Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibuzi ko bakinnyi abahagaritse imyitozo

Abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo ngo kuko barambiwe gukora badahembwa, Ubuyobozi bw’ikipe bwo bugahakana iby’aya makuru. Rayon Sports yitegura umukino wa Shampiyona wo ku munsi wa 29, bagomba gukina n’Amagaju FC kuri uyu wa gatatu. Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yabwiye Umuseke ko bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo kuko ngo bamaze amezi atatu […]Irambuye

Bugesera: Uburobyi mu Kiyaga cya Rweru bubangamiwe na ba rushimusi

Abarobyi bakorera muri Koperative ‘Koperwe’ ikorera uburobyi mu kiyaga cya Rweru, mu Karere ka Bugesera barataka ko umusaruro w’amafi babonaga buri munsi ugenda ugabanuka ngo bitewe na ba rushimusi b’amafi. Iki kiyaga cya Rweru giherereye mu Karere ka Bugesera ni kimwe mu biyaga bitanga umusaruro w’amafi mu Rwanda. Gusa, ubu abarobyi bagikoreramo baravuga ko batakibona […]Irambuye

Ikigega gifasha abohereza ibintu mu mahanga cyagiyeho ntigikore, kigiye kuzahurwa

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017, Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera amafaranga agenewe Ikigega kigamije gufasha abacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga ‘Exports Growth Fund’ kitabyajwe umusaruro kuva cyajyaho mu mwaka ushize.   U Rwanda rufite ikibazo gikomeye cy’icyuho kinini cy’ibitumizwa mu mahanga biruta cyane ibicuruzwa rwoherezayo, ibi bikazahaza ubukungu ku buryo bumwe kandi bigatesha […]Irambuye

Kagame yasabye Abanyarwanda 30 bagiye kwiga mu mahanga guhora bibuka

Kuri uyu wa gatandatu,  mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 41, barimo 30 b’Abanyarwanda batsindiye kujya kwiga muri za Kaminuza z’Iburayi na Amerika, Perezida Paul Kagame yasabye aba banyeshuri kuziga neza kandi bakazibuka kugaruka iwabo kugira ngo basangize abandi ubumenyi bazaba bakuye muri izo kaminuza. Uyu muhango wabereye byabereye mu Karere ka Gasabo, i Gacuriro, […]Irambuye

Basketball: Espoir BBC yatsinze Patriots yisubiza igikombe cyo kwibuka

Irushanwa ryo kwibuka abari abakinyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ryiswe ‘Genocide memorial tournament’ ryegukanywe na Espoir BBC itsinze Patriots BBC amanota 69-56. Irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994, bahoze mu mukino wa Basketball, ryasojwe n’umukino uhuza amakipe ahora ahanganye mu mukino wa Basketball mu Rwanda. Espoir BBC itozwa […]Irambuye

Bralirwa yazanye Primus mu isura nshya “Ibihe Byacu, Inzoga Yacu”

Uruganda ruri ku isonga mu kwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘Bralirwa’ yazanye Primus mu isura nshya ijyanye n’igihe. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Bralirwa yavuze ko inejejwe no kugeza ku bakunzi ba Primus, iki kinyobwa mu isura nshya ijyanye n’igihekigezweho. Iyi Primus mu isura nshya igamije kwereka abakunzi bayo ko iri kumwe nabo mu buzima bwa buri […]Irambuye

Leta mu biganiro n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga batorohewe ku masoko

Kuri uyu wa gatanu, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugirana ibiganiro n’abacuruzi bohereza ibicuruzwa hanze kugira ngo bashakire hamwe uko bahangana n’ibibazo by’ubukungu ku Isi byatumye ibiciro ku masoko mpuzamahanga bigwa hasi, ari nayo mpamvu agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kagabanyutse mu myaka nk’ibiri ishize. Iyi nama yahuje Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba, n’izindi […]Irambuye

Muhanga: Inyangamugayo ziranenga umuyobozi wa CNLG gupfobya imirimo ya Gacaca

Nyuma y’aho Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène atangarije ko mu hari aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagambaniwe bakagerekwaho ibyaha bya Jenoside nabo bagafungwa, ndetse agatangamo urugero rw’ufungiye muri Gereza ya Muhanga, abari inyangamugayo z’Inkiko Gacaca muri ako Karere baravuga ko nubwo atasobanuye neza uru rugero rwe, ngo amagambo yavuze […]Irambuye

Russia: Ubukwe bw’agatangaza bwatwaye hafi miliyari ebyiri Frw

Muri iki cyumweru nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru binyuranye, umusore witwa Sargis Karapetyan n’umukunzi we witwa Salome Kintsurashvili bakoreye ubukwe bw’agatangaza mu mujyi wa Moscow mu Burusiya bwatwaye amadolari ya Amerika arenga kuri Miliyoni ebyiri. Umusore Sargis Karapetyan w’imyaka 23, ni umunya-Armenia, afite umubyeyi w’umuherwe witwa Samvel Karapetyan ugaragara mu bantu 30 ba mbere bakize ku Isi […]Irambuye

Min. w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Didier Reynders yaje mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu karere, nyuma yo gusura Tanzania yaje mu Rwanda kugira na ibiganiro n’inzego zinyuranye. Nyuma y’iminsi ibiri muri Tanzania, Reynders yafashe indege mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu aza mu Rwanda kubonana n’abayobozi banyuranye. Ku rubuga rwa Twitter, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ububiligi, yatangaje ko muri […]Irambuye

en_USEnglish