Digiqole ad

Twasanze u Rwanda rwiteguye neza AU Summit – Dlamini-Zuma

 Twasanze u Rwanda rwiteguye neza AU Summit – Dlamini-Zuma

Nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kane, Umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma yavuze ko anejejwe n’aho u Rwanda rugeze rwitegura inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma baganira ku nama n'uko u Rwanda ruyiteguye muri rusange.
Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma baganira ku nama n’uko u Rwanda ruyiteguye muri rusange.

Kuva mu matariki 10 kugera 18 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, u Rwanda ruzakira inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ‘African Union Summit’. Iyi nama izigtabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse hirya no hino muri Afurika.

Muri iki cyumweru, umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma ari nawo utegura inama yari mu Rwanda kugira ngo yirebere aho imyiteguro igeze, n’uko ibikorwaremezo bizakira abantu bihagaze..

Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame, Dr. Nkosazana yabwiye itangazamakuru ko kuwa gatatu w’iki cyumweru we n’ikipe bazanye basuye ibikorwaremezo byose bizakenerwa mu nama nka za Hoteli, ibyumba by’inama n’ibindi, kandi ngo bishimiye ko bazaza mu nama bakakirwa neza.

Yagize ati “Ibikorwaremezo bimeze neza, turishimye. Mu mpera z’ukwezi ikipe ya African Union izaza hano kugira ngo isuzume, igerageze (testing) ibintu byose irebe niba biteguye neza kandi bikora kugira ngo umunsi w’inama uzagere ibintu byose bikora neza.”

Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma aganira n'itangazamakuru nyuma yo kubonana na Perezida.
Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma aganira n’itangazamakuru nyuma yo kubonana na Perezida.

Dr. Nkosazana urimo usoza manda ye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko mu nama yagiranye na Perezida baganiriye byinshi birebana n’inama. Akaba asubira ku kicaro cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Addis Ababa, muri Ethiopa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane.

Mu bikorwa byitezwe cyane muri iyi nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe izabera mu Rwanda, harimo imurikwa ku mugaragaro rya Pasiporo Nyafurika (African passport) izatangira ikoreshwa n’abayobozi b’ibihugu n’ab’umuryango wa Afurika yunze ubumwe; Hitezwe kandi n’amatora y’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze, umwanya Dr. Nkosazana amazeho imyaka ine.

Dr.Dlamini Zuma aganira na Perezida Paul Kagame ku birebana n'inama.
Dr.Dlamini Zuma aganira na Perezida Paul Kagame ku birebana n’inama.
Dr.Dlamini Zuma yishimiye uko u Rwanda rwiteguye inama.
Dr.Dlamini Zuma yishimiye uko u Rwanda rwiteguye inama.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Twizereko hatazongerakuvugwa ababuze ibyokurya cyangwa se umuriro wabuze namazutu ya motel yibwe.

  • Rwose mibigaragara urabona ko imyiteguro irimbanije, gusa inama natanga nuko mubyo barimo gukora( za ronds points) bakore ibirambye atari ukubikora gusa kuko tugiye kwacyira inama

  • Ahubwo se barinda barindira kubikora ku munota wanyuma bari he imishinga yarizwe cyera??? Urugero Convention Centre ntiyari igiye kuberamo inama 2014 inama ikaba ituzuye byarangira bagaparika?? Kuki batakomereho none bakaba barara bapfundikanya ijoro ryose?? nta guarantee mbihaye mba mbaroga!!

  • Byari kuba byiza iyo iriya nama bayigizayo gake ikazaba nko mu kwezi kwa cyenda 2016, hagati aho imirimo yo gutunganya “Convention Center” ikaba ikorwa neza nta huti huti ndetse n’iriya mihanda ikaba ikorwa neza badakorera kuri “pressure” kuko bishobora gutuma ibyo bakora babisondeka kubera ko batanguranwa n’iminsi.

  • Mbanje kubasuhuza mwese.Nimureke tujye tureka kuba ba ntamunoza.Iyo haza kuba hatarimo gutunganywa, ubu tuba turimo kuvuga ko nta cyakozwe!!! Ni mureke tujye tureka gutekereza ibintu bibi kuko iyo umuntu akekereje nabi nawe aba mubi nk’ibitekerezo bye. Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish