko ko hari icyizere Africa izagera aho igashobora guhangana nabyo kuko ibifitiye ubushobozi. Mu ihuriro ku mahoro, umutekano n’ubutabera “Symposium on Peace, Security […]Irambuye

Abarengera uburenganzira bwa muntu batewe impungenge n’ibibazo byugarije abana

Mu nama yo gusuzuma iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana yateguwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu n’izindi nzego zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, hagaragajwe impungenge ku kwiyongera kw’abana bata ishuri n’abajya mu buzererezi, ndetse n’ikibazo cy’abana babyarwa n’abandi bana batabona uburenganzira bwo kubona iranga mimerere. Muri iyi nama, Visi Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu Karemera Pierre yavuze […]Irambuye

Ababiligi babiri bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kuri uyu wa 22 Kamena, kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Olivier Nduhungirehe n’abajyanama be bakiriye indahiro z’Ababiligi babiri bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Uyu muhango watangijwe no kuririmba indirimbo y’igihugu ‘Rwanda Nziza’, abari bagiye kurahira bafatanya n’abandi bantu bari bitabiriye uyu muhango kuyiririmba. Hanyuma, Madame Philomène Bagunda Nyamvura na […]Irambuye

Bakame arahakana amakuru avuga ko agiye gusubira muri APR FC

Umunyezamu wa Rayon Sports FC, akaba na Kapiteni wayo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ arahakana amakuru avuga ko yaba ari mu biganiro na APR FC yigeze gukinira, kandi agifite amasezerano muri Rayon. Hari amakuru avuga ko umunyezamu wa mbere wa APR FC, Olivier Kwizera yamaze kumvikana na Maritzburg United yo muri Africa y’Epfo, ndetse biteganyijwe ko azayerekezamo […]Irambuye

Mu murenge wa Ntongwe bishimira ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside

Kuri uyu wa 21 Kamena 2016, Ikigo Nderabuzima cya Nyarurama, abaturage n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’umurenge bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage banishimira ko ngo mu murenge batuyemo nta ngengabitekerezo ya Jenoside iharangwa. Iki gikorwa cyo kwibuka cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka umuryango wa Habiyambere Esiri wiciwe rimwe n’abana be Munyangumbuirwa Augustin na Munyentwali Eliezel, bose bazize […]Irambuye

Impamvu gushora mu migabane bifite agaciro kanini –T. Kaberuka

Leta irakangurira abantu gushora no kwizigamira bagura imigabane mu bigo biri ku isoko ry’Imari n’Imigabane, impuguke mu bukungu Teddy Kaberuka avuga ko irishora mari ari ryiza, cyane cyane kubifuza kwizigamira by’igihe kirekire. Uretse ishoramari ry’ubucuruzi, gushinga uruhanda, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi abantu basanzwe bazi, hari n’ubundi buryo buteye imbere abantu basigaye bashoramo amafaranga yabo akababyarira inyungu […]Irambuye

Nibakwanga kuko warangije urubanza neza uzabareke bakwange-Min.Busingye

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Johnston Busingye yakiriye indahiro z’abantu bashya mu rwego b’ubutabera 81, barimo  67 b’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga, umuhesha w’inkiko w’umwuga umwe, ndetse na banoteri 13, bose yabasabye gukora neza akazi kabo batitaye kubyo babavuga cyangwa uko babafata. Minisitiri Johnston Busingye yasabye abarahiye bose gukorana ubushishozi n’ubunyangamugayo […]Irambuye

en_USEnglish