Digiqole ad

Rayon Sports yihanije Amagaju FC iyatsinda 6-0

 Rayon Sports yihanije Amagaju FC iyatsinda 6-0

Manishimwe Djabel witwaye neza cyane imbere y’izamu.

Nyamirambo – Kuri uyu wa gatatu mu mukino wo ku munsi wa 29 wa Shampiyona, Rayon Sports yakiriye Amagaju Fc iyazimanira ibitego 6-0, byashimangiye ubushobozi bwa Rayon Sports mu gusatira izamu.

Manishimwe Djabel witwaye neza cyane imbere y'izamu.
Manishimwe Djabel witwaye neza cyane imbere y’izamu.

Uyu mukino wabaye nijoro kugira ngo ubone abafana, wabaye nyuma y’ibibazo by’imishahara no kwivumbura kw’abakinnyi ba Rayon Sports byavuzwe mu ntangiro z’iki cyumweru ndetse hari n’impungenge ko umukino ushobora kutaba.

Uyu mukino wagaragayemo impinduka, umuzamu w’Amavubi Jean Luc Ndayishimiye  bita ‘Bakame’ akaba na Kapiteni wa Rayon nyuma yo kunengwa n’ubuyobozi bw’ikipe kubera ko yavuze mu itangazamakuru iby’ibibazo byabo ngo bikaba intandaro yo kugumuka kw’abakinnyi, ntiyabanje mu kibuga.

Ba Kapiteni ba Rayon Sports Bakame (ibumoso) na Tubane (iburyo) ntibababnje mu kibuga.
Ba Kapiteni ba Rayon Sports Bakame (ibumoso) na Tubane (iburyo) ntibababnje mu kibuga.

Mu mwanya wa Bakame wari ku ntebe y’abasimbura habanjemo Bashunga Abouba mu izamu rya Rayon Sports.

Myugariro James Tubane Visi kapiteni nawe ntiyabanje mu kibuga, byatumye umurundi Kwizera Pierro ariwe wari uyoboye abandi nka Kapiteni.

Umukino waje kuba kandi uhira Rayon Sports, kuko ku munota wa munani gusa, Irambona Eric wa Rayon yari afunguye amazamu.

Ku munota wa 29, nyuma yo gucenga ba myugariro babiri b’Amagaju FC, Djabel Manishimwe yatsinze icya cya kabiri.

Kwizera Pierro niwe wari Kapiteni wa Rayon Sports na Alanga Yenga Joachim Kapiteni w'Amagaju bifotozanyije n'abasifuzi.
Kwizera Pierro niwe wari Kapiteni wa Rayon Sports na Alanga Yenga Joachim Kapiteni w’Amagaju bifotozanyije n’abasifuzi.

Ku munota wa 41, myugariro Emmanuel Imanishimwe uzerekeza muri Kenya yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso, atanga ‘passe’ yaje guhura n’umukinnyi w’Amagaju Bizimana Lahmatulah, akoze ku mupira werekeza mu izamu umuzamu w’Amagaju Rukundo Protogene bita Tiger ntiyabasha kuwukuramo, Amagaju aba yitsinze igitego cya gatatu.

Igice cya mbere cyaje kurangira ari ibitego ari bitatu bya Rayon Sports ku busa bw’Amagaju, ariko bahushije n’andi mashirwe menshi.

Igice cya kabiri, cyatangiye nanone Rayon isatira cyane, ku munota wa 47 myugariro wa Rayon Sports Manzi Thierry yaje kwinjiza igitego cya kane.

Ku munota wa 63, Kwizera Pierro yahawe umupira na Davis Kasirye atsinda agitego abasifuzi baje kwanga kuko yari yaraririye.

Ku munota wa 68 rutahizamu Davis Kasirye atsinda igitego cya gatanu, naho ku munota wa 89 Nshuti Domonique Savio yinjiza ibindi bitego bitatu, umukino urangira ari ibitego 6-0.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 26:
Police FC 2 – 0 AS Kigali 2-0,
Musanze 0 – 0  Rwamagan,
Bugesera 2 – 1 Muhanga,
APR 1 – 0 Marines,
Sunrise 1 – 1 Espoir,
Kiyovu 3 – 0 Gicumbi FC (mpaga)

Manishimwe Djabel atera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri.
Manishimwe Djabel atera ishoti ryavuyemo igitego cya kabiri.
Manishimwe uri mu gisibo yishimira igitego.
Manishimwe uri mu gisibo yishimira igitego.
Manishimwe Djabel witwaye neza cyane muri uyu mukino arwanira umupira na Bizimana Alhmtulah.
Manishimwe Djabel witwaye neza cyane muri uyu mukino arwanira umupira na Bizimana Alhmtulah.
Ismaila Diarra ntiyakinnye kubera amakarita abiri y'umuhondo.
Ismaila Diarra ntiyakinnye kubera amakarita abiri y’umuhondo.
Munezero Fiston na Manzi Thierry babanje mu mutima wa bamyugariro ba Rayon Sports.
Munezero Fiston na Manzi Thierry babanje mu mutima wa bamyugariro ba Rayon Sports.
Bashunga Abouba wafashe umwanya wa Ndayishimiye Eric Bakame.
Bashunga Abouba wafashe umwanya wa Ndayishimiye Eric Bakame.
Hon. Makuza Bernard na perezida w'umuryango wa Rayon sports Kimenyi Vedaste barebye uyu mukino.
Hon. Makuza Bernard na perezida w’umuryango wa Rayon sports Kimenyi Vedaste barebye uyu mukino.
Abakinnyi 11 b'Amagaju babanje mu kibuga.
Abakinnyi 11 b’Amagaju babanje mu kibuga.
11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports.
11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports.

 

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Wow, Congs Rayon.

  • MWAKOZE BANA BACU MUDUKIJIJE AMENYO YABASETSI1

  • Erega uzabaho mwana. Umwana wangwa niwe ukura. Komera rayon tuzakugwa inyuma n’imbere!!!!!!!!!!!!!!!

  • Nyamara iyi kipe ikenewe gushyigikirwa niba dushaka guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda. Dore abanyamahanga niyi baza barambaizamo.

Comments are closed.

en_USEnglish