Digiqole ad

Kayonza: Abanyeshuri badafite amikoro bakoreshwa imirimo y’amaboko kugira ngo barye

 Kayonza: Abanyeshuri badafite amikoro bakoreshwa imirimo y’amaboko kugira ngo barye

Bamwe muri aba banyehsuri ba G.S Gikaya bakoreshwa imirimo y’amaboko kugira ngo barye.

*Abana bakomoka mu miryango idafite amikoro bakora imirimo y’amaboko ku ishuri kugira ngo barye;
*Ishuri ribategeka kumesera abarimu amataburiya, gukoropa ibyumba by’amashuri,ubwiherero,…;
*Abana bakoreshwa iyi mirimo bavuga ko bibatera ipfunwe muri bagenzi babo;
*Ubuyobozi bw’ishuri ngo buba bwarabyemeranyijweho n’ababyeyi babo.

Mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kayonza, haravugwa gahunda yo gukoresha abanyeshuri bo mu miryango itishoboye imirimo y’amaboko irimo kumesera abarimu no gukoropa kugira ngo bakunde bagaburirwe muri gahunda ya Leta yo kugaburira abana kumashuri, gusa aba bana ntibabyishimiye kuko ngo bibatera ipfunwe mu bandi.

Bamwe muri aba banyehsuri ba G.S Gikaya bakoreshwa imirimo y'amaboko kugira ngo barye.
Bamwe muri aba banyehsuri ba G.S Gikaya bakoreshwa imirimo y’amaboko kugira ngo barye.

Leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda yo kugaburira abana kumashuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 hagamijwe ko abana biga neza nta kibazo cy’inzara kuko byari bimaze kugaragara ko bagezaga amasaha yo gutaha batagikurikirana neza amasomo kubera inzara.

Amavugururwa yagiye akorwa muri iyi Politike yo kugaburira abana ku mashuri kugira ngo bige neza, asaba ko umwana ukomoka mu muryango utishoboye atirukanwa, ngo ahubwo afashwa ku buryo abona uburyo asangira na bagenzi be ku ishuri.

Bimwe mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Iburasirazuba byo byahisemo guha abana akazi kw’ishuri mu gihe babuze amafaranga cyangwa se ibiryo byo gusangira n’abandi ku ishuri.

Kimwe mu bigo by’amashuri bigaragaraho iyi gahunda Umuseke wasuye, ni ikitwa ‘Groupe Scolaire Gikaya’, giherereye mu Murenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza.

Muri iki kigo, abanyeshuri twaganiriye batubwiye ko ababuze amafaranga yo kurya bakoreshwa imirimo itandukanye nko kumesera abarimu; Kumesa imyenda y’abakinnyi b’ikigo; Gukoropa amashuri n’ubwihereri n’ibindi.

Umwe mubana twaganiriye yagize ati “Umwana iyo atishoboye bamuha akazi hano akajya agakora hanyuma akemererwa kurya nk’abandi,…Biratubangamira ariko nta kundi twabigenza nonese wareka ishuri?”

Umwe muri aba bana bakoreshwa imirimo y’amaboko yiga mu mwaka wa kabiri, yagize ati “Aka kazi dukora ntabwo tugahemberwa, ahubwo turagaburirwa, tumesera abarimu, tumesa imyenda y’abakinnyi, tugakoropa n’ibindi nko guharura (ahameze ibyatsi).”

Mukamana Alphonsine uyobora iri shuri rya ‘Groupe Scolaire Gikaya’ yatwemereye ko koko abana batishyura amafaranga yo kurya babaha imirimo bakora ku ishuri, gusa akavuga ko babikora kugira ngo abo bana batabona ko barira ubusa.

Mukamana ati “Hari uturimo dutoduto tubaha hano ku ishuri bakibona mu bandi, bakabona ko batarira ubuntu, gusa baza hano kuwa gatandatu, ariko tuba twarabyemeranyijweho n’ababyeyi.”

Mukamana uyobora G.S Gikaya yatubwiye ko baba barabyumvikanye n'ababyeyi.
Mukamana uyobora G.S Gikaya yatubwiye ko baba barabyumvikanye n’ababyeyi.

Kuri iki kibazo, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette yatubwiye ko ibyo kiriya kigo n’ibindi nkacyo bikora bitemewe, kuko ngo umwana utishoboye atagomba gukoreshwa imirimo ku ishuri, ahubwo aho yihanganirwa kuko n’ubundi imirimo bakoreshwa itabyara amafaranga cyangwa ngo yongere ubwinshi bw’ibiryo ku ishuri.

Guverineri Uwamariya ariyama abayobozi b'amashuri bakoresha abana imirimo kugira ngo bagaburirwe (Photo: Archive Umuseke).
Guverineri Uwamariya ariyama abayobozi b’amashuri bakoresha abana imirimo kugira ngo bagaburirwe (Photo: Archive Umuseke).

Ati “Umwana utishoboye si ngombwa ko ajyana amafaranga ashobora no kujyana n’imyaka bejeje, ariko agashobora gusangira n’abandi. Kandi n’iyo atajyana n’ibyo biryo baba bakwiye gusangira dukeya babonye aho kugira ngo umwana akoreshwe imirimo runaka.”

Guverineri Uwamariya kandi yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana mu maguru mashya, kugira ngo n’ahandi kiri gicike burundu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Murakaza neza, harya ntabwo twaciye uburetwa muri 1959? Wasanga kandi abo abenshi bari mubwoko bw’abahutu.

  • Ariko iyo mitwaro bakomeza kwikoreza Ibigo by’Amashuri ni iyiki? Birumvikana rwose ko abana bose batareshya mu mikoro kandi koko ntibyashoboka kugaburira abana batishoboye ku buntu kuko byaba bivuze yuko abishoboye ari bo bazajya bagaburira abakene kandi ibyo tuzi twese ko bidashoboka keretse mu bihugu by’Aba Socialiste gusa. Rero iyo gahunda yo kubagaburirira ku ishuri niveho kuri bose, maze buri mwana ajye yipfunyikira ibye nkuko kera kose byahoze. Twe twize kera twapfunyikaga mu birere by’insina tugashyiramo uwo mwumbati n’ibishyimbo ku ruhande tugatwara amazi yo kunywa mu gacupa. Abakire bazaga ku ishuri bafite ibikapu birimo ibisuperi by’inyama, imiceri, imboga n’amafiriti n’icyayi cg amata yo kubisomeza. Ku isaha yo kurya buri wese yegeranaga na mugenzi we bahuje amikoro. Ndibuka ko habagamo n’abahekenyaga ikijumba bakagisomeza igikatsi cyangwa ikigage! Ku isaha yo gusubira mu ishuri twese twagarukaga mu masomo kandi twese tumeze kimwe tugakurikira isomo rya Mwarimu kandi ikizamini cyaza twese tugatsinda kimwe! Rero Abategetsi bacu nibahagarike ubwo bwibone bareke abana bapfunyike ibihura n’ubushobozi bwa buri wese iryo tiku ryo kubatekera ku ishuri turaryanze mba nambuye Rukanika!!

  • Umutwe w’iyi nkuru wagombaga kuba : Abanyeshuri batishoboye ntibazongera guhatirwa imirimo kugirango bagaburirwe
    Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba aramagana ibigo by’ amashuri byo Mu karere ka Kayonza bikoresha abana imirimo igihe batishyuye amafranga ngo bagaburirwe. …..
    Uyu munyamakuru yahisemo guca igikuba aho gutanga ihumure. Nabyo ni uburenganzira bwe ariko igihe ikibazo kimaze kubonerwa igisubizo, igihe gouverineri amaze kubyamagana, inkuru nyankuru ni Iyi ngiyi, Ni yo igomba kujya ku mutwe w’urupapuro. Nonese niba umunyamakuru yarashakaga gushyira ahagaragara imikorere y’ibigo by’amashuri guverneri iyo ashaka yari kumwihorera. Niba rero amubajije inkuru ihita ihinduka. Noneho ikibazo kibaye : imikoranire mike hagati y’abayobozi b’amashuri n’ab’akarere/n’intara mu rwego rwo gufata ibyemezo

  • @Mpayimana, kuba Goverenira yasabyeko nta mwana ukwiye kongerwa gukoreshwa imirimo ngo arye ntibivuze ko igisubizo cyabonetse ijana ku ijana.

  • Pepe we ingengabiterezo yaramwishe, umuseke mwakoze kugaragaza ikibazo kuko niba hari n’ahandi biraza gucika

  • ariko njye kubwanjye ndumva ntacyo bitwaye !!! nonese ikigo niba ntangingo yimari gitanga ko harahandi numvishe ababyeyi aribo bajya kugakora!! kumesa amataburiya imyenda ya sport ako ni akazi koko kuburetwa??? kuki abantu baca ibikuba ese uwo uvugango biramubangamiye iwabo ntafura ntakoropa koko??? nyamara uwo muyobozi yumvaga abafashije aho kugirango umwana bwirirwe yige yayura!! rwose ako ntakazi karimo ko nubundi se samedi wajya kuyahingira ngo ubone ayo wishyura abana biki gihe nabo bigize amadebe !! iyo uvutse muri famille ikenye niko bigenda uravunika ariko ukagera kucyo ushaka!!!kubwanjye rwose ntagikuba cyacitse ahubwo yarabafashije kuko ntakazi kimvune karimo

    • Rwose Uwamariya ni umubyeyi kandi arabisa. Ibyo ntibikwiye mu gihugu kiyubashye nk,u Rwanda.
      Byari kuba byiza niba kari akazi abo bana bahemberwa make,naho ubundi biteye isoni ku babyumva.
      Naho Keza we afite uko abyumva ariko umunyarwanda akomeye ku kwihesha agaciro. Abakene bagobokwe
      ku bundi buryo sinon birashebeje.

  • Governor,aravuga ngo iyo mirimo ntamafaranga yinjiza, none se kumesa iyo myenda ikigo nticyataganga amafaranga yo kuyimesa,none cyahisemo ko abo bana bayimesa amafaranga yatangwaga ikigo kikayakoresha muguhaha ibyo gutekera abo bana.Ibyo umuyobozi wikigo yakoze nibyo, ahubwo nuko abana bikigihe baba badashaka kwakira ubukene buri mumiryango yabo.bashaka kwemeza bagenzi babo ko iwabo ari abakire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish